Ntucikwe n’Ikiganiro ‘ED-Tech’ kigaragaza intambwe abagore bakiri bato bamaze kugeraho mu buyobozi

Ikiganiro Ed-Tech Monday Rwanda, gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation kikibanda ku iterambere ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, kirabagezaho intambwe abagore bakiri bato bamaze kugeraho mu buyobozi, mukagikurikira kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 pm).

Ikiganiro cya Ed-Tech Monday Rwanda gitumirwamo abantu batandukanye bitewe n’ingingo iba yateguwe ngo iganirweho, kikaba kinyura kuri KT Radio ndetse no ku murongo wa You Tube wa Kigali Today ku wa mbere wa nyuma wa buri kwezi.

Mu kiganiro cy’uyu munsi abatumirwa ni Rita Mutabazi, Umuyobozi mukuru w’ishuri rya Tumba College, Grace Ingabire, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya RICTA na Raisa Kamariza, Umuyobozi wa Moringa School mu Rwanda.

Ikiganiro giheruka ari nacyo cyari icya mbere, cyibanze ku masomo umwaka wa 2020 wasigiye Abanyarwanda mu burezi, cyane ko wabaye umwaka wagoranye kubera icyorezo cya Covid-19.

Uwo mwaka wa 2020, wagaragayemo imbogamizi zitandukanye abagore b’Abanyafurika bahuye na zo kugira ngo babashe kwiga bifashishije ikoranabuhanga, harimo ko imirimo yo mu rugo yabatwaraga umwanya wo kwiga cyangwa ntibabone ibikoresho by’ikoranabuhanga bari kwifashisha bari mu ngo, mu gihe bizwi ko kuzamura umugore ukiri muto ari urufunguzo rw’iterambere rirambye mu miryango no mu bihugu muri rusange.

Ababyeyi, abanyeshuri, abarezi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakaba bararikiwe gukurikira ikiganiro cyo kuri uyu wa Mbere, basobanukirwe byinshi ku ngingo iganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka