Ntibikwiye kuba hari abana basigaye bagera mu yisumbuye batazi kwiyitaho - Musenyeri Filipo Rukamba

Musenyeri Filipo Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, akaba n’umuyobozi w’inama y’abepisikopi mu Rwanda, anenga kuba hari abana basigaye bajya kwiga mu mashuri yisumbuye batazi kwiyitaho.

Musenyeri Filipo Rukamba
Musenyeri Filipo Rukamba

Yanabigarutseho tariki 13 Mutarama 2022, mu nama itegura umunsi w’uburezi gaturika uzizihirizwa ku rwego rw’igihugu i Huye muei Gicurasi 2022.

Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo kugira uruhare mu gutoza abana imirimo, kuko umwana utazi kwiyitaho atabasha kwita ku bandi hanyuma ngo azanabitoze abo azabyara.

Yagize ati “Kuri iki gihe usanga abana bakiza mu mwaka wa mbere bafite ibibazo byo kwimesera kuko iwabo batabibatojwe, bakagira ibibazo byo kwiyitaho kuko ababyeyi basaba abakozi kubakorera byose.”

Anavuga ko usigaye usanga hari abagaya kuba hari abana b’abakobwa batazi guteka, batazi gukora utuntu dusanzwe nko gutera igifungo ku mwenda, nyamara baba bazaba ababyeyi, bakagomba kugira urugo rufite isuku, bakagira n’abana bagomba kubitoza.

Sr Philomène Nyirahuku, uyobora ishuri Notre Dame de la Providence ku Karubanda abana bigamo banaribamo, avuga ko na bo icyo kibazo bakibonye, hanyuma bagashyiraho uburyo abana baje kwiga mu wa mbere batozwa uturimo tw’ibanze na bakuru babo.

Ati “Umwana uje mu wa mbere tumuha uwo mu wa gatanu cyangwa mu wa gatandatu, akamubera marraine. Amwigisha gusasa no gukubura, akamwigisha kwiyuhagira no kwimesera, no koza indobo yogeramo. Ibyo byose hari abaza batabizi pe! Yafata umweyo akawushinga aho kuwurambika ngo akubure! Umwaka wa mbere hano, imirimo y’amaboko na yo ni amasomo.”

Gutoza abana imirimo y’amaboko kandi ngo bituma usanga hari ababyeyi babahamagara babashimira.

Ati “Ikinshimisha ni uko nk’umubyeyi agira atya akampamagara ati uzi ko umwana asigaye azi koza urukuta rw’inzu! Ati natwe aratubwira ngo ibirahure birasa nabi, nyamara yaraje atabikora. Kwigisha si siyansi gusa, ahubwo ni ukurera muri rusange.”

Thadée Nkezumuremyi uyobora GS Cyahinda, rikaba ari ishuri abana bigaho bataha, we avuga ko basanze akenshi abana batazi akarimo na kamwe no kwiga bibagora.

Ati “Iyo umwana atatojwe gukora inshingano ahawe, no kumvira ntiyumvira, mwalimu yamuha umukoro ugasanga atawukoze.”

Iyo babibonye ngo batumiza ababyeyi bakajya inama k’uko bagorora umwana.

Nkezumuremyi anavuga ko ababyeyi bari bakwiye gutoza abana uturimo kuva bakiri batoya kuko bibafasha kuba abantu babasha kwikemurira ibibazo.

Ati “Gutozwa imirimo bimwubakamo umuntu ubasha kwikemurira ibibazo, bityo akazabasha gukemura n’iby’abavandimwe ndetse n’iby’abaturanyi.”

Yongeraho kandi ko gutoza umwana uturimo akiri mutoya bitavuga kumutoza ibimuvuna, kuko ngo ashobora gutozwa kumara kurya agakuraho isahani yaririyeho, igikombe yanywereyemo agatozwa kugishyira ahabugenewe ngo kize kozwa cyangwa na we akakiyogereza, uko agenda akura agatozwa gutunganya uburiri bwe n’icyumba araramo, akanatozwa kwimesera ndetse no kubika imyenda ye neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni iby’ukuri rwose ko abana bagira skills zihagije kuko kubaha ubumenyi bwa science bwonyine budashyizwe muri pratique ni ikibazo

Obed yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Ibyo ni ukuli.Usanga ABANA icyo bashyira imbere ari Telephone.Ni bake bimesera imyenda cyangwa bazi gutera ipasi.Ntuzababaze ibyerekeye imana.Uretse ko n’amashuli atakigisha iyobokamana nkuko byahoze.Gusa n’abantu bakuru usanga ibyerekeye imana ntacyo bibabwiye.Bibiliya isobanura neza ko abibera mu by’isi gusa ntibashake imana batazabona ubuzima bw’iteka.

ntagozera yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka