Ntawe ukwiye kwibaza impamvu y’ubwirinzi bw’u Rwanda - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko ntawe ukwiye kuba yibaza impamvu u Rwanda rwashyizeho ingamba zarwo z’ubwirinzi, ku mupaka warwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kuko ari uburenganzira bwarwo.

Perezida Kagame avuga ko ntawe ukwiye kwibaza impamvu y'ubwirinzi bw'u Rwanda
Perezida Kagame avuga ko ntawe ukwiye kwibaza impamvu y’ubwirinzi bw’u Rwanda

Perezida Kagame yabitangaje asubiza umunyamakuru wamubazaga ku mutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa DRC, n’impamvu u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi zumvikana nk’aho zibangamiye umutekano wa Congo.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzakaza ingamba zarwo z’ubwirinzi ahubwo, igihe cyose umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC, urugiraho ingaruka, kandi ko nta n’umwe ukwiye kubifata nk’ikibazo cyangwa nko kubangamira ubusugire bw’ikindi gihugu.

Agira ati "U Rwanda rwafashe, runashyiraho ingamba z’ubwirinzi ku mutekano warwo, ibyo se bikwiye kuba bisobanurwa mu yandi magambo? Ibyo ntabwo bivuze ko u Rwanda rufite ingabo muri Congo".

Perezida Kagame avuga ko gufata ingamba z’ubwirinzi bw’u Rwanda, nk’ikibazo ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, ari ukwirengagiza nkana ibibazo biterwa n’umutwe wa FDLR, ugaba ibitero ku Rwanda ufashijwe n’ubuyobozi bwa Congo. Avuga ko ingamba zose zafatwa zaba iza Politiki n’iz’ibiganiro, zisize inyuma ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda ntacyo zageraho, bityo ko ibisubizo byose byagerwaho, bigomba kuba binasubiza ikibazo cy’u Rwanda.

Agira ati "Umutekano w’u Rwanda ntukwiye kuba wibazwaho, ugibwaho impaka, erega na biriya bihugu bifite inyungu muri Congo byakamenye ko inyungu zabyo zizasagamba igihe hari umutekano usesuye. Ntabwo mbona rero impamvu ahubwo ibyo bihugu bidafasha mu gukemura ibibazo".

Ku kijyanye no kuba Perezida wa Congo, Antoine Tshisekedi ari kwinginga Amerika ngo ize gufata ibirombe by’amabuye y’agaciro ku ngurane yo gushakira Congo umutekano, Perezida Kagame avuga ko nta kibazo abibonamo kuko ari uburenganzira bw’igihugu runaka ku butunzi bwacyo, ariko ko ibyo nabyo bikwiye kuzana amahoro arambye aho kubangamira Igihugu gituranyi, bityo ko ishoramari rya Amerika ku Mugabane wa Afurika nta kibazo riteje.

Ikibazo cy’ingamba z’ubwirinzi bw’u Rwanda ni kimwe mu bishingirwaho na Congo, mu kuvuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, kuko ngo izo ngamba zifite ibyo zangiza mu ikoranabuhanga ry’imikorere ya Congo. U Rwanda rwavuze ko mu gihe Congo yakemura ikibazo cy’ibitero bigabwa ku Rwanda, izo ngamba zakurwaho, ariko bisa nk’ibitari hafi igihe cyose ntacyo Congo iragaragaza ko izakora, bityo ko na zo zikiriho.

Abanyarwanda benshi by’umwihariko abatuye ku mupaka u Rwanda ruhana na Congo, bazi neza bakanashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba z’ubwirinzi kuko zagize akamaro mu guhagarika ibisasu ingabo za Congo na FDLR, baherutse kurasa mu Rwanda biva i Goma, bigahitana abantu 16, abandi benshi barakomereka hakangirika n’ibikorwa remezo bifite agaciro gasaga Miliyoni 250Frw, kuko iyo izo ngamba zitahaba hari kuba havugwa indi nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka