Ntabwo igishanga giturwamo!- Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abayobozi kuva mu nzego z’ibanze kuzamura, bemerera abaturage kubaka ahantu hatemewe, igihe cyo kuhabakura cyagera bigateza ibibazo.

Yabivuze ubwo yatangizaga Inama ya 17 y’Igihugu y’Umushyikirano, kuri uyu wa kane tariki 19 Ukuboza 2019.

Ibi Perezida Kagame yabivuze agendeye kuri gahunda yo kwimura abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, mu rwego rwo kubarinda kuba bahitanwa n’ibiza.

Ni gahunda yatangiye nyuma y’itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, ryagaragaje ko mu karere u Rwanda ruherereyemo hari imvura nyinshi ishobora guteza Ibiza.

Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe by’imvura, iyo habaye ibiza uwo bigiraho ingaruka ari umuturage utuye mu mu gishanga.
Perezida Kagame ariko avuga ko n’ubundi igishanga kidakwiye guturwamo.

Ati “Ntabwo igishanga giturwamo”!

Abandi batuye mu manegeka, na byo iyo bigaragara ko muri ayo manegaka imvugra nigwa nyinshi, bikagaragara ko abantu bazahutwazwa, nbazabura ubuzima bwabo bazabura ibyabo, ubundi abo bantu barimurwa bagashyirwa ahandi.

N’ubwo avuga ko bidakwiye ko abaturage batura mu bishanga cyangwa ahandi hashobora gutera ingaruka ku buzima bwabo, Perezida Kagame yanavuze ko uburyo kuhabakura biri gushyirwa mu bikorwa na bwo butanoze.

Yavuze ko hari abaturage basabwa kwimuka aho batuye, bagasabwa kwishyurwa nyamara batuye ahantu hatemerewe guturwa, kandi barahatuye mu buryo butemewe.

Perezida Kagame kandi avuga ko amakosa aba yaraturutse ku nzego z’ubuyobozi, zari zihari abo baturage batura aho hantu, ntizigire icyo zikora.

Yagize ati “Ndagira ngo twumvikane rero. Muri mwebwe abayobozi muri hano. Ujya gutanga igishanga abihera he? Igishanga ni icya nde? Kigomba kuba gikoreshwa iki? Ujya gutanga ibyo bishanga ahera he”?

Ati “Akarere kadafite ubuyobozi ni akahe? Imirenge, utugari, aho abayobozi bataba ni hehe? Niba abo bayobozi bahari hose, umuntu araza kubaka mu gishanga akarangiza ububona, akarangiza ku buryo ejo bazaza kumusenyera ati nimunyishyure, yarahubatse ureba”!

Perezida Kagame kandi yananenze abaturage batura ahantu hatemewe ndetse hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko basabwa kuhava, bagasaba kubanza kwishyurwa.

Ati “Ujya kuvanwamo ngo mubanze munyishyure. Barakwishyura ibitari ibyawe gute? Barakwishyura ibyo wakoze bidakwiye gute? Uragiye wubatse mu muhanda, baza kugusenyera uti muranyishyura, barakwishyra se wari ukwiye kuba wubaka mu muhanda”?

Perezida Kagame kandi yanenze uburyo abayobozi bashyize mu bikorwa gahunda yo gukura abaturage ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, batabanje kubasobanurira neza impamvu yabyo.

Ati “Abantu barasenyewe, ni byo bagomba kuva aho bari badakwiye kuba bari. Ariko ababikoze ni Abaminisitiri, Abayobozi… Sinumva impamvu badakwiye kuba basobanurira abo babikorera, kugira ngo bumve igikorwa icyo ari cyo.

Bakwiye gusobanura, kuko bifite ingaruka kandi ku bantu benshi cyane. Byarangiza bikajyamo politiki n’ibindi, ndetse bikaba byanaduhungabanyiriza umutekano. Kuki mukora ibyo bintu mutyo”?

Perezida Kagame yavuze ko abantu bimurwa kuko aho batuye hashobora kwibasirwa n’ibiza, bikaba byahitana ubuzima bwabo n’ibyabo.

Yavuze ko abantu bimurwa ariko bari batuye ahantu hemewe guturwa ndetse banabifitiye ibyangombwa, bagomba guhabwa ingurane nk’uko bigenwa n’amategeko.

Ati “Abo ni byo bahabwa indishyi, ni ko bigenda. Urabibara ukareba, na byo ku buryo ari ugufasha kuruta ibindi byose. Kuko iyo uhabarekeye, ukamubwira uti ngaho hagume, imvura se yabura kuhamukura! Cyangwa umusozi ukariduka, ushobora kwanga kuhava, ukahavanwa n’ibyongibyo. Uzabyishyuza se? Uzabwira imvura ngo iguhe indishyi”?

Yavuze ko hari n’abandi batuye mu ahantu hatemewe guturwa, nta by’ibyangombwa babifitiye, avuga ko abo na bo Leta ifite inshingano zo kubafasha gutura ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Hari n’abandi rero badakwiye kuba bagira ikintu bavuga ngo ni banyishyure. Bakwishyure kandi uri ahantu udakwiye kuba uri? Abo na bo, uburyo dufite inshingano ku banyagihugu bacu, turabafasha, tugashaka uko twabatera inkunga bakajya aho bakwiye kuba batura. Izo na zo ni inshingano zacu”.

Perezida Kagame yavuze ko iyi gahunda yatumye hari abantu bayivugaho byinshi, ndetse bakananenga icyo gikorwa, ariko avuga ko Leta y’u Rwanda yo yahisemo kurengera ubuzima bw’abaturage bayo.

Andi mafoto ku munsi wa mbere w’Inama ya 17 y’Umushyikirano, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

BAVE MU MANEGEKA

forrest yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

HE SAYS TRUE.

forrest yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

nibyorwose Nyakubahwa President Wacu Poul kagame ibyoyavuze nukuri inzego zibanze nizonyirabayazana bakagiye bakurikirana abobantu bubaka muburyo butemewe nahatemewe bakababuza none ntibabikora niyompamvu usanga bajyakuhabimura abaturage ntibabyumve nacyane ko abayarubatse abayobozi ntibamubuze cg ugasanga nabobabiziranyeho nugukangurira commute yo mumudugudu ikajya yita kuribenibyo byose usanga bishobora gutezikibazo murakoze.

Ingabire yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka