Nta serivisi izongera gutangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe - MINALOC

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko nta serivisi n’imwe mu Gihugu harimo na mituweli izongera gutangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe.

Ubufasha abaturage bari basanzwe bahabwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe ngo bugiye kuvaho, ahubwo umuntu ni we ugomba kumenya uko abayeho iwe mu rugo akagerageza mu buryo bwose ashoboye kwiteza imbere, hanyuma aho adashoboye akunganirwa ariko na we abigizemo uruhare.

MINALOC itangaje ibi nyuma y’igihe kirekire abaturage bategereje kumenya ibyiciro by’ubudehe barimo, nyuma y’uko mu Kuboza muri 2020 hari habaye igikorwa cyo kubafasha kwishyira mu byiciro bishya, kubera ko ibyo bari bafite byari ibyo mu myaka yashize kandi byaranenzwe amazina byagiye bihabwa, aho babwirwaga ko mu gihe kitarenze amezi atandatu buri wese azaba yamenye icyiciro abarizwamo.

Kuva icyo gihe mu bihe bitandukanye abaturage bagiye bagaragaza ko bifuza kumenyeshwa ibyiciro byabo bishya by’ubudehe, kugira ngo bamenye neza aho baherereye, binabafashe kubona serivisi zitandukanye zitangwa ari byo bishingiweho.

Ubwo mu minsi ishize yari mu Nteko Ishinga Amategeko asobanurira Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere kuri gahunda zitandukanye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yababwiye ko impamvu ibyiciro by’ubudehe bishya bitigeze bitangarizwa Abanyarwanda, ari uko bitazongera kubaho kubera ko basanze ntaho bitaniye n’amako ya kera.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana

Yagize ati “N’ubu ngubu byararangiye ariko ntawe twigeze tubwira ngo wowe uri icyiciro iki. Tujya no mu nama bakabitubaza, abaturage tukababwira tuti oya ibyiciro wowe ubwawe uzi uko umeze iwawe mu rugo, icyo tugusaba kora uko ushoboye uzamure imibereho yawe, icyo ukeneye ukivuge, tuvugane uko icyo kintu wakibona ubigizemo uruhare”.

Yongeyeho ati “Ariko ntabwo tuzumvikana kuvuga ngo uri mu cyiciro iki n’iki, kuko twabonye biteye impungenge, kubera ko iyo utekereje wenda ntabwo nari mpari biba, ariko ntekereza ko n’ubwoko mu Rwanda ariko bwagiye buza, gushyira abantu mu byiciro ukavuga uti wowe uri muri iki, ni ibintu bibi cyane, ibyiciro ntabwo tuzongera kubiha abantu ngo uri muri iki cyangwa iki”.

Ku bijyanye na mituweli zishyurwaga hagendewe kuri ibyo byiciro, Minisitiri Musabyimana yavuze ko ari zo byari byabanje kugorana, ariko hari ibirimo kunozwa ku buryo mu minsi ya vuba nibirangira na zo zitazongera gutangwa bigendeweho.

Kuba nta serivisi zizongera gutangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe ni kimwe mu byakiriwe neza na bamwe mu baturage bavuga ko wasangaga biteza umwiryane, kubera ko hari uwashyirwaga mu cyiciro cy’abishoboye kandi nyamara nta mikoro afite, hakaba n’abahabwaga ubufasha batabukwiye.

MINALOC ivuga ko ibyiciro by’ubudehe bizasigara bikoreshwa gusa na Leta mu igenamigambi, ku buryo ntaho umuturage azongera kubwirwa ko ari mu cyiciro runaka cy’ubudehe abarizwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Igitekerezo cyanjye ndashaka kubaza kubantu batandukanye
Nabo bashakanye ariko umwe muribo akaba yarashatse batarakora Devorse ese ntakuntu uwomuntu wakoroherezwa akiyishyurira kigiti ke?
URUGERO:Jyewe byambayeho

Mbarushimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 9-07-2023  →  Musubize

Igikorwa cyo gukuraho ibyiciro ni umwanzuro mwiza kuko wasangaga abaturage bamwe bararemaye bakumva ko ikintu cyose bagomba kugikorerwa kuko bari mucyiciro kigomba gufashwa na Leta, ugasanga umuntu ni umufundi ariko yanze kubaka ubwiherero ngo azabwubakirwa na Leta kuko ari mukiciro gifashwa na Leta yarangiza akajya kubwubaka ahandi akorera amafaranga. ibi byanatumaga hari abaturage barwanira kujya mubyiciro by’abatishoboye kandi bishoboye wanamwereka ko ibyo ari gukora ataribyo akakwita umwanzi umubuza kwibonera ubufasha.

vedaste Peace yanditse ku itariki ya: 20-06-2023  →  Musubize

Uyu mwanzuro ni mwiza.abo ikiciro cya 1 n’ icya 2 byagaburiraga bihangane. Ubu se shishakibondo na ya mafranga yahabwaga abatwite n’ abonsa nabyo biravaho?

Alias yanditse ku itariki ya: 20-06-2023  →  Musubize

Muraho iki gikorwa nicyo ko leta yajya ikoresha ibyiciro mwigenamigambi ariko haraho batubahirizwa Rusatira Buhimba huye nubu ejo Kwa 2/5/2023 Hana inteko yabaturage babisuramo ndavuga baronge bashyira abaturage mubyiciro sinzi icyobagendeyeho mutubarize huye ifite amatege yihari simbizi pee

Iyaduhuje Thierry DOminique yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

MINALOC yagize neza gutekereza ku byiciro by’ubudehe. Izanatekereze kuri Girinka kuko hari ibyo kunozwa. Murakoze

Ntagara yanditse ku itariki ya: 23-03-2023  →  Musubize

Twishimiye ko services zitangwa nta byiciro ahubwo zigatangwa hakurikijwe amategeko kuko yo iyo atorwa abayatora ntibashyiramo ibyiciro. Leta yacu y’ubumwe murakagwira nk’ubwoya bw’inka murakabyiruka nk’ubwatsi bw’azo

NTIRIVAMUNDA Xavier yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Uyu mwanzuro waba ari inyamibwa !
Leta nk’ umubyeyi ntizananirwa kugira uko yakomeza kunganira abababaye.
Ikindi gikomeye gishobora gukemuka ni icy’ abantu bari amaze kuremara rwose bavuga ko nta kibareba ku bw’ ikiciro runaka ahubwo bireba Leta bityo bigatuma aho kwifuza gutera imbere ahubwo abatari bake bakifuza kujya mu bo kwitabwaho no gufashwa buri kintu.
Icyago cy’ ubunebwe bwari bumaze gujya mu mitekerereze ya benshi kikabahanagura mo gukotanira iterambere na cyo ubanza gishobora gutangira kubura icumbi mu bana ba Rwo (ndavuga u Rwatubyaye). Byari biteye agahinda aho umuntu yiyiba cg akiyibisha inka ye ngo kugira ngo azayihererwe ko nta n’ imbeba atunze kandi na bwo atagamije koyamuzamura ngo adakurwa mu bafashwa; maze aho kwifuza kuba umukire icyifuzo kigahinduka kuba Nyakujya ngo kugira ngo abe mu cyiciro cyo gufashwa.
Icyo nakwisabira ni uko mu bwunganizi hajya hatekerezwa cyane ku bantu bafite gahunda ifatika kandi igaragara yo kwiteza imbere n’ umwete w’ umuntu.
Imana y’ I Rwanda Nihimbazwe kandi Iduhere umugisha intwari zidahwema kurureberera no kururengera!

Alias K yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

Twishimiye uyu mwanzuro pe. Dushimira Leta yacu uburyo idahwema kudutekerezaho. Nkatwe abatuye mu cyaro ahantu hataba umuriri w’amashanyarazi twajyaga gufata imirasire ugasanga batwigirizaho nkana. Nabyo mubinoze rwose tujye duhabwa serivise z’imirasire ku kiguzi kimwe.

NDAYISHIMIYE Leonidas yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

ibyo nibyizape harababyitwaza bakitwaranabi ngona nareta irabizikobatishoboye arikokuva bivuyeho nuko nuko ngendishimyepe uzikugirango umuntu ukurushabyinshi kwamuganga yishyure20 ukishyura250 mutubarize nabyoniba byaringanijwe?

uwihoreye mathias yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Icyo cyemezo ndagishyigikiye Ahubwo hajye hafashwa ugaragara watowe n’abagize umudugudu bose.nabwo afashwe bimwe bikomeye ubundi akore.Bazakureho no gutanga Za shisha kibondo zituma abakene babyara abo badashoboye kureba ngo Leta izabaha ibibakuza.kandi kurya siwo mugabane tugoomba guha abana gusa.No guhembwa kw’ababyarira iwabo bizaveho.Buri wese amenye gukora no kwirinda ibizateza umuryango ubuzima bibi.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Nibikurikizwa bizaba ari byiza kuko bizazamura imyumvire y’abumvaga bazafashwa na leta bitewe n’icyiciro barimo bakanga gukora cyangwa n’ubufasha bahawe bakabusesagura ntibazigame ngo ejo bazahabwa ubundi.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Ubwose kwivuza dukoresheje mutuel bivuyeho? Byunvikane ko mutuel itazongera gutangwa ? Mutubarize ? Murakoze

Daniel niyobyiringiro yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka