Ntucikwe n’ikiganiro kivuga ku rubyiruko n’ingamba zo kurwanya COVID-19

Kuri iki Cyumweru KT Radio yabateguriye ikiganiro kigaruka ku ngamba zo kwirinda COVID-19 n’uburyo urubyiruko rurimo kwitwara mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Ni nyuma yo kubona ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zigenda zikazwa ariko urubyiruko by’umwihariko rukiganza mu bagongwa n’izo ngamba.

Inkuru nyinshi muri iki cyumweru na mbere yaho, zerekanye urubyiruko rwajyanywe muri stade kubera kutubahiriza amabwiriza. Hari kandi urubyiruko rwagiye rugaragara mu birori binyuranye mu buryo butemewe, bamwe ndetse bashyirwa mu kato, basabwa no kwiyishyurira ikiguzi cy’ibyo bakenera.

Hari n’imyumvire bamwe bafite y’uko Coronavirus idafata urubyiruko ahubwo yibasira abakuze, ibyo bigatuma urubyiruko rusa n’urwirara nyamara na rwo itarutinya kuko mu bayirwaye no mu bo yishe harimo n’urubyiruko.

Ariko se ubundi urubyiruko ruvuga iki kuri COVID-19? Rubona rute ingamba zishyirwaho zo kuyikumira? Uruhare rwarwo mu kurwanya COVID-19 ni uruhe?

Ibi byose murabisobanukirwa mu kiganiro UMUSANZU kiza kwitabirwa n’umuhanzi Bruce Melodie n’abanyamakuru Aissa Cyiza na Robert Cyubahiro McKenna kikaza kuyoborwa na Anne Marie Niwemwiza .

Ni kuri iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2020 kuri KT Radio guhera saa kumi n’imwe kugera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka