Ntitukiri umugabane wo gutegereza ubufasha ngo tubone umutekano - Minisitiri Murasira

Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira, aravuga ko Afurika igomba kwishakira umuti w’ibibazo ihura na byo, ikitandukanya n’imikorere yo hambere yasabaga ko habaho inama n’amasezerano byinshi bigamije gushakira umuti ibibazo bya Afurika, akenshi ntibinatange umusaruro.

Abitabiriye inama bafata ifoto y'urwibutso
Abitabiriye inama bafata ifoto y’urwibutso

Minisitiri Murasira yavugiye ibi mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Command And Staff College) riherereye mu karere ka Musanze, afungura inama Nyunguranabitekerezo ku mutekano (National Security Symposium 2019), yiga ku bibazo bihangayikishije inzego z’umutekano muri iki gihe n’uburyo Afurika yahangana nabyo.

Minisitiri Murasira yagize ati “Nk’umugabane ntidushobora kurindira bwa buryo bwa kera bw’amasezerano n’ibiganiro, bigamije gushakira umuti ibibazo bya Afurika. Tugomba kwishakira ibisubizo bivuye iwacu, biri mu bushobozi bwacu maze tugatera imbere, tukamenya ko tutagomba gusubira mu makosa yabaye mu bihe byashize.”

Yavuze kandi ko ubufatanye mu bya Gisirikare mu bihugu bya Afurika, aribwo musingi w’umutekano.

Ati “Iyi nama ije gushimangira uburyo Afurika yakwirindira umutekano, ikwishakira ibisubizo by’ibibazo dufite. Birakwiye ko duharanira amahoro ubwacu.”

Yavuze kandi ko U Rwanda ntiruzahwema gutanga imbaraga mu kubumbatira amahoro hirya no hino ku isi, gusa avuga ko ibyo bitarangirira mu kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro.

Ba Generali James Kabarebe (ibumoso) na Patrick Nyamvumba (iburyo) na bo bitabiriye iyi nama
Ba Generali James Kabarebe (ibumoso) na Patrick Nyamvumba (iburyo) na bo bitabiriye iyi nama

ati “Twizera ko umutekano wuzuye urenze kohereza ingabo mu bice byibasiwe n’intambara. Ukwiye no kujyana no kugira uruhare mu bikorwa byo kongera kwiyubaka, ndetse no kuba ikiraro gihuza icyari cyatangije abantu kigatera intambara.”

Ni inama yitabiriwe n’Abasirikare bakuru 45 n’Abapolisi babiri, baturutse mu bihugu 10 bya Afurika birimo Etiyopiya, Ghana, Uganda, Nigeriya, Malawi, u Rwanda, Kenya, Tanzaniya, Zambiya na Senegal.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bavuga ko ije kubafasha mu kurushaho guhuza ubumenyi no gushimangira ubufatanye mu kurinda umutekano w’ibihugu byabo, umutekano w’Akarere n’umutekano w’Isi muri rusange.

Lt. Col. ANNEBAUT Ufiteyezu wo mu ngabo z’u Rwanda, agira ati “Iyi gahunda ngarukamwaka iratwongerera ubumenye, dutangiye kumenya ko nta mupaka ubaho mu kurinda umutekano, ntiwarinda umutekano w’igihugu uri wenyine, ni ubufatanye”.

Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda Maj General Albert Murasira
Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Maj General Albert Murasira

Akomeza agira ati “Ni yo mpamvu y’iyi nama nk’abasirikare bo ku rwego rukuru, tugiye kwiyungura ubumenyi turinda umutekano w’ibihugu byacu, uw’akarere kacu n’umutekano w’Isi muri rusange”.

Lt Col Gilbert MITTIWA waturutse mu ngabo za Malawi agira ati “Iyi nama ni ingirakamaro mu kuzamura urwego rwo kurinda umutekano Afurika. Turi kuganirizwa ku bijyanye n’imibereho y’abaturage bacu, ubuzima babayemo, iterambere ryabo. Mu kurushaho kubacungira umutekano tuzi n’ibibazo bafite, nka twe abasirikare bakuru, hari byinshi turi kunguka”.

Mu biganiro byatanzwe ku munsi wa mbere w’iyi nama, hibanzwe ku bibazo bigaragara hagati y’ibihugu nka Amerika, Ubufaransa, U Bwongereza, U Burusiya n’u Bushinwa nk’uko byagarutsweho na Maj. Gen. Jean Bosco Kazura, Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Ati “Twaganirije abo basirikare ku ngaruka ziterwa n’ibibazo by’ibyo bihugu by’i Burayi byototera umugabane wa Afurika.”

“Tumaze kumva ibyo bibazo twibaza uko twitegura ntibize ngo bitugweho, ahubwo tugendane na bo tumenye ingaruka byaduteza, noneho twitegure twiyubake, ku buryo mu gihe byaramuka bije twamenya uko twarinda abaturage bacu, twiyubakira ibihugu byacu”.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bavuye mu bihugu by'amahanga
Bamwe mu bitabiriye iyi nama bavuye mu bihugu by’amahanga

Iyo nama y’iminsi itatu yateguwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, izasozwa kuwa gatatu tariki 15 Gicurasi 2019, aho yateguriwe abasirikare bo ku rwego rukuru bari ku ipeti rya Major na Lt Colonel.

Umuhango wo gutangiza iyo nama ku mugaragaro witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Major Gen Albert Murasira, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, General James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repuburika mu by’umutekano, Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera, Claver Gatete Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jeneral Patrick Nyamvumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na DCG Dan Munyuza Umuyobozi mukuru wa Police y’U Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka