Nubwo bamugaye ngo muri 2018 bazaba bafite uruganda

Abafite ubumuga bo mu Murenge wa Huye bibumbiye muri koperative ihinga ikawa bahize kuzaba bafite uruganda rutunganya kawa muri 2018.

Valentine Muhawenimana, Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Abafite Ubumuga mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye akanaba n’ Umuyobozi wa Koperative y’Abafite Ubumuga muri uwo murenge, avuga ko koperative yabo ari imwe muri koperative enye zifite ubuzimagatozi zo mu murenge batuyemo.

Nubwo bafite ubumuga bafite intumbero yo kuzashinga uruganda rutunganya kawa.
Nubwo bafite ubumuga bafite intumbero yo kuzashinga uruganda rutunganya kawa.

Avuga kandi ko kuri ubu bafite ibiti 3782 by’ikawa bisarurwa n’ibishashi 5000. Intego yabo ni ukuzaba bafite ibiti 15000 mu mwaka w’2018, ndetse n’ibindi biti ibihumbi 15 bizaba bifitwe n’abanyamuryango ku giti cyabo, ari byo batekereza kuzakuraho umusaruro uruganda rwabo ruzaheraho.

Kuba bafite ikawa zingana uku babikesha amafaranga bagiye batanga, ndetse n’inkunga y’amafaranga miliyoni imwe bahawe n’Akarere ka Huye.

Ubwo bizihizaga Umunsi w’Abafite Ubumuga kuri uyu wa 3 Ukuboza 2015, akarere kabahaye indi nkunga ya miliyoni y’amanyarwanda. Aya mafaranga ngo azabafasha kugura imirima ihinzemo ikawa ba nyirayo bananiwe kwitaho ndetse no kugura indi mirima yo kuzihingamo.

Ngo batangiye ari ishyirahamwe ryo kubitsa no kugurizanya batangaga amafaranga 200 y’ubwizigame buri kwezi n’100 ry’ingoboka bakuragamo amafaranga yo gutabara abagize ibibazo nko kujya mu bitaro ndetse no gutwerera abagize ubukwe.

Mu 2011 bashinze koperative yo guhinga ikawa, buri munyamuryango akajya atanga amafaranga 200 ku kwezi, nyuma baza kwiyemeza gutanga ibihumbi bitanu none ubu buri munyamuryango ageze ku mugabane w’ibihumbi 15.

Icyakora, ngo ku banyamuryango 125 bagize iyi koperative, 52 ni bo bonyine babashije kuzuza imigabane basabwa. Abandi ngo bagiye babiburira ubushobozi kubera ubukene.

Mu byo bifuza gufashwa, harimo kubona inka zabafasha kubona ifumbire yo kuvanga na mvaruganda kugira ngo ikawa zabo zimererwe neza. Kugira ngo bazabashe gushinga uruganda kandi, ngo bakeneye inkunga y’akarere.

Christine Niwemugeni, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, avuga ko batazananirwa kubafasha igihe cyose bazaba bagaragaje ko na bo hari icyo bashoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka