Ntibikwiye ko Abarokotse Jenoside bitabwaho gusa mu gihe cyo kwibuka- Super Girls

Bimenyerewe ko ibikorwa byinshi byo kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikunze gukorwa cyane cyane mu mezi atatu yo kwibuka Jenoside, asoza tariki ya 4 Nyakanga hizihizwa umunsi ngarukamwaka wo kwibohora.

Super Girls bashyikirije uyu mubyeyi ubufasha burimo ibiribwa, ibikoresho by'isuku n'imyambaro
Super Girls bashyikirije uyu mubyeyi ubufasha burimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’imyambaro

Umuryango w’abakobwa bakomoka mu Karere ka Kirehe bitwa Super Girls, wo usanga ibikorwa nk’ibi bikwiye no kujya bikomeza no mu yandi mezi atari ayo kwibuka gusa.

Impamvu batanga ni uko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abatishoboye, ngo baba bakeneye igihe cyose abababa hafi, babitaho banabahumuriza, kugira ngo bumve ko batari bonyine.

Ni muri urwo rwego ku wa 28 Ukwakira 2018, abagize itsinda rya Super Girls, basubiye mu Karere bakomokamo, gufasha umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye.

Uyu mubyeyi wo mu kigero cy’ imyaka 45, yitwa Uwimana Josiane. Atuye mu Murenge wa Gatore, mu Kagari ka Nyamiryango, mu Mudugudu wa Bwiza.

Atunzwe no guca inshuro akabasha gutunga abana batatu mu buryo bugoranye, aho atuye mu nzu akodesha 3000frw ku kwezi.

Aba bakobwa bamuhaye ubufasha bwiganjemo ibiribwa bigizwe n’umuceri, kawunga, amavuta yo guteka, ndetse n’ibikoresho by’isuku birimo amasabune, ndetse n’imyambaro.

Bishyuriye n'ubwisungane mu buvuzi abana be
Bishyuriye n’ubwisungane mu buvuzi abana be

Bamushyikirije kandi matela yo kuryamaho, bamuha ibikoresho by’ishuri by’abana batatu arera, ndetse banabishyurira ubwisungane mu buvuzi.

Mwizerwa Annick umwe muri aba bakobwa bagize itsinda rya Super Girls, yavuze ko iki gikorwa gikubiye muri gahunda biyemeje bashinga iri tsinda, bakaba mu bushobozi buke bafite bazakomeza gukora ibikorwa nk’ibi.

Ati “ Mu nshingano twihaye dushinga Super Girls ni ukugira uruhare mu iterambere ry’aho dukomoka, tukaba mu bushobozi dufite duhera mu kwita ku bacitse ku icumu batishoboye kuko baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.”

Akomeza avuga ko iri tsinda ryabo ribonye ubushobozi ryagera kuri benshi, rikanakomeza kugira uruhare mu kubakura mu bwigunge, ubundi bagafatanya kwiteza imbere nk’abanya-Kirehe, ntawe usigaye inyuma.

Mwizerwa Annick ubanza ibumoso avuga ko iki gikorwa kiri mu nshingano nyamukuru za Super Girls
Mwizerwa Annick ubanza ibumoso avuga ko iki gikorwa kiri mu nshingano nyamukuru za Super Girls

Muri iki gikorwa cy’Urukundo abakobwa bagize itsinda rya Super Girl bari baherekejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Iyamuremye Antoine

Yashimye uru rubyiruko rwa Super Girls kuba rwarabashije kwihuza, rukajya umugambi wo gukora ibikorwa byiza, bifitiye akamaro abatuye aho bakomoka.

Ati” Iri ni isomo muhaye urundi rubyiruko rwa Gatore, bakwiye kubareberaho bagakora ibikorwa nk’ibi by’ingirakamaro ku gihugu.”

Yanizeje uyu mubyeyi ko azakora uko ashoboye agakomeza kumufasha mu buryo bushoboka bwose, ku buryo no mu minsi iza amwizeza kuba yabonye aho atura akava mu bukode.

Nyuma y'iki gikorwa Super Girls baboneyeho gutembera mu Karere bakomokamo
Nyuma y’iki gikorwa Super Girls baboneyeho gutembera mu Karere bakomokamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka