Nubwo hari ahabonetse imvura, impeshyi yaratangiye - Meteo Rwanda

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko ibihe by’izuba (Impeshyi) byatangiye, n’ubwo muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kamena 2023 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20) hari aho imvura irimo kugwa.

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura izaboneka ku matariki ya 13-14 Kamena mu Ntara z’Iburengerazuba, Amajyaruguru no mu bice bike by’izindi Ntara.

Umukozi wa Meteo-Rwanda yagize ati "Imvura turayibona muri iyi minsi nk’ibiri cyangwa itatu, ni ibintu by’imiyaga biba byaje, naho ubundi tuba twinjira mu gihe cy’izuba".

Hari abaturage bo mu turere twa Rutsiro, Rusizi, Karongi na Rubavu bavuga ko iwabo haguye imvura nyinshi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023, ndetse hakaba n’aho yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ariko ikaba nta ntabyo yangije.

Uwitwa Bagarirayose utuye mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro agira ati "Imvura yatangiye kugwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri ihita mu masaa ine, yaguye imivo iratemba n’ubwo hahise humuka kuko ubutaka bwari bwarumye cyane".

Bagarirayose avuga ko izuba ryahise ryongera riracana nk’uko bisanzwe, nta kimenyetso cy’uko imvura izakomeza.

Meteo-Rwanda ivuga ko muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kamena 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 30, ikaba izakomeza kugabanuka mu Gihugu hose.

Ingano y’imvura iteganyijwe ngo izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe iboneka mu gice cyo hagati cy’amezi ya Kamena, ikaba ikunze kuba ibarirwa hagati ya milimetero 0 na 30.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku miterere ya buri hantu nk’imisozi miremire, amashyamba n’ibiyaga.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Karongi, Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe, Rubavu, Nyabihu na Musanze.

Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20 iteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, Ruhango na Muhanga no mu bice byo hagati by’Akarere ka Nyamagabe.

Ahandi hose hasigaye hiyongereyeho ibice byo mu burengerazuba bw’Akarere ka Rusizi no mu mu majyepfo y’Uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 10.

Itangazo rya Meteo-Rwanda rigira riti "Dushingiye ku iteganyagihe rya 2023 ry’igihembwe cy’Itumba ryagaragazaga ko imvura izacika mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2023, biragaragara ko mu bice byinshi by’Igihugu twinjiye mu gihe cy’impeshyi".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka