Ntucikwe n’ikiganiro cya Perezida Kagame n’itangazamakuru
Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mata 2024 guhera saa munani(14h00) z’igicamunsi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, araganira n’abaturage binyuze ku maradiyo atandukanye aza guhuza imirongo, harimo na KT Radio.

KT Radio yumvikana mu Gihugu hose ku mirongo ikurikira :
Kigali: 96.7 FM
Amajyepfo: 107.9 FM
Amajyaruguru: 101.1 FM
Iburasirazuba: 102. FM
Iburengerazuba: 103.3 FM
Icyakora ku bantu batuye mu Ntara, mu bice byegereye Kigali cyane, hari aho bumvira KT Radio kuri 96.7Fm.
KT Radio ivugira kandi ku murongo wa Internet unyuze ku rubuga rwayo rwa www.ktradio.rw, ndetse no kuri TuneIn.
KT Radio (Radiyo ya Kigali Today) iraba yahuje umurongo na Radio10 kuko ari yo iza kwakira Umukuru w’Igihugu, muri iki kiganiro abaturage bakaba bemerewe kugiramo uruhare, abafite ibitekerezo, ibyifuzo, n’ibibazo bakabigeza ku Mukuru w’Igihugu.
Ohereza igitekerezo
|