Ntidukwiye kubaho duteze amaboko - Ubuhamya bw’abagore biteje imbere

Bamwe mu bagore bo mu Ntara y’Iburasirazuba biteje imbere bagira inama bagenzi babo babaaba guharanira icyubahiro cyabo n’icy’umuryango bakagira ubuzima bwiza babigizemo uruhare ubwabo aho gutegereza kubaho ari uko hari umugabo cyangwa umuvandimwe ubigizemo uruhare.

Iterambere rye arikesha gukorana neza n'ibigo by'imari, abaturage n;abaterankunga
Iterambere rye arikesha gukorana neza n’ibigo by’imari, abaturage n;abaterankunga

Muri iyi nkuru, Kigalitoday yaganiriye na bamwe mu bagore babanje kuba mu buzima bugoye ariko kubera gahunda za Leta zitandukanye babasha kuva mu bukene babasha kwiteza imbere.

Uwera Phiona utuye Rwanteru mu Karere ka Kirehe, yapfushije umugabo mu mwaka wa 2016 bitunguranye agorwa n’urupfu rwe kuko ngo n’ubwo bose bari abakozi binjiza amafaranga arenga 450,000 ku kwezi yahoraga yumva atamufite atabasha kubaho.

Icyamugoye cyane ngo ni uko Icyo gihe yari ku kiriri aribwo akeneye umwitaho.

Igihe kigeze ngo yasubiye ku kazi (comptable), ariko karamunanira arataha ategereza urupfu kuko yumvaga ko ubuzima bwose abukesha umugabo we wari umaze kwitaba Imana.

Ati “Nari naramusezeranyije ko adahari nta buzima tuzaba dufite natwe tuzapfa. Akazi karananiye ndagasezera, nicara mu rugo nta kazi kandi tugomba kubaho. Ariko numvaga ntegereje urupfu.”

Yategereje urupfu ararubura hashize amezi 7 ariho atariho, areba abana babiri umugabo yamusigiye, atangira kwibaza icyo abaziza ni ko gutekereza ko bakwiye kubaho aho gukomeza gutegereza urupfu.

Yifashishije amafaranga y’imperekeza angana na 1,200,000, yahisemo gutangira kwikorera afashwa n’umuntu amujyana I Kigali arangura ibicuruzwa atangira ubucuruzi.

Yagize ati “Gutangira kwikorera sinabitekerejeho iminsi ibiri, narasohotse ntangira kubaza uko nacuruza umugabo umwe anyereka aho nkodesha inzu yo gukoreramo anjyana n’I Kigali kurangura.”

Avuga ko atangira ubucuruzi yumvaga ashaka ibiryo by’abana gusa kuko mu gihe badapfuye bakeneye kubaho kandi ngo yanumvaga ko adakeneye undi muntu wabibafashamo utari umugabo wari umaze gupfa.

Abavandimwe be ngo bumvaga bagiye kubagabana buri wese akagira uwo afasha kubaho ariko we akumva ibyo atabyifuza na rimwe.

Ibi ngo bijya binamubabaza cyane iyo yumvise bamwe mu bagore bapfakaye bumva ko bagomba gutungwa n’abandi.

Yagize ati “Abagore benshi tugira ibintu ntakunda. Ukumva ko wiswe umupfakazi iryo zina rigomba kugukandamiza, ukabaho kuko hari umugabo wabigizemo uruhare, ukabaho kuko hari umuvandimwe wabigizemo uruhare, utabikora ugasabiriza.”

Avuga ko kwikorera yabitewe no kwanga ibi ndetse n’Imana iramushyigikira arakora abasha kwiteza imbere n’ubwo byamugoye kuko yakoraga ubutaruhuka.
Ati “Kubera ukuntu nazindutse n’uko ntashye bwije, nafashe umwana asinzirira ku ibere bwakeye mu gitondo nsanga twaraye mu ntebe mu ruganiriro urugi rudafunze.”
Nyamara ngo ntibyamubujije kuzinduka asubira mu kazi ari nabyo akesha imibereho afite ubu adashaka kuvuga n’ubwo yemera ko uretse iduka afite, ngo asigaye ari na rwiyemezamirimo ufasha abafite ubukwe n’ibindi birori.

Yishimira ko umusuye asanga umuryango we wishimye kandi akaba agihatana kugira ngo arenge aho ari ntawe ubigizemo uruhare.

Avuga ko abagabo nta bundi bwenge babarusha bityo ntawe ukwiye gupfobya abagore kuko nabo bashoboye ndetse akaba ashaka no gufasha bagenzi be bapfakaye kwigirira ikizere.

N’ubwo atifuza kuvuga umutungo we ariko ngo afite aho ataha heza kandi umushahara yabonaga akibana n’uwo bashakanye ubu ukoreshwa mu mashuri y’abana gusa.

Agira inama abandi bagore bapfakaye akabasaba guharanira icyubahiro cyabo n’icy’umuryango no kubaho bashaka bashaka ahazaza kubaho bashaka amarariro.

Mukayizera Angelique wo mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana ni umucuruzi w’amata akaba yaratangiriye kuri litiro 20 yakuraga mu borozi nawe akayagemura ku ikusanyirizo ryayo ariko yabanje kuyakonjesha.

Kuzamuka kwe ahanini abikesha gukorana n’ibigo by’imari (Umurenge SACCO) aho afata inguzanyo ndetse n’umushinga ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wa RDDP.

Gukorana neza n’aborozi ngo byageze aho agura icyuma gikonjesha amata cya litiro 500 abifashijwemo n’Umurenge SACCO wamuhaye inguzanyo.

Uko amata yiyongera ngo nawe yagize amahirwe ahura n’umushinga wa RDDP, maze ku bufatanye n’Umurenge SACCO bakorana neza abasha kugura icyuma gikonjesha amata cya litiro 1,000 kuri miliyoni esheshatu kigura yishyura miliyoni eshatu (3,000,000) andi yishyurwa na RDDP.

Nyamara bitewe n’isoko afite ry’amata ndetse n’ikizere afitiwe n’aborozi ubu ngo akeneye nibura icyuma cyakonjesha litiro zirenga 2,000 kuko amata yiyongera buri munsi.

Ati “Umurenge ntuyemo nta kusanyirizo ryarimo, aborozi ntibabonaga aho bagemura amata uretse kuyajyana I Ntunga cyangwa bakayambutsa I Rubona ariko ndavuga ngo reka mfate umusaruro wabo bose.

Guhera umwaka ushize nakira litiro 1,800, ubu ahubwo mfite ikibazo cy’ukuntu nabona ikindi cyuma gikonjesha ku buryo nakwagura umushinga wanjye.”

Uyu ubu ageze ku mutungo wa miliyoni zirenga 30 byose abikesha ubucuruzi bw’amata.
Asaba abandi bagore gutinyuka bakihangira imirimo ndetse bakanegera ibigo by’imari ariko bakirinda gukoresha inguzanyo icyo batayakiye kuko ari yo ntandaro y’igihombo.

Agira ati “Nanjye nagiye mpuramo n’ibihombo ariko wirinda gucika intege, urakomeza kandi ikindi amafaranga ya Banki ni byiza ko uyakoresha umushinga watekereje kuko hari abaka inguzanyo bakayikoresha imishinga batatekereje ari naho bahurira n’igihombo.”

Karuhije Grace wo mu Murenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza we akora ubuhinzi bw’urutoki, ibigori n’imbuto ndetse akaba anadoda icyarahane.

Uyu yarwaje umugabo imyaka 10 birangira yitabye Imana.

Avuga ko byabanje kumugora ariko nyuma yo kwiyakira akoresha ubutaka bari bafite butagera kuri hegitari ahingamo urutoki ahandi akahasimburanya ibigori, ibishyimbo ndetse ahandi akahahinga imbuto (ibinyomoro).

Ubuhinzi bwe ndetse no kudoda imyenda ngo bimufasha gutunga umwana we ndetse ubu ngo akaba yaratangiye gukorana n’ibigo by’imari ku buryo atekereza kwagura ubutaka agakora ubuhinzi bugezweho.

Vumiliya Gratia wo mu Karere ka Bugesera, yarihirirwaga ubwisungane mu kwivuza guhera mu mwaka wa 2015, yongera guhabwa ubufasha na Leta nk’uwabyaye adafite amikoro, akuramo umushinga watumye ava mu kiciro cy’abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse akaba afite intumbero zo kurushaho kwiteza imbere.

Uyu mubyeyi w’imyaka 32 y’amavuko afite abana batatu akaba atuye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Kagenge, Umurenge wa Mayange Akarere ka Bugesera.

Vumiliya avuga ko yakuze ari impfubyi ndetse ashakana n’umugabo nawe w’impfubyi ndetse nta n’indi mitungo bari bafite ku buryo babayeho mu buryo bwo gushakisha rimwe na rimwe no kubona icyo kurya bikaba ikibazo.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Leta yatangiye kubishyurira ubwisungane mu kwivuza kubera kutishobora.
Muri gahunda yo kurwanya igwingira ry’abana, muri Gicurasi 2021, yatangiye guhabwa ibimufasha kumurera neza, mu gihembwe agahabwa amafaranga y’u Rwanda 30,000.

Ati “Batangiye kumpa ayo mafaranga muri gahunda ya Shisha kibondo, nayafashe neza mbasha gukuramo umushinga w’ubworozi bw’ingurube nkazitunga amezi atatu nkongera nkazigurisha, inyungu mbonyemo nkayikuramo ibindi nkeneye ariko nkongera nkagura izindi ngo umushinga udahagarara.”

Avuga ko ingurube imwe ayigura amafaranga 25,000 akayigurisha amafaranga atari munsi ya 100,000, ayoroye mu gihe cy’amezi atatu cyangwa ane.
Ibi ngo ni byo byamufashije kwikura mu kiciro cy’abishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza na Leta kuko kuri we yumva yarateye imbere.

Yagize ati “Kugeza ubu turirihira ubwisungane mu kwivuza. Nicyo nshatse kuvuga ngo nta mafaranga macye abaho, nta n’ubufasha buba bucyeya kuko burya n’iyo wafata amafaranga 10,000 ukagura inkoko ntiza ari imwe kandi iyo ihageze irabyara. Ubufasha n’ubwo bwaba bucye bugira aho bukuvana n’aho bukugeza.”

Yishimira ko abana be batigeze barwara indwara ziterwa n’imirire mibi kandi nawe akaba hari byinshi yakemuye byari ngombwa mu rugo rwe. Mu bindi yagezeho ni uko ubu yabashije gukodesha ubutaka bungana na ½ cya Hegitari ubu akaba ari bwo agiye gutangira kubuhingaho afatanyije n’umugabo we.
Avuga ko nk’umuryango bihaye intego ko nibura mu myaka itanu iri imbere bazaba bamaze kugera kuri byinshi ku buryo n’inzu babamo bazaba barayivuguruye imeze neza.

Mu byatumye babasha kwikura mu kiciro cy’abafashwa na Leta harimo kuba yumvikana neza n’uwo bashakanye ndetse bakaba banafatanya imirimo yose.

Asaba abagifashwa na Leta kubyaza umusaruro inkunga bahabwa nabo bakiteza imbere kuko bishoboka mu gihe icunzwe neza.

Cyakora muri iyi minsi ngo yahuye n’ibibazo kuko yabuze musaza we bituma agurisha ku ngurube yari atunze ubu akaba asigaranye ebyiri kuri zirindwi yari amaze kugeza ndetse n’inkoko zikaba zarishwe n’umurararamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka