Ntawe FDLR ikwiye kurangaza - Mayor wa Rwamagana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, arasaba abaturage b’ako karere kudaterwa impungenge n’ibikorwa by’ubwiyahuzi bya FDLR kuko nta bushobozi na buke ifite bwo guhungabanya umutekano rusange w’igihugu.

Ngo udutero shuma tutagira aho tuganisha natwo abaturage nibakomeza gutanga amakuru neza tuzakumirirwa kure, u Rwanda rukomeze rutere imbere.

Ibi Uwimana yabibwiye abaturage bo mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, tariki 07/12/2012 mu nama bahuriyemo mu Kagari ka Nyakagunga gaherutse kurasirwamo nyakwigendera Nshimyumurwa Bonaventure wari uvuye gucuruza amatelefoni.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasuye abatuye Fumbwe, abahumuriza ababwira ko ibyabaye ari ibikorwa by’ubugome bw’abantu bataramenyekana ariko abahakanira ko ntaho bihuriye n’ibitero umutwe wa FDLR umaze iminsi ugerageza mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba bw’u Rwanda.

Mayor Uwimana yagize ati “Turabasaba gukomeza mugakora mutekanye, ibyago byabaye hano iwanyu i Nyakagunga ni agahinda kuri twese ariko abarashe ni abagizi ba nabi b’abanyarugomo, ntaho bihuriye na FDLR, ntihagire uwo bibuza gukora ashishikaye.”

Uyu muyobozi wa Rwamagana yabwiye abatuye Fumbwe ko bakwiye gutanga amakuru ayo ariyo yose bamenya ku baba bakekwaho ubwo bwicanyi agakurikiranwa n’inzego z’umutekano, abasaba kandi gukomeza kurangwa n’ubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano w’igihugu.

Uwimana yababwiye kandi ko n’ubwo FDLR iri kure, bamwe mu bayigize bashobora gucengera aho ari ho hose mu gihugu igihe abaturage barangara ntibatange amakuru ku bantu bose babonye batabazi kandi bagendagenda mu duce batuyemo.

Ibi ngo bizafasha kubungabunga umutekano no gukumira hakiri kare icyabangamira umutekano. Naho ubundi ngo na FDLR izi neza ko nta bushobozi ifite bwahungabanya umutekano w’igihugu ku buryo bukomeye.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka