Nubwo ari umukobwa ntatewe impungenge n’umwuga wo kubaka usaba ingufu

Ingabire Joselyne ni umwana w’umukobwa wiga ibijyanye n’ubwubatsi (Civil Engineering) muri INES Ruhengeri, akavuga ko adatewe impungenge n’uko uwo mwuga urimo imirimo isaba ingufu ahubwo we ngo agashyira imbere ubwenge.

Ingabire akora imirimo itandukanye akemeza ko atabura akazi yarize umwuga
Ingabire akora imirimo itandukanye akemeza ko atabura akazi yarize umwuga

Uwo mukobwa w’imyaka 22, yize imibare, ubutabire n’ubugenge mu mashuri yisumbuye afite intego yo kuziga iby’imiti (Pharmacy) muri kaminuza, ariko birangira yihitiyemo iby’ubwubatsi none ubu ari mu mwaka wa kabiri muri kaminuza, kandi ngo akunda cyane ibyo yihitiyemo.

Mu gihe amashuri yari yarahagaze kubera Covid-19, Ingabire yaboneyeho gukora imenyerezamwuga ku mashantiye y’ubwubatsi, aho yemeza ko byamugiriye akamaro kuko yabyungukiyemo byinshi, akaba yaraganiriye na Kigali Today imusanze aho yakoreraga mu Karere ka Muhanga, ku nyubako yagombaga kugerekwa.

Agira ati “Aha nshyira mu bikorwa ibyo niga mu ishuri, ni ikintu cyiza kuko ku ishuri ntabwo tubona aho dukora mu byuma. Nubwo harimo ibisaba imbaraga nyinshi z’umubiri, harimo kandi n’ibisaba ubwenge ari byo nibandaho kugira ngo mbimenye kurushaho, icyo ntumvise nkabaza”.

Ati “Nka hano ku nyubako igiye kugerekwa udusanze mu by’ibyuma (Ferraillage), aha ni ho hasaba ubwenge cyane kuko ari ho hari ugukomera kw’inyubako. Hano dushyiraho ibyuma dukurikije uburemere bw’inyubako, imbaraga nyinshi zikajya ku mpande kugira ngo zikurure uburemere hatazabaho kwika bigana imbere (bending)”.

Ubu ni bumwe mu bumenyi avuga ko yahakuye, gusa umusanze mu kazi ubona afite imbaraga utamukekeraga ukurikije igihagararo cye, kuko aba akora mu gufunga ibyuma, mu guteranya imbaho, mu mibare y’ibigomba gukorwa, ngo yanafata n’umwiko akubaka, n’ibindi.

Kuba Ingabire adafite imbaraga nyinshi kandi harimo imirimo izisaba, ngo ntibimuca intege kuko mu bwubatsi harimo byinshi byo gukora.

Ati “Sinjya ncika intege kuko muri iki gice habamo imirimo inyuranye, nshobora gukorera mu biro nshushanya ‘plans’ z’inzu, kuyobora imirimo y’icyubakwa n’ibindi, si ngombwa buri gihe iby’imbaraga. Ikindi ni uko aho tuba twubaka dukora nk’itsinda, abantu bakagabana imirimo, igikuru ni ukwigirira ikizere”.

Yakoze imenyerezamwuga ariboneramo n’amafaranga

Ingabire avuga ko aho yakoreraga imenyerezamwuga bageze aho bakajya bamuhemba kuko bamubonagamo umukozi.

Ati “Imenyerezamwuga na ryo ni ishuri, cyane ko hari aho ugomba kuryishyura, gusa hano si ko byagenze. Nakoranye umurava kugira ngo menye, ariko abankoresha babona ko hari icyo nshoboye biba ngombwa ko bagira icyo bangenera, ubu ninsubira ku ishuri sinzasaba amavuta, isabune, itike n’ibindi umuntu akenera kuko mfite amafaranga”.

Kuba uwo mukobwa yaragaragaje ubuhanga, bishimangirwa na Habimana Jules wamukoresheje ku nyubako ari na we wari uhagarariye iyo mirimo.

Ati “Kuri jyewe abahungu n’abakobwa ni abakozi. Uyu mukobwa ukiri n’umunyeshuri jyewe namubonyemo ubushobozi kuko buri kanya abaza icyo atumva. Nkimubona n’utubaraga duke, numvaga ntacyo yashobora ariko yarantunguye, ku buryo aho kumwishyuza stage byageze aho jyewe mugenera umushahara kuko nabonaga atanga umusaruro uruta n’uwa bamwe mu basanzwe, anagarutse arangije kwiga nahita muha akazi”.

Ingabire avuga ko afite intumbero yo kwikorera narangiza kwiga kuko ibyo yize kuri we ngo bitatuma aba umushomeri.

Ingabire ari mu kazi ko gufunga ibyuma ku nyubako igomba kugerekwa
Ingabire ari mu kazi ko gufunga ibyuma ku nyubako igomba kugerekwa

Ati “Ndiga nshishikaye ariko intumbero yanjye ni ukuzikorera kuko ntabura akazi narize umwuga, igikuru ni ukudasuzugura umurimo, wakora uwo ubonye nubwo waba umuyede mbere yo kubona undi, igikuru ni uko winjiza amafaranga. Nubwo gutangira kwikorera bigoye, nzabanza nkorere abandi, nizigamire bityo nzabashe kugera ku ntego yo kwikorera, ngire kompanyi yanjye”.

Agira kandi inama abandi bakobwa bacyitinya, bumva ko hari imirimo yagenewe abagabo ko bibeshya, ahubwo bigirire icyizere.

Ati “Inama nagira abandi bakobwa ni ukumva ko uwo ari we wese ashoboye, afite imbaraga bityo azikoreshe, ntategereze ko buri kintu agihabwa. Amenye ko icyo musaza we yakora na we yagikora kandi neza, niba wiga ugafata ni uko ufite ubwenge, utekereza, nta mpamvu rero yo kwisuzugura”.

Ati “We mukobwa tekereza ku bintu bikomeye, inzu wayubakisha, wajya munsi y’imodoka ugakanika, wakubaka imihanda n’ibindi, irinde rero ubuzima bworoshye. Shaka icyo ukora ku buryo abandi bakwigiraho”.

Abayobozi batandukanye bahora bakangurira Abanyarwanda kwitabira umurimo, by’umwihariko abagore n’abakobwa bagasabwa kumva ko nta mirimo yagenewe abagabo n’iyagenewe abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Komeza ubikore my dear classmate,niko kacu kbsa

Badette yanditse ku itariki ya: 17-10-2020  →  Musubize

Wow!
Ingabire Joseline nakomereze aho!
Afite intego, rero ntacyo atazageraho! Ni umukobwa mwiza cyaneeee kandi w’umuhanga!
Kigali today, mwakoze gukora iyi nkuru n’abandi bana b’abakobwa batinyuke!

Fifi yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka