Nubwo urugamba rwo kubohora igihugu twarutsinze, urugendo ruracyakomeza - Madamu Jeannette Kagame

Mu gihe kuri iyi tariki ya 04 Nyakanga 2020 u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 26 rumaze rwibohoye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko igihugu cyabohowe, ariko ko urugendo rukomeje.

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Mu butumwa bwe, yagize ati “Nubwo urugamba rwo kubohora igihugu twarutsinze, ntitwakwirengagiza ko urugendo rugikomeza. Ibi bisobanuye ko n’ubwo Umunyarwanda yabohowe, ariko agomba kubaho neza, akagira aho aba, akivuza neza, agatura heza, kandi byose akabigiramo uruhare."

U Rwanda muri uyu mwaka wa 2020 rurizihiza isabukuru yo Kwibohora rugendera ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwibohora Twubaka u Rwanda Twifuza.”

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, muri iki gihe urugendo rukaba rukomereje mu kwibanda ku bikorwa by’iterambere ry’Igihugu muri rusange, ndetse n’iry’abaturage by’umwihariko.

Ni muri urwo rwego muri iki cyumweru hirya no hino mu gihugu hakomeje gutahwa ku mugaragaro ibikorwa by’indashyikirwa muri buri karere, bimurikirwa abaturage bigenewe.

Biteganyijwe ko mu rwego rwo kwirinda COVID-19 biteganyijwe ko nta nama zihuriza hamwe abaturage benshi zibaho kuri uyu munsi, ahubwo ibiganiro bikaba bikomeza gutangwa hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka