Ntabwo twifuza ko igishushanyo mbonera cy’imijyi kigira uwo kizimura – RHA

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (Rwanda Housing Authority-RHA) kiravuga ko igishushanyo mbonera cy’imijyi itandatu yunganira Kigali kitazimura abaturage.

Abakozi ba RHA n'aba MININFRA mu kiganiro n'abanyamakuru basobanura ibijyanye n'igishushanyo mbonera cy'imijyi yunganira uwa Kigali
Abakozi ba RHA n’aba MININFRA mu kiganiro n’abanyamakuru basobanura ibijyanye n’igishushanyo mbonera cy’imijyi yunganira uwa Kigali

Iki kigo cyabitangarije mu kiganiro cyagiranye n’abanyamakuru tariki 27 Ugushyingo 2019, gisobanura aho umushinga wo gutegura igishushanyo mbonera cy’imijyi itandatu yunganira uwa Kigali ugeze.

Ni igishushanyo mbonera gikorerwa imijyi itandatu ari yo Muhanga, Rubavu, Nyagatare, Musanze, Huye na Rusizi yashyizwe mu cyiciro cy’imijyi yunganira uwa Kigali.

Mu bihe bishize hakunze kumvikana abaturage binubira kuba aho batuye hakorewe ibishushanyo mbonera, bamwe bavuga ko ari uburyo bwo gukumira ab’amikoro make mu mujyi ugasigaramo abafite ubushobozi.

Ahagiye hakorerwa ibishushanyo mbonera bikaba ngombwa ko abaturage bimurwa na ho hakunze kumvikana abaturage binubira amafaranga y’ingurane babarirwa bavuga ko ari make, abandi bakinubira guhatirwa kwimukira mu nzu bubakiwe na Leta nk’ingurane y’aho bari batuye, nk’uko byagenze ku batuye muri Kangondo ya mbere n’iya kabiri hazwi nko muri ‘Bannyahe’ mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) kuri iyi nshuro cyatangaje ko nta muturage ugomba kwimurwa n’igishushanyo mbonera gitegurirwa iyo mijyi yunganira uwa Kigali, nk’uko bivugwa na Kampayana Augustin ushinzwe ishami ry’imiturire mu mijyi no mu cyaro.

Agira ati “Ntabwo twifuza ko igishushanyo mbonera kigira uwo kizimura. Turashaka ko kigufasha gutera imbere ariko udahungabanye. Niba wari utuye ahantu bakahateganyiriza inzu y’ubucuruzi, wowe wari uhatuye muri iyo nzu y’ubucuruzi uhabwa inzu yo guturamo hejuru [mu igorofa} cyangwa inyuma, imbere bahakorere ibindi. Umuturage ntakwiye kwimurwa ahubwo akwiye kwinjizwa mu bigiye kuhakorerwa kugira ngo bigabanye ihungabana ry’abantu n’ibintu.”

Kampayana Augustin avuga ko abaturage batagomba kwimurwa n'igishushanyo mbonera cy'imijyi yunganira uwa Kigali
Kampayana Augustin avuga ko abaturage batagomba kwimurwa n’igishushanyo mbonera cy’imijyi yunganira uwa Kigali

Kuva mu 2013 hakozwe igishushanyo mbonera cya mbere cy’Umujyi wa Kigali, ariko hari aho byagiye biba ngombwa ko ibyubatswe hakurikijwe icyo gishushanyo mbonera byongera gusenywa hadashize n’imyaka icumi.

Gusa gusenya ibyubatswe hakurikijwe igishushanyo mbonera bisa nk’aho bitazahagarara kabone n’ubwo igishushanyo mbonera kiri gutegurwa ari icy’igihe kirekire.

Kampayana agira ati “No mu mategeko hari aho tuvuga ko igihe bizaba ngombwa inama njyanama y’akarere yagaragaza ibyo yifuza ko bihindurwa [ku gishushanyo mbonera] bigasuzumwa, ni cyo gituma tutavuga ngo igishushanyo mbonera ntikizahinduka. Igihugu cyacu kirihuta, hari ubwo ugera hagati ugasanga hari icyifuzwa kandi cyihutirwa gikeneye gushyirwa mu gishushanyo mbonera kitari kirimo.”

Kampayana asobanura ko ikibazo cyari cyarabaye kiri gukosorwa ari uguhuza imibare n’icyerekezo kirekire u Rwanda rufite, akavuga ko igishushanyo mbonera ari icy’imyaka 30 iri imbere kuko kigeza nibura mu mwaka wa 2050.

Gutunganya igishushanyo mbonera bizongera umubare w’abatura mu mijyi

Igishushanyo mbonera cy’imijyi itandatu yunganira uwa Kigali kiri gutunganywa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo kwihutisha iterambere ry’imijyi no kongera umubare w’abaturage bayituramo.

Ibarura rya kane ku mibereho rusange y’ingo (EICV4) ryo muri 2013/2014, ryari ryagaragaje ko abatuye mu mijyi bagera kuri 17%, mu gihe ibarura rya gatanu ku mibereho rusange y’ingo (EICV5) ryakozwe muri 2016/2017 ryagaragaje ko abatuye mu mijyi ari 18%.

Igishushanyo mbonera cy'imijyi yunganira uwa Kigali cyasobanuriwe mu kiganiro n'abanyamakuru
Igishushanyo mbonera cy’imijyi yunganira uwa Kigali cyasobanuriwe mu kiganiro n’abanyamakuru

Leta y’u Rwanda kuri ubu iri gushyira imbaraga mu guteza imbere imijyi yunganira uwa Kigali, ku buryo mu mwaka wa 2024 abatuye mu mijyi yo mu Rwanda bazaba bageze ku gipimo cya 35%, kandi babona serivisi zose zijyanye n’imiturire yo mu mijyi iteye imbere.

Igishushanyo mbonera cy’iyo mijyi kandi ngo kiri kuvugururwa kugira ngo abantu babashe gutura muri iyo mijyi no kuhashora imari, kugira ngo bigabanye umuvuduko w’abagana umujyi wa Kigali kuko biwutera ibibazo birimo imiturire y’akajagari n’abaturage batagerwaho na serivisi zinoze kubera ubwinshi bwabo.

Igishushanyo mbonera cy’iyi mijyi yunganira uwa Kigali kiri gutegurwa n’ikompanyi SURBANA JURONGO yo muri Singapore, igihugu kizwiho kuba cyarageze ku iterambere ritangaje kitagira umutungo kamere.

Abakozi b'ikompanyi SURBANA JURONGO itegura igishushanyo mbonera baravuga ko mu kugitegura bareba no ku bushobozi bw'abaturage baciriritse
Abakozi b’ikompanyi SURBANA JURONGO itegura igishushanyo mbonera baravuga ko mu kugitegura bareba no ku bushobozi bw’abaturage baciriritse

Biteganyijwe ko icyo gishushanyo mbonera kizaba cyarangiye muri Gicurasi 2020. Abahagarariye iyo kompanyi bavuga ko mu kugitegura bareba ku mpande zose, kuva ku cyerekezo igihugu gifite kugera ku bukungu n’ubushobozi bw’umuturage wo hasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muvuge ibishushanyo mbonera mugere no mu Karere ka Muhanga .
Rwose abaturage turababate batubujije kubaka kandi turasora buri mwaka nimudufashe twubake ibibanza tujye tubisorera bidufitiye akamaro .
RHA nigire icyo ikora naho Akarere menya nta bubasha babifitiye .murakoze

Mugabo yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka