Ntabwo ba mukerarugendo bajya ahantu hadafite umutekano – Perezida Kagame

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agirira mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, yabwiye abatuye akarere ka Musanze na Nyabihu ko bakwiye kubungabunga umutekano bafite kuko ari wo musingi w’iterambere rirangajwe imbere n’ubukerarugendo muri aka gace k’igihugu.

Mu ijambo rye, perezida Kagame yabwiye abaturage ba Musanze na Nyabihu ko icyazamuzanye ari ukubasura, maze agakemura ibibazo byabo bitandukanye.

Cyakora yibukije ko haba ibyagezweho, n’ibitaragerwaho, byose bitashoboka igihe nta mutekano igihugu gifite.

Ati “n’ibyo bibazo byose tutarakemura, ibyo twifuza gukemura, byongera ku bindi twakemuye byose bishoboka kuko dufite umutekano.”

“Ubu bukerarugendo mubona buzana amadevise menshi mu gihugu ndetse Musanze ikabona umugabane wabwo, bizashoboka kubera ko hari umutekano. Ntabwo ba mukerarugendo bajya ahantu hadafite umutekano.”

Yasabye aba baturage kandi gufata iyambere bakicungira umutekano, bitandukanya n’abashaka kuwuhungabanya, avuga ko icyo ari ikintu bakwiye guha agaciro cyane kuko ari “umurengo udakwiye kurengwa.”

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byose ari kugenda agezwaho mu ntara y’Amajyaruguru ari ibibazo bimaze byakwiye kuba byarakemutse mu bihe byashize iyo abayobozi babishyiramo imbaraga zikwiye.

Yatanze urugero ku kibazo cy’isuku nke kikigaragara mu ntara y’Amajyaruguru, yibutsa ko bidasaba imari ihambaye ngo umuntu atandukane n’umwanda.

Ati “Ibibazo by’umwanda nabyo tumaze imyaka tubivuga. Ibibazo byumwanda kubikemura ntabwo bishaka budget (ingengo y’imari), ntabwo bishaka amafaranga menshi. Umuntu wese yihereyeho, abantu bagafatanya, kubikora bifite ubushobozi bwabyo ntabwo bigomba amafaranga azava muri Leta cyangwa mu baterankunga. Aho biva hambere ni mubayobozi. Bakwiye kuba babona uwo mwanda bagakorana n’abo bayobora kugirango uwo mwanda uveho.”

“Aka karere gateye imbere mu bijyanye n’ubukerarugendo. Ubwo ni ukuvuga ngo mugira n’abashyitsi benshi baza kubasura bazanye amadovise, haba abarara mu mahoteli bakazana amadolari hano, haba abasura ingagi, na rya 10% rijya mu baturage ni aho bituruka.”

“Ntabwo baba bazanywe no kureba umwanda, ahubwo mutarebye neza ushobora no kubakumira ntibirirwe baza.”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku bindi bibazo bikiboneka muri aka gace nk’ikijyanye n’amashanyarazi ataragera hose, za telefone na televiziyo zidakora neza hose, avuga ko agiye kubihaguruka bigakemuka.

Yagarutse kandi ku kibazo cy’amazi y’ibirunga asenya amazu akangiza n’ibintu, avuga ko ari ikibazo kimaze igihe, avuga ko hagiye gushwakwa umuti w’uburyo amazi yayoborwa neza cyangwa se agakoreshwa ibindi ariko ntiyangize.

Perezida Kagame yavuze kandi ku kibazo cyo gukwirakwiza imbuto kimaze igihe avuga ko nacyo gikwiye kurangira, avuga ko niba ibintu byarananiranye bikwiye guhinduka.

Ati “Ntabwo wahora ugerageza uburyo bumwe butaguha igisubizo. ukwiye gushaka uburyo ibintu bihinduka. Niba hashakwa abikorera ku giti cyabo bakaba bahindura ibintu babuzwa n’iki kubigerageza? Kuko icyangombwa ni uko imbuto zigomba kujya kubazikeneye bagomba kuzikoresha.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko ikibazo cy’ikaragiro ry’amata ridakora mu karere ka Burera nacyo kigomba kugarukwaho, nyuma yo kumva ibisobanuro by’ ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’inganda NIRDA, BDF, RDB, hamwe n’akarere ka Burera hemezwa ko uyu mwaka urangira iki kibazo gikemuwe burundu uruganda rukongera rugakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka