Ntibikwiye ko abahesha b’inkiko b’umwuga bishyuza ibifite agaciro gatoya – Umuvunyi Mukuru

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Madeleine Nirere, avuga ko itegeko rigena imikorere y’abahesha b’inkiko b’umwuga, ritashyizeho amafaranga ntarengwa bagomba kwishyuza, nyamara ko byari bikwiye kuko hari aho usanga abaturage baharenganira.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine

Yanabigarutseho mu biganiro yagiranye n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki 24 Kamena 2022, ubwo basozaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ubunyangamugayo mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Yagize ati "Twasanze hari imanza z’amafaranga makeya, twavuga nko munsi y’ibihumbi 500, usanga abahesha b’inkiko bajemo, bagateza cyamunara inzu cyangwa isambu y’umuturage bashaka gukuramo umwenda w’ibihumbi 50 cyangwa 25. Mu by’ukuri n’ubwo urwo rubanza ruba rukwiye kurangizwa, uwo muturage na we aba arenganye."

Yunzemo ati "Ubundi umuyobozi w’inzego z’ibanze yagombye guhuza uwatsinze n’uwatsinzwe, bakarebera hamwe uko yamwishyura nko mu byiciro, bakabyandika, hanyuma akazabishyira mu bikorwa."

Avuga kandi ko uretse n’imanza zamaze gucibwa zigombera abahesha b’inkiko, abaturage bari banakwiye kutihutira kujya mu manza, kuko zibatesha igihe, kandi ngo nta bandi babafasha kumvikana uretse abayobozi.

Inama yitabiriwe n'abayobozi banyuranye bo mu Majyepfo
Inama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye bo mu Majyepfo

Yagize ati "Ubundi ikibazo cyagombye kujya mu rukiko ari uko cyananiranye hasi. Yego hari ibidakemukira ahandi uretse mu nkiko, urugero nk’ubutane, ariko na bwo abayobozi bagombye kubanza kugerageza kunga abashaka gutana, byananirana akaba ari bwo bajya mu nkiko."

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, na we asaba abayobozi bo muri iyo Ntara kurangwa n’ubunyanyamugayo, kandi bagafasha abagomba kurangirizwa imanza, bikozwe mu buryo bworohereza impande zombi.

Yagize ati "Kuba umuturage ashobora gutera intambwe akishyura miliyoni wenda akabura ibihumbi ijana cyangwa 50, bikarangira ibye bitejwe cyamunara, twibukiranye ahangaha ko iyo aterejwe cyamunara habanza kuvamo igihembo cy’umuhesha w’inkiko w’umwuga, urumva bigenda bisubiza umuturage hasi cyane."

Yanavuze ko igihe byifashe gutyo inzego z’ubuyobozi zagombye kuba ari zo zifasha abaturage, hakaba harebwa uko ugomba kwishyura atagurisha umutungo we wose, ahubwo akaba yareba mugenzi we umuguriza agasigara amwishyura, agakomeza ubuzima aho gusigara iheruheru.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi

Umuti urambye kuri iki kibazo (cy’abahesha b’inkiko b’umwuga bishyuza iby’agaciro gatoya bagakuramo n’ayabo, bigakenesha umuturage), ni uko urwego rw’Umuvunyi ngo rurimo gutegura inyandiko igaragaza iki kibazo, ku buryo mu itegeko rizavugururwa hagenwa imanza umuhesha w’inkiko adakwiye kurangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dutandukanye akarengane n’umuco wo kudahana. Kwambura ni agasuzuguro kurusha uko ari ubushobozi buke cyangwa kutihanganirwa n’abatsinze imanza

Kalisz Claude yanditse ku itariki ya: 28-06-2022  →  Musubize

Njye sinemeranyanawe uvugako Abahesha b’umwuga batagomba kwishuza amafaranga make,ubundise wumva amafaranga make ari angahe?nonese kuki baba barayaburanye?bivugako ibyifuzo byawe byubahirijwe babihemu baba benshi kandi twarahisemo kurandura umuco wokudahana nonese rekankubaze umuntu ahemukiye mugenziwe akamwambura 10 000Frw ni urugero rw’amafaranga makentanze abikoze inshuro 10 mu mwaka kubantu 10 yaba abambuye amafr angahe?nonese uyu atihanangirijwe urumva bitazateza ikibazo gikomeye ere menya ko hariho abantu batagira ubunyangamugayo mbese usanga kubana nabandi arugutinya amategeko nibihano ahubwo ibihano nibikazwe.ku ko umuntu uguhemukira yitwaje ingano nkeya cyangwa nyinshi yibyutunze agomba guhanwa kandi ukwambuye make namenshi yayakwambura ibindi kamparire abasomyi urakoze!

MUGABO Gillaumme yanditse ku itariki ya: 27-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka