Ntawemerewe kwinjira mu isoko rya Huye atabanje kwandikwa umwirondoro

Guhera mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, abinjira mu isoko mu Mujyi i Huye basabwa kubanza kwandikwa mu gitabo.

Abinjira mu isoko rya Huye babanza kwandikwa, bigatuma habaho umuongo
Abinjira mu isoko rya Huye babanza kwandikwa, bigatuma habaho umuongo

Muri iki gitabo harandikwa amazina y’abinjiye mu isoko, aho batuye na nomero za telefone zabo, ndetse n’ibipimo by’umuriro babasanganye.

Ibi biratuma usanga ku muryango w’isoko abantu batonze umurongo bategereje kwinjira, kandi n’imbere mu isoko nyir’izina urebye nta bantu benshi barimo kuko n’abacuruzi ubwabo hashize iminsi basimburana kuza gucuruza, ku buryo mu isoko haza 50%.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, cyane ko kugeza ubu muri aka Karere kimaze kugaragara ku bantu 11.

Ni nyuma kandi yo kubona ko abateraniye mu masoko batita bihagije ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, byanatumye mu Mujyi wa Kigali hafungwa amasoko abiri, nyuma yo kubona ko hari abagiye bahandurira.

Mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye abacuruzi nyuma yo gusaba ko abinjiye mu isoko babanza kwandikwa, Sebutege yabasabye guharanira ko buri wese yubahiriza amabwiriza yo kwirinda iyi ndwara itagira umuti n’urukingo, yica abantu bananiwe guhumeka.

Yagize ati “Ibyatangiye uyu munsi byo kwandika ntibihagarare kubera ko abayobozi badahari. N’iyo mu isoko abahaha baba benshi, mufunge abandi babanze basohoke”.

Abahahira mu isoko rya Huye bavuga ko gutonda umurongo bategereje kwinjira ntacyo bibatwaye, kuko kwirinda ari ngombwa.

Na none ariko, batekereza ko byaba byiza ababandika bongerewe kugira ngo boye gutinda kwemererwa kwinjira.

Uwitwa Mugabo wari waje guhaha, yagize ati “Hari igihe umuntu aba aje mu isoko afite n’izindi gahunda. Badufashije bakongera umubare w’abandika kugira ngo umuntu ajye abasha gukora gahunda ze uko yari yabiteganyije”.

Abacuruzi na bo bavuga ko gusimburana mu gucuruza hakaza 50% gusa babona ari ngombwa, kuko ngo aho gutuma Coronavirus ikwirakwira byatuma bafungirwa bose, bazajya baza rimwe na imwe.

Uwitwa Murekatete ati “Yego kuza rimwe mu minsi ibiri biri kuduhombya, cyane ko hari n’abari kuza guhaha babona umurongo bagasubirayo, ariko na none ubuzima buzima ni bwo bukwiye gushyirwa imbere”.

Murekatete anavuga ko kuba abantu bari kubanza kujya ku mirongo biri gutuma uwinjiye mu isoko ari uje afite icyo aje kuhakora, bigatuma hatabamo abantu benshi bituma kwirinda bigorana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka