Ntimukwiriye gutegereza ko mbereka ibibazo kugira ngo mubone kubikemura – Perezida Kagame abwira abayobozi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abayobozi badakora ibiri mu nshingano zabo, kandi ubushobozi bwo kubikora butabuze, abereka ko ibyo bitazakomeza kwihanganirwa kuko bitwara igihe kitari ngombwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020 ubwo yagezwagaho ibyavuye mu mihigo y’umwaka wa 2019 – 2020 no gusinyana n’abayobozi imihigo y’umwaka wa 2020 – 2021.

Perezida Kagame yavuze ko guhora abantu bibutswa ibyo bakwiriye gukora nyamara ntibabikore batesha abandi igihe. Yanenze abatarakoze ibyo biyemeje kandi ingengo y’imari yo kubikora itarabuze.

Ati “Ibyo udafitiye ingengo y’imari ntabwo ndi bubikubaze, n’ibyagize izindi ngorane zumvikana umuntu yabyumva ariko iyo bitameze gutyo biba ari iki?”

Ati “Ugasanga ngo ntabwo inzego zavuganye, ntabwo zuzuzanya, cyangwa ngo ntabwo byakozwe kubera ko umuntu yategereje ko babanza bakamuha ruswa, …cyangwa ngo ntabwo hakozwe igenamigambi (planning).”

Yavuze ko imikorere itanoze igaragarira mu manota uturere twagiye tubona, dore ko hari utwaje mu myanya y’inyuma nyamara byari bimenyerewe ko tuza mu tw’imbere.

Yatanze urugero rw’Akarere ka Musanze ubu kaje ku mwanya wa 27, avuga ko uyu mwanya ushoboka bitewe n’ibyo yabonye muri ako Karere abayobozi badakemura kugeza ubwo na we abyibonera akabibereka akibaza impamvu baba batabitunganyije mbere kandi biri mu byo bashinzwe umunsi ku munsi.

Yavuze ko umunsi umwe yari yaraye i Musanze abona imyotsi izamuka y’ahantu hasa n’ahahiye, abona abatwika amakara bangiza n’ishyamba, abubaka mu kajagari, isuku nke ku bana, ibi byose ntiyabyihanganira ahamagara abayobozi b’ako Karere n’Intara arabibabaza, bamwemerera ko bagiye kubikemura nyamara bakabaye barabikemuye mbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yahawe ijambo na Perezida Kagame, amwizeza ko ibyo babanenze bagiye gushyiramo imbaraga bigakemuka vuba. Icyakora Perezida Kagame yagaragaje ko igihe ibyo bimaze bivugwa ari kirekire kandi ko igihe cyatakaye kitazagaruka.

Yatanze urugero rw’ahandi muri Kigali yatembereye agasanga abantu bubaka bangije umuhanda mushya wa kaburimbo bawusutsemo umucanga barawufunga, bibangamira abandi bawukoresha. Yanagaragaje ko hari aho yasanze muri Kigali abubaka bafunze inzira imanukana amazi basukamo ibyo bubakishaga.

Yavuze ko akibibona atabyihanganiye, ahubwo yahamagaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Ambasaderi Claver Gatete, ahamagara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, abereka ko ibyo bintu bidakwiriye, asaba ko abo bantu ibyo bangiza baba bagomba kubisubiranya kandi bakabihanirwa.

Naho ku byavuye mu mihigo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko uturere twose tutaba utwa mbere ariko ko ikinyuranyo kiri hagati y’uturere twa mbere n’utwa nyuma tugaragaza ko hari utudakora ibyo tuba twiyemeje.

Ati “Uwa nyuma aramutse agize 70% byaba bimeze neza, ariko iyo bimanutse bikagera muri 40% biba bitameze neza.”

Mu bijyanye n’imihigo uturere twari twarahize mu mwaka ushize wa 2019-2020, Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu kuyesa n’amanota 84%, naho Rusizi iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 50%.

Muri rusange, dore uko twakurikiranye mu kwesa imihigo ya 2019 – 2020

1. Nyaruguru 84
2. Huye 82,8
3. Rwamagana 82,4
4. Gisagara 78,3
5. Nyanza 77,9
6. Nyamasheke 77,4
7. Ngoma 77,3
8. Kicukiro 77,1
9. Gasabo 76,4
10. Kirehe 76,2
11. Kayonza 73,9
12. Kamonyi 73,6
13. Nyagatare 69,3
14. Gicumbi 68,7
15. Bugesera 68,5
16. Gatsibo 68,4
17. Ruhango 67,9
18. Rubavu 67,8
19. Burera 66
20. Nyamagabe 65
21. Rutsiro 64,6
22. Nyarugenge 62,6
23. Rulindo 62,3
24. Ngororero 61,5
25. Muhanga 58,7
26. Gakenke 55,9
27. Musanze 53,2
28. Nyabihu 52,9
29. Karongi 51,2
30. Rusizi 50

Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi b'uturere twaje mu myanya itatu ya mbere
Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi b’uturere twaje mu myanya itatu ya mbere

Kureba andi mafoto menshi y’iki gikorwa, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo umubyeyi Paul Kagame avuga Kuri Musanze nibyo rwose,usibye kumva ngo ni akarere
Imihigo Mayor arayihiga Koko izagerwaho gutese ntabakozi bayikurikirana bafite.

Mukarere honyine winjiyemo wayoberwa niba Musanze itemerewe abakozi aho umuntu umwe usanga akora ahabatatu.
Ntabakozi kigirira rwose bashake abakozi ubundi nibafatanya nabaturage nabo bazesa imihigo uko bikwiye.

Muhire yanditse ku itariki ya: 31-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka