Ntidukwiye kwirara kuko SIDA iracyateye inkeke muri Africa - Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yasabye bagenzi be gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya SIDA gikomeje koreka imbaga ku mugabane w’Afurika, kikabuza benshi gukoresha imbaraga zabo mu kwiteza imbere n’igihugu cyabo.

Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku Ihuriro ry'Abagore b'Abaperezida bo muri Afurika rirwanya icyorezo cya Sida (OAFLA).
Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku Ihuriro ry’Abagore b’Abaperezida bo muri Afurika rirwanya icyorezo cya Sida (OAFLA).

Jeannette Kagame yabivuze ku munsi wa kabiri w’inteko rusange y’Umuryango w’abagore b’Abakuru b’Ibihugu bishyize hamwe, bagamije kurwanya icyorezo cya SIDA OAFLA, inteko yahuriranye n’isabukuru y’uyu muryango umaze imyaka 15 ubayeho.

Ni inteko ibaye ikurikirana n’inama ya 28 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Jeannette Kagame yasabye bagenzi be kudahugira gusa ku kwizihiza isabukuru n’ibikorwa bagezeho mu myaka 15 n’intambwe umuryango ukomeje gutera ufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo, ahubwo bakibanda ku kazi kabategereje.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko n’ubwo isi yateye intambwe ishimishije mu rugamba rwo gukumira SIDA, akarere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara kacyugarijwe n’icyorezo, kuko muri miliyoni 36.7 z’abaturage babana n’agakoko gatera SIDA, abasaga miliyoni 25 baba mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

ikigeretse kuri iyi mibare iteye inkeke, hari na miliyoni 3.2 bari munsi y’imyaka 15 babana n’agakoko gatera SIDA, abana miliyoni 2.5 bakaba ari abo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Miliyoni 3.2 by’abari hagati y’imyaka 15-24, babana na HIV/AIDS muri Africa, kuri miliyoni 4 ku isi yose.

Jeannette Kagame yakomeje avuga ko raporo y’umuryango w’abibumbye muri 2013 yerekanye ko buri munota hapfa umwana azize indwara zifitanye isano na SIDA, naho buri mwaka hagapfa miliyoni y’abaturage bazize SIDA.

Ibi byose, nk’uko Madame Jeannette Kagame abivuga, nibyo bituma Afrika itagomba guterera iyo mu gushakira ubuzima bwiza umubyeyi n’umwana binyuze mu gukingira umwana ubwandu ashobora guterwa na nyina igihe amubyara.

Aha Jeannette Kagame yatanze urugero rwa gahunda u Rwanda rwashyizeho muri 2001, yarigamije guhagarika ubwandu bw’umwana mu gihe avuka. Nyuma y’imyaka 16, u Rwanda rumaze kubaka ibigo byita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi bigeze kuri 97% mu gihugu hose.

Binyuze muri serivisi zitangirwa muri ibyo bigo, ubwandu umwana aterwa n’umubyeyi bwavuye ku 10% bugera kuri 1,8 % mu myaka ibiri gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka