Nta tegeko ryo gufunga amaduka ryatanzwe - Mayor Habitegeko

Mu duce tumwe na tumwe tw’Akarere ka Nyaruguru hari abaturage n’abacuruzi b’ibiribwa bavuga ko bategetswe kugura ibyo bakeneye mbere ya saa cyenda z’amanywa, binyuranyije n’amabwiriza ya Leta.

Aha ni mu gasantere ka Kibangu, mu Karere ka Nyaruguru muri ibi bihe byo kuguma mu rugo kubera Covid-19
Aha ni mu gasantere ka Kibangu, mu Karere ka Nyaruguru muri ibi bihe byo kuguma mu rugo kubera Covid-19

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyibasiye isi, abacuruzi bagomba gufunga amaduka n’amasoko yose keretse ahagurishirizwa ibiribwa n’ibindi bintu by’ibanze mu buzima.

Aya mabwiriza ntagena amasaha yo gufunga cyangwa gufungura amaduka acuruza ibiribwa, ariko abaturage mu duce tumwe na tumwe mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko babangamiwe n’uko ntawe ushobora guhaha nyuma ya saa cyenda z’igicamunsi.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngera, agira ati “Saa munani abantu baba biruka banyuranwamo bajya guhaha kuko saa cyenda amaduka ahita akinga, ahagurishirizwa ibiribwa hose bahita bakinga nta n’umwe ucaruka.

Abantu bajyaga barema udusoko bagacuruza inyanya n’ibindi, ariko urabona ko ubu bahangayitse, niba uvuye guhinga wigira imuhira iwawe, nta handi uzererera kuko nta na hamwe wakura urwagwa cyangwa ikigage”.

Umucuruzi w’ibiribwa muri uwo murenge na we akomeza avuga ko uretse igihombo bagira, hari benshi mu baturage bava guhinga bakarara badahashye ibyo bararira.

Yagize ati “Ubu nta mikorere kuko abaturage barara badahashye, abayobozi badutegetse gufungura amaduka kuva saa moya za mu gitondo kugera saa munani z’amanywa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yatangarije Kigali Today ko mu mabwiriza ya Leta bahawe, nta ho amasoko cyangwa amaduka y’ibiribwa agomba gufungwa.

Avuga ko bitewe n’uko mu cyaro amasoko aremera ku gasozi mu mwijima, ari yo yonyine agomba gufungwa mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, ariko ko nta tegeko batanze ryo gufunga amaduka y’ibiribwa saa cyenda za ku manywa.

Hari aho bafunga amaduka guhera saa cyena z'igicamunsi
Hari aho bafunga amaduka guhera saa cyena z’igicamunsi

Habitegeko yagize ati “Amaduka arafungura igihe cyose nta we ubakingisha kuko twagize amahirwe hafi ya hose hari amashanyarazi. Amasoko y’ibiribwa byumvikane neza, ararema nibura kugeza saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Ikindi kandi ni uko nta muntu ubuza abantu kunywa, ikibujijwe ni utubari. Turasaba abantu ko niba wifuza kunywa urwo rwagwa cyangwa icyo kigage, ubyengere mu rugo iwawe unywe nta kibazo, ugiye muri butike ukagura icupa rya byeri ukarijyana mu rugo iwawe ibyo nta kibazo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko imigenderanire hagati y’abaturage yahagaze ndetse ko imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi yose ifunze, mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka