Ntiyemeranya n’abavuga ko abakobwa biga imyuga batazabona abagabo
Bamwe mu bakobwa biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bavuga ko hari ababaca intege bababwira ko batazabona akazi, ariko ikirushijeho bakabwirwa ko batazabona abagabo, nyamara atari byo.

Umwarimu mu ishami ry’amashanyarazi wanabyize, Isabane Mugeni Janvière, avuga ko ajya kwiga iryo shami abari bamuri hafi harimo n’abamureraga, bamucaga intege bavuga ko nk’umukobwa adakwiye kujya kwiga ayo masomo. Gusa we ntiyemeranya n’abavuga ko abakobwa biga imyuga batabona abagabo, kuko we yashatse ndetse akaba afite n’abana.
Uwo mwarimu avuga ko umugisha yagize, ngo yashyigikiwe na nyina wabashije kumvisha abandi ko akunda imyuga, bityo no kuyiga ntacyo byamutwara.
Avuga ko atangiye kwiga yahoraga arwanira ishema rye n’irya nyina wamufashije kugera ku ndoto ze.
Agira ati “Abandi hafi, ababyeyi banderaga, hari abatari bashyigikiye ko najya kwiga amashanyarazi. Ngo umuntu w’umukobwa kwimanika, amapoto, kurira, kujya muri ‘plafond’ (Mu gisenge cy’inzu), ukabona nyine ntibabyumva neza.”
Akomeza agira ati “Icyakora nagize Mama wabyumvaga cyane ati umwana wanjye yakunze imyuga akiri muto mumureke abyige. Yaramfashije cyane abyumvisha n’abandi batumaga nyine ntajyayo, nigaga ndwanira ishema ryanjye n’irya Mama.”
Avuga ko n’uyu munsi izo mbogamizi zigihari, ari nayo mpamvu mu mashuri y’imyuga haboneka abakobwa bakeya, ugereranyije n’ay’ubumenyi rusange.
Yongeraho ko hari abagifite imyumvire ko amashuri y’imyuga asaba umuntu ufite imbaraga zirenze iz’umukobwa, nyamara atari ko kuri, ko ahubwo bisaba kubikunda no kumva ko bishoboka.
Isabane avuga kandi ko kwiga imyuga bidakwiye kubuza umukobwa amahirwe yo gushaka umugabo, kuko ako kazi yigiye kaba kazamufasha no kubeshaho umuryango azunguka.
Umunyeshuri mu mwaka wa kane (Level Four), ku ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, TVET Gatsibo, mu ishami ry’amashanyarazi, Uwera Dinnah, avuga ko akigira igitekerezo cyo kwiga imyuga yabwiwe kenshi ko atazabona akazi ndetse n’umugabo, bityo akwiye kubireka akiga amasomo asanzwe.

Icyakora ngo kubera kubona abandi bakobwa bize amashuri y’imyuga bafite akazi ndetse n’inshuti bitegura gushinga ingo, byatumye abasha gusimbuka ibyamucaga intege.
Ati “Nyine abantu banca intege ntabwo babura, hari ukuntu bavuga ngo umukobwa ntabwo yakwiga amashanyarazi ariko turi mu buringanire, buri muntu wese agomba kwiga ikintu yumva kimunyuze, ashoboye kandi yishimiye.”
Akomeza agira ati “Baravuga ngo nta mugabo wabona, nta kazi wabona, ariko kubera ko tubona aba enjeniyeri b’amashanyarazi b’abakobwa, bituma natwe twumva ko tutazabura akazi kandi n’ibindi bica ntege tugenda tubisimbuka.”
Agira inama ababyeyi kureka abana b’abakobwa bakigana na basaza babo imyuga, kuko nabo bashoboye kandi bidasaba imbaraga nyinshi nk’uko bamwe babitekereza.
Ohereza igitekerezo
|