Nta mwana wirukanywe mu nzu ngo ituzwemo abazava mu Bwongereza

Tariki 14 Mata 2022, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’u Bwongereza ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira n’abasaba ubuhungiro bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bamwe mu bazakirwa muri iyi gahunda, bazacumbikirwa mu nyubako ya Hope Hostel yahoze yitwa One Dollar.

Inzu yo gucumbikamo yubatswe binyuze mu bukangurambaga bwiswe 'One Dollar Campaign'
Inzu yo gucumbikamo yubatswe binyuze mu bukangurambaga bwiswe ’One Dollar Campaign’

Hari amakuru yavugaga ko abana bari bacumbikiwe muri iyo nyubako birukanywemo hutihuti kugira ngo abo bimukira babone aho batuzwa.

Mu kiganiro Ubyumva ute cyatambutse kuri KT Radio tariki 18 Mata 2022, Madamu Doris Uwicyeza Picard; Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Ubutabera, yatangaje ko koko icyiciro cya mbere cy’abazava mu Bwongereza bazatuzwa muri iyo nyubako ariko nta bana birukanywemo nk’uko byatangajwe.

Yunzemo ati: “Hope Hostel ntabwo ari inyubako ya Guverinoma, ahubwo ni iya AERG. Ni bo bayicunga, ni na ho bashoye imari yabo, bafite na kompanyi iyicunga mu rwego rwo kuyibyaza umusaruro. Iyi nyubako yari ituyemo abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite aho baba, bakiga ari ho bataha ariko mu myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abari impinja bamaze gukura. Abenshi bamaze kurangiza amashuri babona akazi cyangwa se barashatse batuye mu ngo zabo.”

Muri iyo nyubako ngo hari hasigayemo abana 22.

Uwicyeza yakomeje avuga ko na mbere y’uko iyi nzu itoranywa aba bantu bari bararangije amashuri bizwi ko barimo gushaka akazi cyangwa gushakirwa akazi ariko hari ubwo bwumvikane ko n’iyo batabona akazi bazahabwa ubufasha bwo kujya kuba ahandi kugeza igihe baboneye akazi. Ati “Nta bantu birukanywe muri iyo nyubako, ni abantu n’ubundi bari bagiye kwimuka”.

Ibijyanye n’umubare w’abantu bazakirwa ku ikubitiro, Madamu Uwicyeza yasobanuye ko bataramenya imibare neza. Icyakora yavuze ko iriya nyubako izabakira ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera mu ijana na mirongo.

Muri iki kiganiro kandi hanabajijwe ingano y’amafaranga azakodeshwa iyi nyubako buri kwezi, icyakora Madamu Uwicyeza yavuze ko amafaranga y’ubukode ataramenyekana kuko bikirimo kuganirwaho.

Avuga kuri aya masezerano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yasobanuye ko biri mu nshingano z’amahanga kwita ku mutekano n’imibereho myiza y’abimukira, u Rwanda rukaba rwishimiye ubufatanye hagati yarwo n’u Bwongereza hagamijwe kwakira abashaka ubuhunzi no kubemerera gutura mu Gihugu.

U Rwanda kugeza ubu rutuwe n’impunzi zisaga ibihumbi 130, inyinshi zikaba ari izituruka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi, ariko hakaba n’abaturuka muri Libya rukomeje kwakira ndetse n’abavuye muri Afghanistan.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka