Ntabwo tuzongera kugira abana bagwingira - Abagenerwabikorwa ba SAIP i Rwamagana

Ababyeyi n’abayobozi mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko ibiribwa byujuje intungamubiri bahawe n’umushinga SAIP birimo kurwanya imirire mibi mu bana, aho umwana ngo atangira gukurikiranwa kuva akiri mu nda y’umubyeyi we, kugeza arengeje imyaka itanu y’amavuko.

Abajyanama b'ubuzima muri ECD bategurira abana amafunguro, bakabagaburira berekera ababyeyi uko bagomba kubigenza mu ngo
Abajyanama b’ubuzima muri ECD bategurira abana amafunguro, bakabagaburira berekera ababyeyi uko bagomba kubigenza mu ngo

Umushinga SAIP (Sustainable Agriculture Intensification and Food Security Project), uhabwa inkunga y’ikigega mpuzamahanga cyita ku biribwa no kuboneza imirire (Global Agriculture and Food Security Program/GAFSP), mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa.

Amarerero y’abana bato(ECD) yabaye amashuri ababyeyi babo bigiramo gutegura indyo yuzuye, hanyuma bakajya gushyira mu bikorwa ibyo bize bifashishije ibijumba by’umuhondo bikungahaye kuri vitamine A, amagi hamwe n’imboga n’imbuto bahinga mu rugo.

Mu mwaka wa 2019, ni bwo SAIP yatangiye gufasha abaturage bo mu mudugudu wa Bicumbi, Akagari ka Bicumbi, Umurenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, ishingiye ku kuba urugo ruri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe, kandi rufite abana bugarijwe n’imirire mibi.

Umwe mu babyeyi barerera muri ECD yo mu rwunge rw’Amashuri rw’i Bicumbi, Uwamariya agira ati "SAIP yatubereye umutabazi w’abana bacu kuko umwana yari ageze ku myaka ibiri y’ubukure, ariko afite ibiro bitandatu (byenda kungana nk’iby’umwana ukivuka), sinari nshoboye kumugaburira, uretse ko n’abandi bana banjye bakuru bari baratinze gukura kubera ubukene."

Nyuma y’uko SAIP imwigishije gutegura indyo yuzuye n’uburyo bwo guhinga kinyamwuga, ikamwubakira uturima tw’igikoni ndetse ikamuha inkoko n’ibiti by’imbuto, Uwamariya avuga ko ubu abana be ntawe ukirwara bwaki.

Umujyanama w’Ubuzima uhagarariye abandi mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, Mukankubana Verena, avuga ko nyuma yo kwigisha gutegura indyo yuzuye no kugaburira abana ku marerero, abajyanama b’ubuzima bakomereza mu ngo kureba uko ababyeyi bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Abana bahabwa indyo yuzuye kandi ababyeyi biteguriye nyuma yo kubihugurirwa
Abana bahabwa indyo yuzuye kandi ababyeyi biteguriye nyuma yo kubihugurirwa

Mukankubana agira ati "SAIP yahaye ababyeyi imbuto y’ibijumba by’umuhondo (bifite vitamin A), ibaha inkoko, imigina y’ibihumyo, ndetse basabwa kugira ibiti nibura bitatu by’imbuto hamwe n’insina z’imineke, byibura eshatu kuri bwa buso buto bwo mu rugo."

Ati "Umubyeyi azi ko agomba gushyira igi ku ifunguro ry’umwana mu rugo kandi azi ko agomba gushyiraho urubuto byanze bikunze, turabakurikirana, ubu tuvugana mu Karere ka Rwamagana ku bijyanye n’igwingira turi kuri 11%(imibare yakuye ku nzego z’ubuzima muri ako karere)."

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo(DHS) bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare NISR mu mwaka wa 2019-2020, buvuga ko mu Karere ka Rwamagana, igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko ryari ku rugero rwa 22%.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, avuga ko uretse mu ngo, mu mirima migari na ho SAIP yabaye igisubizo mu kwihaza mu biribwa, kuko itera inkunga imishinga yo kuhira ku buso buto no kubaka inzu zihingwamo zitwa ’greenhouses’.

Inyinshi muri izi greenhouses (zirenga 80) ziri mu gishanga cyitwa Nyirabidibiri gikora ku Mirenge ya Gahengeri, Mwulire, Nzige na Rubona, kikaba kiri ku buso burenga hegitari 285, kigahingwamo imboga n’imbuto ziribwa n’abaturage b’i Rwamagana n’i Kigali, bakanasagurira amasoko yo mu mahanga.

Mbonyumuvunyi agira ati "Icyo gishanga cyonyine cyahesheje akazi abaturage barenga 1,000 bo muri aka Karere, nta rugo rwo muri iriya mirenge rufite umwana uri mu mirire mibi."

Muri rusange, mu turere 20 tw’u Rwanda umushinga SAIP wakoreyemo kuva mu mwaka wa 2019 kugeza ubu, abaturage 241,694 ngo bamaze gufashwa kuva mu mirire mibi, aho ingo 9,641 zahawe inkoko 38,564 zitera amagi.

SAIP ivuga ko yanatanze imigina 85,541 y’ibihumyo mu ngo 8,515, ibiro(kg)
30,305 by’imbuto y’ibishyimbo bikungahaye ku butare byahawe ingo 6,536, biterwa kuri hegitare 736,125.

Abana barigishwa gukaraba intoki mu kwimakaza isuku
Abana barigishwa gukaraba intoki mu kwimakaza isuku

Hatanzwe n’imbuto ya soya ingana n’ibiro 12,000 mu ngo 1,200, hamwe n’ingemwe 6,715,000 z’imigozi y’ibijumba by’umuhondo zahawe abaturage 7,818.

Uyu mushinga uvuga kandi ko wubakiye abaturage uturima tw’igikoni 14,402 harimo 402 tw’icyitegererezo, uhemba abafashamyumvire bita ku bana kuva ku bafite amezi 6 y’amavuko kugera ku mezi 23(hafi imyaka ibiri).

Meya Mbonyumuvunyi yemeza ko SAIP yabaye igisubizo mu kwihaza mu biribwa
Meya Mbonyumuvunyi yemeza ko SAIP yabaye igisubizo mu kwihaza mu biribwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka