Ntitwishinge amafaranga ngo tubyare abo tudashohoye kurera – Mayor Habarurema

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko abataritabira kuboneza urubyaro bafite abana bagwingiye, batagomba kwirara no kwishinga ubufasha bahabwa burimo n’amafaranga.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens

Ababyeyi bangana na 35% by’abatuye Akarere ka Ruhango ni bo Mayor Habarurema avuga ko bataritabira gahunda zo kuboneza urubyaro, babitewe n’imyumvire hamwe n’imyemerere.

Umushinga w’Igihugu wo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato (SPRP) ugenera buri muryango ukennye amafaranga 7,500 ku kwezi mu turere 13 twagaragayemo ikibazo cy’imirire mibi kurusha ahandi, harimo n’Akarere ka Ruhango.

Umuyobozi w’ako karere avuga ko mu myaka itanu ishize bari bari ku gipimo cya 41% by’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, ariko uwo mubare ngo waragabanutse ukaba ugeze kuri 28% kugeza ubu.

Mayor Habarurema avuga ko kuva uyu mwaka wa 2021 watangira kugeza ubu, mu bitaro hamaze kujyanwa abana 200 bafite indwara ziterwa n’imirire mibi.

Avuga ko Akarere ka Ruhango kagizwe n’ingo ibihumbi 85, muri zo ibihumbi 12 ziri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, abazigize bakaba bagomba guhabwa ibiribwa byiganjemo ifu yuje intungamubiri ndetse n’amafaranga.

Uwo muyobozi avuga kandi ko nta mwana kugeza ubu wananira ubuyobozi ku bijyanye no kurwanya imirire mibi kabone n’ubwo iwabo baba nta bushobozi bafite, ariko araburira abanze kuboneza urubyaro bafite icyo kibazo.

Ati "Dufite amafaranga, dufite n’uburyo bwo kubigisha, ariko kandi ntitwishinge amafaranga ngo tubyare abo tudashohoye kurera, ahubwo tugire imyumvire myiza yo gusama n’iyo kubyara twabiteguye".

Umuryango w’uwitwa Usanase Jean Paul na Umurangamirwa Triphine, bombi ntawe urengeje imyaka 32 y’ubukure, bafite abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka irindwi, undi w’imyaka ine, ariko bavuga ko bazongera kubyara umwana umwe gusa.

Umurangamirwa na Usanase babwiye abanyamakuru bari babasuye kuri uyu wa kabiri, ko abana barenze uwo mubare baba batangiye kuba umutwaro ku muryango utabasha kubagaburira bose ngo bijute.

Umuryango wa Usanase na Umurangamirwa hamwe n'abana babo, n'Umujyanama w'Ubuzima ubaha serivisi zo kuboneza urubyaro
Umuryango wa Usanase na Umurangamirwa hamwe n’abana babo, n’Umujyanama w’Ubuzima ubaha serivisi zo kuboneza urubyaro

Umurangamirwa yagize ati "Ba Harelimana njyewe ntabo mfite, nta n’abo nteganya".

Ku kigo Nderabuzima cya Kigoma mu Murenge wa Ruhango uhasanga abaturage babarirwa muri za mirongo baza buri munsi gusaba serivisi zibabuza gutwita cyangwa kubyara batabishaka.

Umuyobozi wungirije w’icyo kigo, Emmanuel Siborurema, avuga ko mu baturage barenga ibihumbi 105 baza kuhivuriza, abaza kuboneza urubyaro bari ku rugero rwa 60%.

Nta mubare uhamye w’abana Leta isaba buri rugo kuba rufite, ariko benshi mu baturage bavuga ko baba bifuza kutarenza batatu cyangwa bane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka