Ntibumva impamvu bishyura ubwiherero muri resitora

Abarira mu ma resitora menshi yo muri gare yo mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo, bagaragaza ikibazo cy’ama resitora atanga ibiribwa ndetse n’ibinyobwa, ariko wakenera ubwiherero bakabukwishyuza.

Bavuga ibi ari ibintu batiyumvisha impamvu yabyo, kuko bumva ubwiherero bwaba inyongera kuri serivisi bahabwa.

Abaganiriye na Kigali Today, bagaragaza imbogamizi bahura na zo iyo bakeneye ubwiherero bari muri resitora, aho bamwe badatinya kuvuga ko ari indonke irenze ba nyiri ama resitora babakuramo, kandi bidakwiye.

Uwineza ucuruza ‘metuyu’ muri iyo gare yo mu mujyi, agira ati “Umara kurya wakumva mu ruhago bitameze neza, wabaza aho kwihagarika bati ishyura ijana! Nyamara akenshi icyo kibazo uba wagitewe n’ibyo wahafatiye, kuko niba unyweye icyayi cyangwa amata bikakuyoboka, uhita ushaka kwihagarika”.

Kamanzi ukora akazi k’ubumotari we avuga ko byamutunguye ubwo yageraga muri Kigali akiri mushya, yageze muri resitora amaze gufata amafunguro, akabasaba kumwereka ubwiherero, mu gihe abuvuyemo bahita bamwishyuza 100.

Agira ati “Nyine twabanje guserera, kuko ntari nzi ko ubwiherero babwishyuza, ariko ntekereza hagize umbona mburana ijana ndayabaha ndigendera. Ahubwo byanteye kwibaza , iyo nza kuba ntayafite byari kugenda bite? Ariko ubu maze kubimenyera sinabura kugendana ijana aho naba ndi hose”.

Aganira na Kigali Today, Nsanzimana Jean Claude ukorera muri imwe muri resitora zo mu nyubako ikikije gare yo mu mujyi, yavuze ko ikibazo cyo kwishyuza ubwiherero kidaterwa na ba nyir’ama resitora, kuko nubwo resitora iba yegeranye n’ubwiherero, ba nyirabyo baba batandukanye.

Ati “Kuvuga ngo twakodesha tugashyiramo n’ubwiherero barabyanze. ‘Toilette’ na zo ni abantu bazikodesha, na zo ziba zifite abantu bazifashe. Gusa wenda nka hano nk’umukiraya wacu iyo aje, hari igihe baza batabizi noneho akavuga ko nta giceri afite, ukaba wamufasha, ariko iyo atabimenyereye uramusobanurira uko bimeze, ku buryo usanze nta n’igiceri afite, wamufasha”.

Ntabwo ama resitora yose atagira ubwiherero cyangwa uburyo bwo gufashamo abakiriya babo babukeneye, kuko nk’akorera mu nyubako ndende zo mu mujyi, hari izifite uburyo zavuganye n’abishyuza ubwiherero, bagakora udupapuro baha umukiriya wabo, yakerekana bakareka kumwishyuza, hanyuma nyiri resitora akazaba ari we wishyura.

Mu mabwiriza asimbura ayo muri 2011 umujyi wa Kigali uheruka gusohora, avuga ko nka restaurant, inzu ikorerwamo igomba kuba itaragenewe guturwamo, iri kure y’imyanda nibura muri kilometero imwe uvuye ku kimoteri, yitaruye inzu zituwemo kandi ahayikikije hatari ivumbi cyangwa icyondo.

ayo mabwiriza akavuga kandi ko igomba kuba ifite uburyo bwo kubika amazi no gufata amazi y’imvura, ifite uburyo bwo gucunga amazi yanduye, iteye irangi ryera cyangwa irijya gusa n’umuhondo, yubakishijwe ibikoresho bikomeye kandi ikorewe amasuku.

Iyo nyubako kandi amabwiriza avuga ko igomba kugira ubuhumekero buhagije, igikoni cyubakishije amakaro hasi no ku nkuta nibura kugeza kuri metero 1.5, uburyo bwo gusohora umwotsi n’ubushyuhe mu gikoni, aho kogereza ibikoresho hari n’igikoresho gishyushya amazi kandi atemba, ububiko bufite urumuri ruhagije, ubuhumekero, udutara n’utubaho two guterekaho ibintu n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo ntabirenze kuko nanyabugogo nukwishyura ziriya WC zo mumagare ziba zifite rwiyemeza mirimo wazo naho amazu abayakodesha nabayanga bangomba kwshyura umushoramari kd muzarebe ziba zisa neza pee

Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Harya ubundi nta Rwego ruhari ruvugira abaguzi rutari RURA? Kuko RURA nayo mtacyo yatumarira, iba ivuga ngo igenzura imikorere myiza ariko ukabona ahubwo bashyiraho amabwiriza agira ingaruka mbi kubaguzi. E.g. Ziriya mashini zikata amatike bashyize muri twegerane buriya koko hari ubushishozi bakoze? Cg ni uguterura amategeko gusa. Ziriya modoka zitwara abantu ba 100, 200, etc. Kubera ko yiriwe akata ticket za 100 yasanga nayo kugura turiya dupapuro atayakoreye, kubera iyo mpamvu ntibakemera 100, byibuze ahantu hagomba kwishyurwa 100, baguca 300 kugirango basagure ayi ticket baguhaye? Murumva ingaruka zose zijya kumuturage.

Ubwiherero nabwo rwose hari hakwiye kwiga ukuntu ibiciro byagabanuka. mu ri gare zose ni 100, kandi warangiza ukumva ngo hariho amabwiriza yo gushyira ubwiherero ahahurirwa n’abantu benshi. None ibyo bikorwa mu korohereza abantu cg ni ubucuruzi? Ese b kuki badatanga facture za IBM byibuze ngo iyo misoro ige muri LETA. Ubwiherero bwo muri gare bwakabaye ubuntu? cg ntibarenze 50frw. Mwirenganya za Restaurant rero>

Petra yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Muri restaurant ho sindabona aho bishuza umuntu ubwiherero ariko uwo muntu abisobanuye neza ko bakodesha restaurant ariko toilet zo zikagira undi uzikodesha,ikibazo aho kiri nuko akarere ka Kigali kadafite inyubako zikorerwamo ubucuruzi,ubu ahandi inyubako zose ahakorerwa ibikorwa byubucuruzi biba ari ibya karerea council. icyo ubungubu akarere kagomba gukora nuko kasaba reta frw yo kugura ubutaka kugura amazu mu mujyi hagati cg kunkengero zawo hama bakubaka ibikorwa byiterambere byinjiriza akarere. kubaka amaduka mato na Manini shopping centre mall za restaurant utubare inzu zi mikino film na theatre concert inzu zoguturamo ndende ni ntoya zisanzwe ibyo byose byinjiriza akarere frw mwisanduku. ariko buri icyo bashaka gukora cyose nu gusaba reta kndi nabwo ibyo bakora ugasanga byarakozwe nabi.

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka