Ntawemerewe gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa nibura amasaha 24 muri Firigo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) cyasabye ko guhera ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023 mu Rwanda hose nta mucuruzi wemerewe gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa nibura amasaha 24 muri Firigo.

Umuganga w’amatungo Mbabazi Olivier yasobanuye ko inyama zikimara kubagwa zigahita zijya ku isoko ziba zishobora gutera indwara, kuko hari utunyangingo tuba tukiri tuzima bityo n’indwara iturimo ikaba ishobora kwanduza abantu mu gihe bariye izo nyama zacurujwe zitabanje kunyura muri Firigo.

Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Mbabazi Olivier yagize ati “Inka ikimara kubagwa inyama zigahita zijya ku isoko, izo zabaga zikirimo amazi n’amaraso, ni ukuvuga ngo utunyangingo tuba tukiri tuzima, niba ari tuzima, ni ukuvuga ngo za nyama ziraba ari ‘muscles’, ntabwo ziraba zahindutse inyama, ariko noneho twa tunyangingo nitumara gupfa nibwo cya kintu twari dufite twise ‘muscles’ kiba cyahindutse inyama mu rurimi tumenyereye. Ingaruka zo kuzirya zitabanje gukonjeshwa muri firigo, ni uko haba hari indwara zikiri muri twa tunyangingo tw’umubiri w’itungo zitarapfa, ariko nyuma y’ayo masaha 24, ya maraso yose amaze kuvamo, inyama imaze gukamuka, twa tunyangingo twapfuye, n’izo ndwara inyinshi zose ziba zamaze gupfa”.

Ni icyemezo kitakiriwe ku buryo bumwe, kuko hari abacuruzi bavuga ko bizabateza igihombo, bitewe n’uko hari abakiriya bagura inyama ari uko zibagiweho, cyangwa se zitagiye muri firigo, naho izagiye muri firigo bakazifata nk’imiranzi cyangwa se izashaje.

Umwe mu bacuruza inyama ku isoko rya Nyabugogo yagize ati “Ikinyuranyo kirahari, kuko abakiriya bazaga batubaza inyama zije ako kanya. None ubu ngubu bazaza bagure inyama zaraye, z’imiranzi, ntabwo abakiriya babyishimira, ntibishimira kuba wabaha inyama yaraye, ubwo natwe bizaduteza ikibazo hagati yacu n’abakiriya”.

Umwe mu baguzi na we wari aho muri Nyabugogo, yagize ati “Nk’abaguzi, njyewe ubwanjye, ndabona bibaye byiza kurusha, kuko iyo uguze inyama yataye ya maraso, imaze gukamuka ni byo byiza. Ku bwanjye ni byiza pe!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Hello .

Abantu bari bamenyereye kugura inyama z’inka zikibagwa bigatuma izaraye zihabanuka igiciro, bigahombya umubazi.. Inyama zivuye muri ’frigo’ zizamura igiciro ndetse n’umucuruzi ahungukire. Naho ib’uburwayi ni ugukabya.

Muhayeyezu Théogène yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Hello .

Abantu bari bamenyereye kugura inyama z’inka zikibagwa bigatuma izaraye zihabanuka igiciro, bigahombya umubazi.. Inyama zivuye muri ’frigo’ zizamura igiciro ndetse n’umucuruzi ahungukire. Naho ib’uburwayi ni ugukabya.

Muhayeyezu Théogène yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Nonese inyama zokeje nazo Zina zikifitemo ako gakoko. Mudufashe nukuri bushobora kongera gutuma ibiciro bitumbagira

Imaniranzi Albert yanditse ku itariki ya: 15-03-2023  →  Musubize

Hhhhhh none se utwo tu milliardi tw uturemangingo tuticwa n umuriro wo ku ziko dukoze mu cyuma. Ubu wakatogosa inyama igashya, utwo tu boro nti dupfe kweli

Dsp yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Kuva KERA itungo twayishakagaho ikiremve.
Ahubwo mwugishe abaveterineri bimirenge.
Kuko aribo Batangas uburenganzira bwo kurya amatungo
Banagabaye Amafranga baka ababazi bits isabune.
Ikindi abaveterineri bikigihe nibagifata icyuma ngo babime itungo.
Bapimisha ijisho.
Cyangwa bamucoma bakaba aribo bayipima cyangwa isazi

Gasasira yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ese ko RICA ivuga ko irengera umuguzi, ubu iki cyemezo yagitumwe n’abaguzi bangahe? Ubu wasanga hari umwe muri RICA cg Mwene wabo watumije frigo akaba ashaka isoko! Amaherezo bizamenyekana! Bizamera nka ya minzani y’ubuziranenge cg akanozasuku!

Nyundo yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Dufite bimwe mu bigo bya Leta biyoborwa n’abantu basekeje nako basetsa da! Nk’umuntu washyize umukono kuri iyi nyandiko koko we ubwe arumva bishoboka? Byonyine bazi amatungo abagirwa mu rutoki uko angana? Oya,oya rwose ntimugasinye ibintu bibagayisha! Kayonza ni Akarere kagira inka nyinshi, ariko katagira ibagiro rizima rizwi uretse akitwa Nyankora. Ntibarya inyama se? Ubu ni ubashutse ngo mumushakire isoko rya Frigo! Azazicomeka ku ibagiro ryo mu rutoki se?!!!!!Mbega mbega!

Alias yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Iki gitekerezo gikwiye kongera kikigwaho kuberizi mpamvu:
1.Umuriro namabagiro ya kijyambere ntibiragera hose,
2.Ibisubizo bizazanwa Niki cyemezo ntibihagije ku bibazo bizaterwa nacyo.
3.Iki cyemezo kiragira ingaruka mbi yo kongera izamuka ryibiciro ku masoko abenegihugu duhahiraho.

Kubwibyo rero, iki cyemezo ntikigaragaza nyabyo impamvu yacyo kuko iyiba ihari nibura bagaragaza igisubizo nyacyo yenda ku ndwara runaka izwi cyane cyane ko hatarimo kugaragazwa muburyo bwa science ikibazo cyari gihari.

Martin yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ese iyo uzitse ntabwo izo ndwara zipfa?

Alias yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Naho za zindi turya zokeje zo bizamera bite? Send kuziteka igihe runaka ntago bihagije ngo izo ndwara zibe zitakibasha kwanduza abantu. None SE ku minsi mikuru ho bizajya bigenda bite?

Alias nirire yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Mwaramutse.Njye ndumva ibi bisobanuro bidahagije.Ikindi cyanagarutsweho haruguru ni abagurisha inyama ahatari umuriro:ese udukoko twicwa n’ubukonje bwa frigo bwonyine?iki cyemezo bibaye byiza cyakongera kwigwaho!!!!

MUHOZA yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ibi bintu byari byiza cyane gusa RICA ntiyirengagize ko hari ibice byicyaro (udusantere) bitagira amabagiro arimo firigo. Icyo gihe turibaza ho bizakorwa gute?? Ese RICA iradufasha yubake oyo mabagiro cyangwa utwo duce ntituzongera kurya inyama??

Emmy yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka