Ntiwatoza abandi kwirinda amakimbirane iwawe bidogera - Guverineri Nyirarugero

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arasaba abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bo muri iyi Ntara, gutahiriza umugozi umwe mu kubaka umuryango ushoboye uzira amakimbirane, kuko ari bwo abaturage bazabaho bishimye, bityo na gahunda zose Leta ibagenera, zibagirire akamaro.

Ba mutima w'urugo basabwe kuba umusemburo mu kubaka umuryango utekanye
Ba mutima w’urugo basabwe kuba umusemburo mu kubaka umuryango utekanye

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, mu nama rusange y’umunsi umwe ya ba mutima w’urugo, bagize Inama y’Igihugu y’Abagore bahagarariye abandi, kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, yateraniye mu Karere ka Musanze.

Ikibazo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itatu, isuku nke igaragara, cyane cyane mu ngo no ku bantu ubwabo, ndetse n’amakimbirane mu miryango; biri mu byagaragajwe nk’ibibangamiye iterambere ry’umuryango n’igihugu.

Aha ngo akaba ariho ba mutima w’urugo bagiye gushyira imbaraga, basura urugo ku rundi mu zigaragaramo ibi bibazo, kugira ngo bamenye inkomoko yabyo, banagire inama abazigize.

Mukamana Eugenie, uhagarariye CNF mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati “Amakimbirane mu muryango afatwa nk’imbarutso y’imibanire ijegajega y’abagize urugo, cyane cyane umugore n’umugabo, bikagira ingaruka zirimo n’imirire mibi n’igwingira ku bana, kubavutsa uburere bukwiye; aho bamwe bibaviramo no kwishora mu muhanda cyangwa ingeso mbi”.

Ati “Mu guca ibi bibazo, twe nk’abagore bahagarariye abandi, muri iyi mihigo y’umwaka wa 2022-2023, tugiye gushyira imbaraga mu kwigisha abagize umuryango, aho twiyemeje kujya dusura urugo ku rundi mu zirangwamo amakimbirane, tubatoze kujya bafata umwanya uhagije wo kuganira ku iterambere ry’urugo, gutahiriza umugozi umwe, kandi tubigishe ko kubitoza urubyiruko hakiri kare, ari ngombwa ku kubaka umuryango w’ahazaza”.

Intara y’Amajyaruguru iri ku gipimo cya 42% cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu. Bivuze ko nta gikozwe mu maguru mashya ngo iki gipimo kigabanuke, mu gihe kiri imbere iyi Ntara yazisanga umwana umwe muri babiri afite ikibazo cy’igwingira.

Guverineri Nyirarugero yabasabye gukemura ibibazo byugarije abaturage na bo ubwabo bihereyeho
Guverineri Nyirarugero yabasabye gukemura ibibazo byugarije abaturage na bo ubwabo bihereyeho

Muri iyi nama, byagaragajwe ko hejuru y’ikibazo cy’imyumvire ya bamwe, hiyongeraho no kuba abagize imiryango(umugabo n’umugore), batagihana umwanya uhagije wo kuganira ku bibangamiye iterambere ry’urugo, ngo babishakire ibisubizo, bafatanyije.

Iki kibazo kandi kikaba kitagaragara mu miryango itishoboye yonyine, kuko hari n’iyo usanga yishoboye ariko yugarijwe, zirimo ubwigunge, ifatwa ry’ibyemezo bitumvikanweho hagati y’abagize umuryango, biturutse ku kudahanahana umwanya uhagije ngo umwe yite kuri mugenzi we.

Aha ni ho Guverineri Nyirarugero, yahereye asaba ba mutima w’urugo, gusesengura uburemere bw’ibi bibazo, kimwe n’ibindi byugarije umuryango, bakajya bihutira kubikemura; ariko kandi na bo ubwabo bihereyeho.

Yagize ati: “Iyo turi kuvuga ibibazo nk’ibingibi, birakwiye ko natwe ubwacu nka ba mutima w’urugo twikebuka, tugasuzuma niba ibyo dukangurira abandi, natwe ubwacu tubyumva neza kandi tubyubahiriza mu ngo zacu. Kuko biragoye ko wajya mu rugo rwa mugenzi wawe kumwigisha gukora akarima k’igikoni, iwawe utagafite”.

Ati “Biragoye kandi ko wajya gutoza abandi kwirinda amakimbirane iwawe bidogera, urara urwana n’uwo mwashakanye; nanone kandi biragoye ko wakwigisha abandi isuku nawe ubwawe utayifite. Turasabwa kuba intangarugero, noneho urwo rugero rwiza, tukarwifashisha mu kubiba imbuto nziza mu bandi”.

Ba mutima w’urugo 150 bagize Inama y’Igihugu y’Abagore bahagarariye abandi, banasabwe gushyira imbaraga mu gukurikiranira hafi imihigo ya CNF ku rwego rw’Umudugudu, uko ishyirwa mu bikorwa n’uburyo ikorerwa za raporo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka