Ntarama: Umukecuru arasaba kurera umwuzukuru we yambuwe ariko umwana akanga
Ikibazo cy’umukecuru Uzanyimberuka Mwamina wasabaga gusubizwa umwuzukuru we yareraga avuga ko yambuwe kiri mu byaganiriweho mu kiganiro ku miyoborere myiza cyahawe abaturage bo mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama mu Bugesera tariki 18/02/2014.
Uzanyimberuka Mwamina uyingayinga mu myaka 70 y’amavuko, avuga ko mu mbyaro icyenda nta mwana n’umwe asigaranye ko yabanaga n’umwuzukuru we, ariko kuri ubu uyu mwuzukuru we yibera ku muturanyi.
Umukecuru Mwamina akavuga ko bamumwambuye kuko kuko atishoboye bityo akaba atashobora kurera uwo mwuzukuru we, ariko we yemeza ko ashoboye kurera umwuzukuru we.

Imbere y’intumwa zaturutse mu nzego za Leta zifite aho zihurira n’imiyoborere ndetse n’abayobozi mu karere ka Bugesera, Mwamina yagize ati “ndamushoboye kumurera kuko n’abo bana icyenda nabyaye nabashije kubarera barakura kandi nta numwe wigeze agira ikibazo tubana”.
Bamwe mu baturage banashyigikiye ko yasubizwa umwuzukuru we, aba ari nacyo cyemezo gifatwa gihabwa amashyi, kuko cyemejwe na benshi.
Ariko byaje guhindura isura ubwo uwo mwana ufite imyaka 9 akaba yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yari asohotse mu ishuri maze umuyobozi w’umurenge wa Ntarama, Mukantwari Belthilde amubwiye ko agomba gusubira kuba kwa nyirakuru intimba iba yose avuga ko atabishaka.
Umwana yahise aririra mu ruhame avuga ko atasubira kurererwa kwa nyirakuru kuko ngo ajya kuhava nyirakuru yari agiye kumwicisha inkoni kuko yamukubitaga cyane.
Umwanzuro wafatiwe mu ruhame ni uw’uko uwo mwana yakomeza kurererwa aho yarari hanyuma akazajya aza gusura nyirakuru azanwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama.

Umuyobozi w’akarere ka Buegsera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Pricille ,yavuze ko hagiye gusesengurwa iki kibazo cy’uyu mwana.
Ati “kugirango tudafata umwanzuro tudashingiye ku marira y’umwana ndetse no ku gahinda k’uyu mukecuru, tugiye kukigaho neza umwanzuro wa burundu tuzawubamenyesha nyuma yo kugisesengura”.
Ikibazo cy’uyu mwana cyari cyarihereranywe n’ubuyobozi bw’umudugudu. Aha niho intumwa zo ku rwego rw’igihugu zasabye abaturage kutajya bihererana ibibazo, ko igihe batanyuzwe n’ibisubizo biba byatanzwe n’urwego rubegereye mu miyoborere myiza baba bagomba kubigeza ku rwego rw’isumbuyeho.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abana bose siko bakunda banyirakuru urugero umu ndakuze ariko mu bwana bwanjye sinamukunze kuko yarobanuraga kubutoni twari benshi kdi bikageragarira na mama nawe bikamubabaza kdi ntako ntagize.mwitonde rero.
ariko rero aba bayobozi bitonde cyane mu nyigo y’ikibazo bagiye gukora , bibuke no kubaza umwana igituma dashaka nyirakuru, kuko ubusanzwe abana bato bakunda ba nyirakuru kukona umwana utamushaka kandi yaramureze, nikibazo cyo kwitonderwa cyane.