Nta mwuga udakiza: Niyomukiza yazamuwe n’ububoshyi bw’imipira

Régine Niyomukiza w’i Nyamagabe, avuga ko nta mwuga udakiza iyo umuntu awukoze neza, kuko we urugo rwe rwazamuwe n’ububoshyi bw’imipira y’imbeho.

Niyomukiza avuga ko kuboha imipira byamukuye mu bukene
Niyomukiza avuga ko kuboha imipira byamukuye mu bukene

Niyomukiza uyu hamwe n’umugabo we batuye mu Mudugudu wa Karumbi, Akagari ka Ruhunga, Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe.

Mu myaka itanu ishize bari batuye mu nzu yubakishije ibiti, ihomesheje ibyondo, mbese inzu yari imeze nk’iz’abakene bandi batuye mu cyaro cy’Akarere ka Nyamagabe babarizwamo. Ariko ubungubu batuye mu ijyanye n’igihe, iteye umucanga n’irangi, ifite n’amadirishya ndetse n’inzugi z’ibirahure.

Igishimisha Niyomukiza kurusha ni uko iyo arebye abona urugo rwe n’abe bakeye, akavuga ko ubu na bo ari abasirimu, kuko ubukene babusize inyuma.

Niyomukiza aboha n'amashale, bakamugurira agatera imbere
Niyomukiza aboha n’amashale, bakamugurira agatera imbere

Ibi kandi ngo babikesha icyemezo cyo kwiga umwuga w’ubudozi yafashe, nyuma yo kwegera abandi bagore bakamugira inama yo gushaka umwuga akora, kuko ngo na bo basanze ubuhinzi bwonyine butabazamura, cyane ko n’imirima yo guhinga bafite ari mitoya.

Agira ati “Ngishakana n’umugabo wanjye, nta kazi twagiraga. Twageze mu rugo tubaho nk’abantu b’abakene, tugahingira amafaranga, tukajya inama tukayoberwa icyo gukora. Nareba ababyeyi bo mu yindi midugudu no mu yindi mirenge nkabona barasa neza. Ndabegera turaganira, umwe arambwira ati reba ikintu cyo gukora ku buryo wajya uhorana amafaranga ku mufuka.”

Icyo gihe ngo yegereye umugabo we, amubwira ko ibyo guhinga byonyine bidahagije, ko yumva ashaka kwiga umwuga, na we amubwira guhitamo uwo ashaka akamufasha kuwiga. Yahisemo kwiga kuboha imipira.

Imashini bifashisha mu kuboha imipira zishobora gukora imideri inyuranye
Imashini bifashisha mu kuboha imipira zishobora gukora imideri inyuranye

Amaze kubimenya ngo baricaye na none, basanga hakenewe imashini nyamara nta mafaranga bafite, maze begera Sacco ibaguriza amafaranga ibihumbi 350, barayigura.

Niyomukiza ati “Imashini ndaza ndayikoresha, hashize nk’amezi abiri mba nguze iyindi.”

Abaturanyi ngo batangajwe n’ukuntu babona ari gutera intambwe igana iterambere, batangira kujya bamwegera na bo akabigisha, ariko uwo yigishije akamwishyura ibihumbi 100, na we akamwerekera imideri yose ishoboka imashini ishobora gukora.

Yongeraho ko n’ubwo abantu bakunze kubona imipira ikoze mu muderi umwe, cyane cyane iy’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, imashini bifashisha ubundi zigira imideri myinshi.

Biyujurije inzu nziza babikesha kuboha imipira
Biyujurije inzu nziza babikesha kuboha imipira

Ati “Niba ushaka kuboha umuderi w’amapfundo, uba ufite uko ubigenza ya mapfundo akaba ari yo asohokamo. Niba se ushaka umuderi w’ubudodo buvangavanze, na bwo uba ufite uko ubigenza, bikagenda uko ubishaka. Iriya mashini iboha ibintu byinshi bitandukanye, ni uruganda rwa made in Rwanda.”

Umupira uboshye mu buryo busanzwe awubohera amafaranga ibihumbi bine, na ho uw’umuderi udasanzwe akawubohera ibihumbi bitanu, kandi ku munsi ngo ashobora kuzuza imipira 10.

Ati “Ku kwezi nshobora kwinjiza amafaranga ibihumbi 80, na ho mu gihe cy’abanyeshuri nshobora gukorera n’ibihumbi 150 cyangwa 180 bitewe n’uko umukozi nashyizeho kumfasha na we yabashije gukora vuba.”

Umugabo we kugeza ubu ngo yita ku nka boroye, kandi ngo azifata neza ku buryo hari nk’izo bashobora kubishyura ibihumbi 600, kandi urugo rwabo ngo ruhoramo amata.

Inzu bari batuyemo mbere yari iya gikene
Inzu bari batuyemo mbere yari iya gikene

Icyakora, Niyomukiza ubu ari kumushishikariza kuzajya amufasha mu kuboha imipira, kandi ngo abona amaherezo azamwemerera bakabigira umwuga ubatunze, kuko na we yabyize akaba yaranabimenye.

Uwo mugore asaba n’abandi bagenzi be gushakisha umwuga bakora, banashaka bagakora ububoshyi bw’imipira, kuko ngo yasanze byabatunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri iyi kuru ndayishimye Cyane, mwampaye Nimero yuwo Muntu kuri email, chr wanjye yazamusura kuko Nawe Ari gukora uyumwuga

Alias yanditse ku itariki ya: 6-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka