Ntabwo u Rwanda rwigeze ruhuga ku kijyanye n’umutekano warwo - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhuga ku kijyanye no kurinda umutekano w’Igihugu, kuko urebye ku Isi yose mu bihugu bifite umutekano, u Rwanda rwaza mu bihugu bya mbere.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rutigeze ruhuga ku kijyanye n'umutekano warwo
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rutigeze ruhuga ku kijyanye n’umutekano warwo

Umukuru w’Igihugu, ibyo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, umunsi wizihijweho imyaka 28 ishize Abanyarwanda bibohoye, aho cyagarutse ku ngingo zitandukanye z’ubuzima bw’Igihugu ndetse n’ububanyi n’amahanga.

Perezida Kagame asubiza ku kibazo yari abajijwe ku bitero byagiye bigabwa ku butaka bw’u Rwanda, birimo icyabereye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’ibisasu byarashwe biturutse muri RDC, ababigabaga bakeka ko u Rwanda ruhugiye mu gutegura Inama ya CHOGM, yavuze ko nta na rimwe rwigeze ruhuga ku kijyanye n’umutekano.

Yagize ati “Oya, umutekano wubukwa igihe kirekire, ntabwo umutekano uwubaka kuri buri kantu kose kabaye, kandi hari abantu bahora bashaka kuba bahungabanya umutekano. Iyo ureba no ku Isi yose ni ibibazo ibihugu bifite bijyanye n’umutekano wabyo, ngira ngo ahari mu bifite umutekano, u Rwanda rwaba rubarwa mu ba mbere.”

Yavuze ko ibi kugira ngo bigerweho, ari uko hakomeje kubakwa Urwego rw’umutekano ruhamye, kandi abaturage nabo bakabigiramo uruhare rwunganirwa n’urw’inzego za Leta.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibikorwa nka biriya bihungabanya umutekano biba umunsi umwe, bifite uburyo bikurikiranirwa hafi bikimara kuba.

Ati “Biriya rero biba umunsi umwe, bikaba uwundi…, birakurikirwanwa mu gihe byabaye ariko haba hari n’uburyo bwo kubikurikirana mu gihe kirekire, ku buryo bifata igihe.”

Yakomeje ashimangira ko binyuze mu buryo urwego rw’umutekano rugenda rwubakwa, ndetse n’uburyo bukoreshwa, abo baba bagamije guhungabanya umutekano bageraho bagatsindwa.

Perezida Kagame yavuze ko abashatse guhungabanya umutekano mu minsi ishize, ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira inama ya CHOGM, bibwiraga ko ruhuze. Ahishura ko hari n’abashatse kuwuhungabanya mu Mujyi wa Kigali ahagombaga kubera iyo nama.

Ati “Ibyo guhuga nta birimo, niba bashatse guhungabanya umutekano muri iriya minsi bibwira ko duhuze, guhuga bikatubuza umutekano wacu byo nta bihari.”

Yakomeje agira ati “Ndetse abenshi bifuzaga guhungabanya umutekano mu Mujyi (Kigali), aho Inama (CHOGM), izaba iri, ariko ntabwo byashobotse, ntabwo byakunze kandi n’ibindi bihe ntabwo bizaborohera.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko, ku bijyanye n’umutekano w’Igihugu bifatwa nk’ibintu bya mbere by’ibanze kandi bya ngombwa, kugira ngo abaturage b’u Rwanda babashe gukora imirimo yabo uko bifuza kandi nta kibakoraho.

Ku ya 18 Kamena 2022, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN, baturutse hakurya y’umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi ubwo yerekezaga mu Karere ka Rusizi. Ni ubugizi bwa nabi bwaguyemo abantu babiri ndetse hakomereka abandi batandatu.

Ibi byaje bikurikira ibitero by’ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye biturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho mu gitondo cyo ku ya 23 Gicurasi 2022, mu Karere ka Musanze humvikanye ibisasu byarashwe biturutse muri icyo gihugu, byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, bigakomeretsa abaturage ndetse n’ibikorwa byabo birimo inzu bikangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka