Ntekereza ko afite ingengabitekerezo ya Jenoside - Kagame kuri Tshisekedi
Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva kuri Kabila(Père) kugera kuri Félix Tshisekedi wa none bamenye neza kandi basobanukirwa akarengane k’Abanyekongo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, ariko ntibagikemura. Perezida Congo ifite ubu we, ngo bigaragara ko afite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal i Kigali, Kagame yasobanuye uburyo mu kwigabanya Afurika, Abanyaburayi bafashe igice kimwe cy’u Burengerazuba bw’u Rwanda bakacyomeka kuri Congo, bityo abari Abanyarwanda bahinduka abanyecongo, kandi hasigara imiryango yabo mu Rwanda, kubera izo mbibi.
Icyakora, igabanya riteye rityo ryatumye hari n’abandi baturage b’u Rwanda bisanga bajyanywe Uganda, na bo baba Abagande.
Kagame yasobanuye ko, Abayobozi ba Congo, uko imyaka yagiye isimburana, bagiye bananirwa gukemura ikibazo cy’ihohoterwa ry’aba baturage, ndetse biza no kugera aho bashaka kubirukana, ngo basubire iwabo, bavuga ko ari Abanyarwanda, kandi mu by’ukuri ari Abanyekongo.
Ni gutyo rero Congo yagiye yinjiza mu Rwanda ikibazo cyayo bwite, bigera n’aho itangira kurushinja ibinyoma ivuga ko ruyiba amabuye y’agaciro.
Kuri iki, Perezida Kagame yagize ati "Congo ifite abantu amagana bayifitemo inyungu zo kuyikuramo amabuye y’agaciro. Twebwe ikiduhangayikishije ni umutekano wacu, si amabuye y’agaciro bafite."
Kagame yavuze ko, iki gihugu cyagize amabuye y’agaciro urwitwazo, kigafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bagahiga Abatutsi b’abanyecongo, bakabateza umutekano mucye, ariko bashaka kuwuteza n’u Rwanda.
Yagize ati" iki kibazo twakiganiriye n’abayobozi ba Congo bose bakurikiye Mobutu,kuva kuri Kabila(Pere) na Tshisekedi wa none, ariko ntibagira icyo babikoraho."
Umunyamakuru yamubajije uko Tshisekedi yaba yumva iki kibazo, maze Perezida Kagame amusubiza ko Tshisekedi ubwe afite ikibazo kurushaho.
Yagize ati "Ntekereza ko afite ingengabitekerezo ya Jenoside. Navuganye nawe inshuro nk’ijana mbere y’iki kibazo."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|