Ntabwo nshidikanya ko muzakomeza gukorera Igihugu cyacu nk’uko bikwiye - Perezida Kagame yakira indahiro

Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma abasaba gukorera Igihugu nk’uko bikwiye mu nyungu z’abanyarwanda bose ntawe baheje.

Perezida yabasabye kurengera inyungu z'abanyarwanda bose nta kurobanura
Perezida yabasabye kurengera inyungu z’abanyarwanda bose nta kurobanura

Abayobozi bagejeje indahiro kuri Perezida Kagame harimo abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma barimo Amb. Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Yussuf Murangwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi na Consolee Uwimana Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Harahiye kandi Mutesi Rusagara Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Olivier Kabera Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Amb. Olivier Nduhungirehe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane na Yusuf Murangwa Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi
Amb. Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane na Yusuf Murangwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

Abandi bayobozi barahiye ni Aimable Havugiyaremye Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na Angelique Habyarimana Umushinjacyaha Mukuru, Harahiye kandi Umugaba w’Ingabo zishinzwe Ubuzima, Maj. Gen. Dr. Ephrem Rurangwa ndetse n’Umugaba Wungirije muri icyo cyiciro, Brig. Gen. Dr. John Nkurikiye.

Perezida yahaye impanuro abayobozi barahiye abasaba kuzuza neza inshingano bahawe ababwira ko inshingano bafite ari ukurengera inyungu z’abanyarwanda bose nta kurobanura.

Aimable Havugiyaremye wagizwe Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS)
Aimable Havugiyaremye wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS)

Ati "Ntabwo nshidikanya ko muzakomeza gukorera Igihugu cyacu kandi cyanyu nk’uko bikwiye. Inshingano mufite ni ukurengera inyungu z’Abanyarwanda bose, nta kurobanura".

Perezida Kagame yababwiye ko inshingano bahawe ari inshingano zikomeye nubwo bo bashobora kuzibona nkizoroheje.

Ati “Iyi n’inshingano igaragara cyangwa yumvikana nkaho yoroshye ariko mu by’ukuri iyo bigeze mu bikorwa niho bigaragarira ko biba bitoroshye ariko abantu bagomba kuzuza neza inshingano bafite”.

Abayobozi bashya barahiriye inshingano zabo
Abayobozi bashya barahiriye inshingano zabo

Yabasabye gutanga urugero ruzakurikizwa n’abandi barimo abo bayobora ndetse n’abandi muri rusange cyane abakiri bato.

Ati “Kandi muri izo nshingano habamo gufata ibyemezo kandi bihwitse, bizima, kuko bishoboka. Umuyobozi utagira aho afata ibyemezo aba yujuje bikeya mu nshingano aba afite”.

Perezida Kagame yabasabye ko aho bishoboka kandi ari ngombwa bafata ibyemezo bagomba kubikora batarinze kugira ibindi bategereza bitari ngombwa.

Umukuru w’igihugu yibukije abayobozi ko badakwiye kwibutswa ibyo bakwiriye gukora ahubwo bakwiye gukorera ku gihe ntihabeho kurindiriza ibintu gukorwa mu gihe kirekire.

Abayobozi bashya bahawe inshingano muri Guverinoma
Abayobozi bashya bahawe inshingano muri Guverinoma

Ati “Abayobozi ntibagira ikuzo no kwitekerezaho gusa bakwiye gutekereza inshingano n’impamvu bafite izo nshingano bakumva ko ari ugukorera abandi bari mu gihugu batari muri uwo mwanya, abandi bose baba baguhanze amaso bategereje icyo ubagezaho”.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko badakwiye kwibutswa inshingano zabo ko bagomba kuzikorera ku gihe kandi zikuzuzwa uko bikwiye.

Ati "Ntabwo byaba ko abayobozi gukora imirimo yabo bahora bibutswa buri gihe ndetse bikaba nk’aho abayobozi bumva ko hari abashinzwe kubibutsa. Igishoboka kiba gikwiriye gukorwa mu cyumweru kigakorwa mu byumweru bibiri, ukwezi cyangwa ibirenga. Wanabaza, nta we ushobora kukubwira icyabiteye, agasaba imbabazi akanavuga ko agiye kubikora".

Maj Gen Ephrem Rurangwa yarahiriye kuba Umugaba w'Icyiciro cy'Ingabo z'u Rwanda zishinzwe ibijyanye n'Ubuzima
Maj Gen Ephrem Rurangwa yarahiriye kuba Umugaba w’Icyiciro cy’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe ibijyanye n’Ubuzima

Yongeyeho ati "Nkunda kubabwira ni byiza gusaba imbabazi ko ugiye kubikora, ni inshingano yawe ariko sibyo mba mbaza. Ibyo umuntu aba abaza, ni igihe gihise cyatakaye habaye iki? Ibyatakaye byashobokaga kuki utabikoze kandi ari inshingano?"

Mu mpanuro Perezida Kagame yabahaye yabasabye kurangwa no gukorera hamwe ndetse bakajya inama mu byo bakora byose bakirinda gutandukanya imbaraga bagakorera igihugu cyabo cyiza.

Ifoto y'Urwibutso y'Abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma
Ifoto y’Urwibutso y’Abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations to these our leaders. We trust all of them and wish any one of government members all th best.

Gahogo yanditse ku itariki ya: 14-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka