Ntewe ishema no kwitwa Umunyarwanda - David Toovey

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 02 Gashyantare 2021 yemeje gutanga ubwenegihugu bw’u Rwanda ku bantu batanu bamaze igihe batanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu.

David Toovey
David Toovey

Muri abo batanu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, harimo uwitwa David Toovey umaze igihe akora muri sosiyete yitwa ‘Spruik’ ikora ibijyanye n’imibanire y’abantu n’itumanaho, akaba umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane (social media influencer) ndetse akaba yamamaza cyane ubukangurambaga buhamagarira abantu gusura u Rwanda ( #VisitRwanda campaign).

Kuri urwo rutonde kandi hariho Yann Gwet ukomoka muri Cameroun akaba ari umwalimu wigisha ibijyanye n’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, na Dale Dawson umushoramari ndetse n’umuyobozi mukuru w’umuryango witwa ‘Bridge2Rwanda’. Uwo muryango yashinze wafashije abanyeshuri b’Abanyarwanda bashaka kwiga mu mahanga ndetse uzana abanyamahanga gushora imari yabo mu Rwanda.

Abashakanye n’abo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda,na bo bahise babubona, harimo Yann umugore wa Yann witwa Sidonie Kouam Gwet ndetse n’umugore wa Dale witwa Judith Dawson.

Nyuma yo gutangaza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, ku rubuga rwa Twitter, Toovey yagize ati “Ntewe ishema rikomeye no kwitwa Umunyarwanda! Ni iby’agaciro gakomeye guhabwa ubwenegihugu bw’igihugu nkunda n’umutima wanjye wose. Ndanezerewe bitavugwa. Murakoze cyane kunyakira imuhira!”

Ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda. Hari kandi ubwenegihugu buturuka ku kugira umwana utabyaye uwawe (adoption).

Uhereye mu 2009, u Rwanda rumaze gutanga ubwenegihugu bw’u Rwanda ku bantu bagera hafi ku gihumbi(1000) babusabye. Nubwo ububasha bwo gutanga ubwenegihugu bw’u Rwanda bufitwe n’Inama y’Abaminisitiri, ariko iyo mibare ishobora kuba yarazamutse mu kwezi k’Ukuboza 2020, nyuma y’uko inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, itoye itegeko rishya rigenga ubwenegihugu bw’u Rwanda, risimbura iryo mu 2008.

Itegeko rishya ryongereye ibyashingirwaho batanga ubwenegihugu bw’u Rwanda ku muntu wabusabye, nko kuba afite ubuhanga bwihariye mu bintu runaka cyangwa se afite impano runaka ( talent) ndetse no kuba afite ibikorwa bijyanye n’ishoramari mu Rwanda.

Urugero, mu itegeko rishya rigena ibyerekeye ubwenegihugu bw’u Rwanda, umuntu ashobora guhabwa ubwenegihugu, bidasabye ko aba amaze imyaka itanu atuye mu Rwanda, nk’uko byari bimeze mu itegeko ryavuguruwe.

Umuntu ufite ubumenyi bwihariye mu bintu runaka, kandi agira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kugira ngo abone ubwenegihugu bw’u Rwanda, agomba kuba afite ibikorwa by’ishoramari rirambye akorera mu Rwanda, n’ibaruwa (a recommendation letter).

Tariki 28 Nzeri umwaka ushize wa 2020, ubwo yari mu nama y’Umuryango RPF-Inkotanyi, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda, rufunguye ku bantu basaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, bafite umutwaro wo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Hashize imyaka, twakomeje kubona abantu basaba kugirwa Abanyarwanda. Nkomeza kubwira Abayobozi, ndizera ko bemeranya nanjye, ko uwo ari we wese ushaka kuba umwe muri twe, yahabwa ayo mahirwe, mu gihe cyose ashaka kugira umusanzu atanga mu kubaka igihugu cyacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka