Ntidukwiye kurebera abasebya Igihugu cyacu n’ubuyobozi bwacyo twicecekeye - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera Gihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, arasaba Abanyarwanda kutarebera abasebya Igihugu n’Ubuyobozi bwacyo ngo bicecekere, ahubwo bakwiye kubarwanya bivuye inyuma.

Minisitiri Bizimana yasabye Abanyarwanda kutareberera abasebya Igihugu
Minisitiri Bizimana yasabye Abanyarwanda kutareberera abasebya Igihugu

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Werurwe 2023, mu nama yiga ku gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ibera mu Kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero mu kigo cya Mutobo.

Minisitiri Bizimana avuga ko mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu irangashingiro ryaryo, hasobanurwa ko Abanyarwanda twiyemeje kubaka ubumwe bwacu. Tugomba kurwanya ibibangamiye ubumwe bwacu birimo imvugo zibiba urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko mu gushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda no gukemura ibibazo byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwashyizeho gahunda nyinshi zirimo kwinjiza abahoze ari ingabo za Ex-FAR mu gisirikare cya RPA cyaje kuba ingabo z’Igihugu RDF, no gucyura impunzi.

Yavuze ko ababarirwa mu bihumbi binjijwe mu ngabo mu gihe abandi bashatse gusubira mu buzima bwa gisivili, na bo bafashijwe gusubira mu miryango baturukagamo. Uko guhuza abasirikare bari bahanganye ngo byagize akamaro gakomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Guha abahoze ari abarwanyi muhanganye amahirwe yo kujya mu gisirikare gishya, byabafunguriye amarembo yo kumenyana, bubakanamo icyizere n’ubufatanye byagejeje ku guhuza imyumvire yo kubaka Igihugu.”

Yavuze ko kugeza uyu munsi, nyuma y’imyaka 29, kwakira mu muryango mugari abahoze ari abarwanyi barimo abo muri FDLR n’imitwe iyishamikiyeho bigikomeje kandi bafashwa uko bikwiye gusubira no kwisanga mu muryango, bagahabwa ubufasha ku buryo babaho mu buzima bwiza.

Yavuze ko ingabo za Congo zikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwayo, nk’uko no mu bihe byashize FARDC na FDLR batahwemye gufatanya banagaba ibitero bitandukanye mu Rwanda.

Yavuze ko abarwanyi ba FDLR badashaje cyangwa ngo babe nta ngufu bagifite, nk’uko Guverinoma ya Congo ishaka kubigaragaza.

Ikindi ngo guhangana n’abahakana, abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango, bikwiye gukorwa nta kujenjeka, hagakoreshwa uburyo bwose bushoboka, cyane cyane ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.

Yasabye Abanyarwanda kutarebera abasebya Igihugu n’Ubuyobozi bwacyo ngo bicecekere, ahubwo bakwiye kubarwanya bivuye inyuma.

Ati “Abanyarwanda ntidukwiye kurebera abasebya Igihugu cyacu n’ubuyobozi bwacyo twicecekeye. Hari abazi ukuri bakicecekera, hari n’urubyiruko rutazi byinshi rukeneye ubumenyi ku by’ingenzi by’amateka, bashobore guhangana n’ibinyoma.”

Yasabye urubyiruko by’umwihariko kuba maso rukarinda Igihugu, rukamenya ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa n’Abanyarwanda, biganjemo ababa mu mahanga ndetse n’Abanyekongo, bakaba urubyiruko rukunda Igihugu kandi rukirwanirira.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Valerie Nyirahabineza, yavuze ko abavuye muri FDLR iyo bageze i Mutobo, icya mbere bakorerwa ari ukubahumuriza kuko iyo bari muri Congo baba babwirwa ko mu Rwanda ari mu muriro.

Mu buhamya bahabwa n’abavuye muri FDLR ngo bababwira ko iyo bashatse gutaha, Leta ya Congo ibabwira ko u Rwanda ari Igihugu kibi badakwiye gutahuka, ahubwo ikabagira inama yo kujya mu bindi bihugu mu gihe bumva badashaka kuguma muri Congo.

Ikindi ngo abatahutse bafashwa guhabwa abanyamategeko mu gihe basanze imitungo yabo yarigaruriwe n’abandi, kandi ngo benshi barayisubijwe.

Yagize ati “Iyo batahutse bagasanga imitungo yabo yarigaruriwe n’abandi, tubahuza n’abanyamategeko ba MAJ bakababuranira, hari benshi bayisubijwe. Ibyo ni ukubera ubuyobozi bwiza butavangura burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.”

Iyo basoje amasomo berekeza mu miryango yabo ngo hari amafaranga bahabwa yo kugura ibintu by’ibanze bibafasha kubaho neza mu ngo zabo, bagahabwa mituweli, indangamuntu, ikarita y’uko basezerewe mu gisirikari, ibyo byose ngo bikaba bituma iyo bageze iwabo babaho neza.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yagiye inashyira bamwe muri bo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga, kuko u Rwanda ngo rwiyemeje kubahiriza ihame ryo kutavangura.

Yasabye abagifite abavandimwe mu mashyamba ya Congo, kubabwira ngo batahe kuko mu Rwanda ari amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka