Nta wemerewe kuzana gaz muri gare adafitemo resitora yemewe-RFTC

Umuyobozi Mukuru ushinzwe inyubako za gare na Parikingi muri RFTC, Nsengiyumva Benoit, avuga ko uretse umuntu ufite resitora yemewe nta wundi muntu wemerewe kuzana gaz muri gare keretse abanje kubisaba agaragaza ko yahinduye ibyo yakoraga nabwo akabanza kubyemererwa.

Abitangaje nyuma y’iminsi ibiri gusa hafashwe icyemezo cyo guhagarika abantu bose bari bafite kantine n’amaguriro ariko banacuruza ibiryo n’icyayi bari bafite gaz batekeraho.
Iki cyemezo kandi nacyo kije nyuma y’iminsi micye gare ya Musanze ifashwe n’inkongi y’umuriro yaturutse ku iturika rya gaz yifashishwaga mu guteka ibiribwa muri imwe muri resitora ziri muri iyi gare.

Kuwa kabiri tariki ya tariki ya 21 Ugushyingo 2023, nibwo abari bafite za kantine zakira abakiriya bakeneye ibiryo n’icyayi muri gare ya Nyagatare bahagaritswe ndetse basabwa kuzajya bazana ibyateguriwe mu ngo zabo ahanini ngo hagamijwe kwirinda impanuka zaturuka kuri gaz bakoreshaga.

Umwe mu babyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Kigalitoday ko iki cyemezo kitabanyuze kuko bahagaritse akazi kabo bakifuza ko bishobotse babareka nibura bakajya bateka amata.

Ati “Yenda dukorera mu mazu mato atakoreramo resitora ariko se niba ari kantine ntitwateka n’amata, ntitwateka n’icyayi? Baturenganyije batubuze ibiryo ariko batureke duteke amata”,

Ikibazo cya gaz usanga mu mazu aho abantu bakorera ntikiri muri gare zo mu Ntara gusa no mu Mujyi wa Kigali muri gare ya Down town naho hari aho amacupa ya gaz ari ahantu hafunganye cyangwa imbere muri resitora.

Hakizimana Damascene ushinzwe ibijyanye na gaz yo guteka muri Down town avuga ko gaz iri ahantu hafunganye kandi yegereye aho batekera ishobora guteza impanuka. Avuga ko mu busanzwe icupa rya gaz rikwiye guterekwa ahantu inyuma hubakiye kandi umugozi ugahora ugenzurwa ko ari muzima ndetse hari n’akuma gatabaza mu gihe hagiye kwanduka inkongi.

Agira ati “Gaz igomba kuba iri inyuma yubakiye, ifite umugozi wizewe ujyana gaz imbere ahari amashyiga, ifite ka kantu gatabaza ko inkongi igiye kuboneka n’igikoni kikaba gifite ahasohokera umwotsi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe inyubako za gare na Parikingi muri RFTC, Nsengiyumva Benoit, avuga ko uretse resitora zemewe nta bandi bantu bemerewe gutekera muri gare kuko ari byo bikurura impanuka.

Ati “Keretse abafite resitora zemewe ariko abafite amaguririro na za kantine bitari mu masezerano ntabwo bemerewe kuzanamo gaz kuko buri muntu wese yajya acana ugasanga biteje impanuka kandi atari byiza.”

Asaba abantu bakorera mu nyubako za gare kubahiriza amasezerano baba baragiranye na RFTC mu gihe bahabwaga amazu nabwo bashaka guhindura ibyo bacuruza bakabimenyesha bigasuzumwa bagahindurirwa ariko bidakozwe mu kajagari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka