Ntiyanejejwe no kubona imibiri y’abe aho yahingaga, ariko ngo byaramuruhuye

Béatrice Uwimana, nyiri isambu iherutse kubonekamo imibiri y’Abatutsi i Tumba mu Karere ka Huye, avuga ko atanejejwe no kubona imibiri y’abe aho yahingaga, nyuma y’imyaka 27 yose, ariko na none ngo byaramuruhuye.

Uwimana ni umubyeyi w’imyaka 49, mu bana batandatu (6) bavukanaga, ni we wenyine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imibiri bayisanze mu itongo ry’iwabo.

Avuga ko mu mibiri 47 iherutse kuboneka mu mwobo wahoze ari uw’ubwiherero bw’iwabo, ngo nta muntu arabasha kumenyamo.

Ariko na none mu yabonetse mu gice cyo hejuru, yari yaranangiritse yo ku buryo ba nyirayo batapfa kumenyekana, hashobora kuba harimo uwa musaza we w’umuhererezi wari ufite imyaka 12.

Agira ati "Hari abambwiye ko ako gasaza kanjye kari karihishe, kakumva ko habayeho ihumure kakava mu bwihisho kavuga ngo mama ari he? Bakuru banjye bari hehe? Nuko bahita bakica, bakajugunya mu mwobo, hejuru y’abandi bari bajugunywemo".

Mu mibiri 50 yindi yigeze kuboneka muri ako gace mu 1996 na bwo muri iri tongo ry’iwabo, yari yarabashije kumenyamo musaza we wamukurikiraga.

Anavuga ko aho yamenyeye iby’iyi mibiri yabonywe muri iyi minnsi, bayishakishije mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ikaboneka yari atangiye gutekereza ko agiye kuyibura nk’uko yigeze kujya gushakisha ahitwa i Nyaruhengeri umubiri wa musaza we, agataha atabashije kuwubona.

Agira ati "Icyo gihe natashye mbabaye. N’abacukuraga mu minsi yashize urebye bari bazi ahaherereye imibiri, bakahakatira nkana. Bari bamaze kuvuga ngo murabona tugeze ahari isi ikomeye, nta barimo, ni uko umwe isuka iramucika ayikubita mu mwobo mbona haroroshye, mbasaba kuba ari ho bashakira, noneho turayibona. Numvise nduhutse".

Ikintu cya mbere cyamunejeje ngo ni ukubasha kubabona nyuma y’imyaka n’imyaka abahinga hejuru.

Ati "Kwicara uzi ko wabuze abantu, utazi irengero ryabo, utazi ko bashyinguwe, nta mahoro uba ufite. Maze kubabona naruhuhutseho ikintu. Naravuze nti ibyo ari byo byose abanjye bashobora kuba barimo, n’ubwo ntigeze mbamenya".

N’ubwo mu mibiri yari ahagana hasi itari yarashangutse nta muntu yabashije kumenyamo, afite icyizere ko mu kuyisukura bashobora kuzamenya bamwe mu bahajugunywe.

Hagati aho ariko ngo yamenye ko mu bahiciwe harimo abantu bari barahungiye kuri Perefegitura ya Butare, bakabajyana i Nyaruhengeri ngo babe ari ho bicirwa, ariko uwari Burugumesitiri waho akabyanga avuga ngo nibabasubize iwabo i Ngoma.

Icyo gihe ngo ni bwo habonetse abavuga ngo babajyane kwa Rwamanywa (ise wa Uwimana) babe ari ho babicira.

Akomeza agira ati "Ibaze guhora mpinga hejuru y’abavandimwe, nkabateraho ibishyimbo!"

Ngo yari anamaze iminsi atekereza gutera insina muri ayo matongo, abibuzwa n’uwamugiriye inama yo kuzazitera mu kwa 9 hari imvura ihagije.

Ati "Ibaze iyo nza kuhatera insina! Kandi nashakaga kuzitera muri ya myobo nabonaga igenda yika, kugira ngo izakomere! Iyo nza gushyiramo insina nkabimenya nyuma ko barimo byari kuntera umubabaro ukomeye".

Uwimana aboneraho kwibutsa abazi ahaherereye imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro, kwishyira mu mwanya w’abatarabasha gushyingura ababo, kugira ngo babarangire aho baherereye, bityo babashe kuruhuka mu mutima nyuma yo gushyingura ababo.

Ati "Umuntu iyo atibonamo undi, nta buzima aba afite. Kandi iyo ubitse ibibi uhorana urwikekwe".

Anavuga kandi ko abaturanyi be bamubwira ukuri kuri Jenoside cyangwa batakumubwira, azakomeza kubakunda kuko ari abaturanyi, kandi kuri we ngo umuturanyi ni umuntu ukomeye kuko ari we muvandimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka