Nta nyungu u Rwanda ruteze mu rupfu rwa Nyamitwe- Lt Col Ngendahimana

Umuvugizi w’Ingabo z’ u Rwanda Lt Col René Ngendahimana, atangaza ko nta nyungu u Rwanda ruteze mu rupfu rw’ Umujyanama wa Perezida w’ u Burundi mu by’itangazamakuru Willy Nyamitwe.

Lt Col René Ngendahimana Umuvugizi wa RDF
Lt Col René Ngendahimana Umuvugizi wa RDF

Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri hamenyekanye amakuru avuga ko Nyamitwe yarokotse igitero cyamugabweho agana iwe mu rugo kigambiriye kumwivugana, u Burundi bugashinja u Rwanda kuba inyuma y’uwo mugambi.

Lt Col Ngendahimana avuga ko nta kimenyetso na kimwe u Burundi bushingiraho buvuga ko u Rwanda rwagize uruhare muri uwo mugambi.

Yagize ati “Kuvuga ko hari umusirikare w’u Rwanda wari uri muri uyu mugambi ntibagaragaze ibimenyetso bifatika, ni ibinyoma bidafite ishingiro.

Buri musirikare w’u Rwanda agira ibimuranga. Kuba batagaragaza amazina ye n’ibimuranga biragaragaza ko ibyo bavuga nta shingiro bifite.”

Yakomeje atangaza ko Abarundi bakwiye kumenya ko mu mikorere y’u Rwanda nta nyungu n’imwe ruteze mu kwivugana abayobozi b’ikindi gihugu.

Ati” Nta nyungu n’imwe u Rwanda ruteze mu kwica cyangwa mu kubona Nyamitwe apfuye. Ibi ni ibirego bidasobanutse kandi ntibishobora kwangiza isura y’Ingabo z’u Rwanda kuko nta kuri kurimo”.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016 Willy Nyamitwe agana iwe mu rugo, yagabweho igitero n’abantu bitwaje imbunda bamukomeretsa ku kuboko, umupolisi bari kumwe we ahasiga ubuzima.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana avuga ko ibi birego by’ibinyoma bidatunguranye, kuko kuva u Burundi bwakwinjira mu bibazo bya Politike muri Mata 2015, butahwemye gutunga urutoki u Rwanda buvuga ko rwihishe inyuma y’ibibazo by’umutekano muke ukigaragara muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwanda komeza utere imbere utitaye kubagutetereza,nacyonarenzahokubi
Sobanuro Lt Col Rene Yabwiye Ubundi
Ark Burundiwe Nacyodushaka Kubayobozibanyu Sidushaka Kurokirita Kuko Namwe Kuyobora Icyanyubyarabananiye.KT NDABEMERAKUMAKURUYANYU

Mucyo yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

uRwanda ni rutekane nibinyoma gusa kugira barangure umugambi wabo wihonyabwoko maze barondere ivyitwazo ko u Rwanda rwabitanguye

jovite yanditse ku itariki ya: 30-11-2016  →  Musubize

Ariko urwandarwaragowe ngaho congo yavugagakorufasha M23none abarundinabobaratuzanye aha kt turabemerakumakurumutugezaho

Emmanul zibandabahire yanditse ku itariki ya: 30-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka