Ntawasenya amoko gakondo y’Abanyarwanda - Minisitiri Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko nta wasenya amoko gakondo y’Abanyarwanda, kuko ubwoko gakondo buriho, ahubwo abantu badakwiye kubiremereza.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène

Agaruka ku bibazo biheruka kuba mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse bikaviramo bamwe mu bayobozi guhagarikwa ku nshingano zabo, mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa Kane tariki 10 Kanama 2023, Minisitiri Bizimana, yavuze ko nta wasenya amoko gakondo y’Abanyarwanda, kuko amoko gakondo ariho, kandi aranga Abanyarwanda.

Yagize ati “Amoko gakondo ariho, aranga Abanyarwanda mu binyejana byinshi, nta wasenya amoko gakondo. Ikibazo ibintu ni bibiri, ubwoko gakondo runaka, wenda Abega, Abazigaba, Abaha, Abanyiginya, Abatsobe, Abacyaba n’abandi, buri bwoko bushatse gushyiraho inzego zabwo, icyo si cyo, icyo ni n’icyaha gihanirwa, kuko riba ribaye ivangura, byaba bibaye amacakubiri habayeho kubwimika.”

Akomeza agira ati “Hariho ubuyobozi bw’Igihugu buhera ku mudugudu bukagera ku Kagari, Umurenge, Akarere, Intara, urwego rwose rw’Igihugu, izo ni inzego zizwi ni zo zikorera abaturage, ariko abaturage bafite uburenganzira bwo gushyiraho amashyirahamwe adashingiye ku dutsiko, kandi ubwoko gakondo ni agatsiko”.

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko buri bwoko bugiye bwimika umutware Igihugu cyaba akajagari.

Ati “Niba ubwoko gakondo runaka bugiye kwimika umutware wabwo, ubwo n’ubundi bwose bukazashyiraho abatware, tuzagira bangahe? Noneho ukamushyiraho muri buri Kagari, buri Mugugudu, buri Ntara, Igihugu cyaba akajagari, kandi gifite imiyoborere izwi igaragara n’abaturage bihitiyemo, ni uko tugomba kubyumva ni nako bigomba gukorwa.”

Akomeza agira ati “Hari ikindi abantu babaza ngo ubu amashyirahamwe ntibayahagaritse, azaba aya nde! Oya, byumvikane ko amashyirahamwe yemewe n’amategeko, duhereye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryemera ko Abanyarwanda bashobora kwishyira hamwe bagaharanira ibikorwa by’inyungu rusange, biteza imbere Igihugu, biteza imbere abaturage, ni ngombwa kwishyira hamwe kandi bakabigeraho.”

Ngo iyo kwishyira hamwe bishingiye ku kwironda, ku dutsiko, kuvangura no guheza, biba bibaye icyaha, kuko Itegeko Nshinga ribuza ivangura rishyingiye kuri byo.

MINUBUMWE itangaje ibi mu gihe tariki 08 Kamena 2023, abayobozi bagera ku icumi mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo abayobozi b’Uturere twa Burera, Gakenke na Musanze, bakuwe mu nshingano bazira amakosa bakoze arimo kudashobora gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ku wa Kane tariki 10 Kamena 2023, muri iyo Ntara kandi hakaba habaye impinduka aho yahawe Maurice Mugabowagahunde nk’umuyobozi wayo mushya, asimbuye Dancilla Nyirarugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amoko are "god given".Amoko turayavukana twese.Nkuko mu Bubiligi uvuka uli umu Wallon,undi akavuka ali umu Flammand.Nkuko muli Uganda uvuka uli mu bwoko bw’Abagande,Acholi,Lugbala,Ateso,Ankole,etc...Natwe iwacu uvuka uli umu Cyaba,umusinga,umukono,umuhutu,umututsi,umutwa,etc...Nta kosa ririmo.Ikosa ni ukuronda amoko.Twese duturuka ku muntu umwe,Adamu.Abaronda amoko,ku munsi wa nyuma imana izabakura mu isi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza:Abasinzi,abarwana,abiba,abicanyi,abarya ruswa,abasambanyi,eyc...

gahakwa yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka