Nta muyobozi ukwiye gusinzira mu gihe umuturage afite ikibazo - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko nta muyobozi ukwiye kuryama ngo asinzire mu gihe hari umuturage utarakemurirwa ikibazo.

Minisitiri Gatabazi avuga ko nta muyobozi wagombye gusinzira mu gihe hari umuturage ufite ikibazo
Minisitiri Gatabazi avuga ko nta muyobozi wagombye gusinzira mu gihe hari umuturage ufite ikibazo

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mata 2021, mu nama yagiranye na ba Guverineri b’Intara zose n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda, Minisitiri Gatabazi yatangaje ko iyo nama yari igamije kurebera hamwe uko imibiri yabonetse yashyingurwa mu cyubahiro.

Ikindi kandi ngo hanarebwaga uko inzego z’ibanze cyane abayobozi b’uturere, zafasha abantu bashobora kujya gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994, ariko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Minisitiri Gatabazi kandi yasabye ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali kwibutsa abayobozi b’uturere n’inzego z’ibanze kugabanya ibijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikunze kugaragara mu gihe cyo kwibuka.

Avuga ko hakwiye kubaho ubukangurambaga hakoreshejwe ibitangazamakuru byegereye abaturage ndetse n’ubundi buryo bwose bwashoboka hagamijwe kumenyesha abaturage umurongo igihugu cyahisemo wo kubana neza.

Yabsabye kandi gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwirinda Covid-19, cyane ko hari aho bamaze kudohoka.

Ati “Bakoreshe Radio z’Abaturage zibegereye ari ba guverineri, ba meya, abayobozi mu nzego z’ibanze, inzego z’umutekano, Polisi, abaturage bibutswe ko iki ari igihe cyo gushyiramo imbaraga kugira ngo dutsinde icyorezo cya Covid-19 ,cyane ko n’inkingo zatangiye kuboneka”.

Minisitiri Gatabazi kandi yibukije abayobozi mu nzego z’ibanze gufasha abaturage kugera ku iterambere rikubiye muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi.

Ikindi ni ugushyira imbaraga muri serivise zihabwa umuturage zikaba nziza kandi nta gusiragizwa, cyane ko benshi mu bazitanga babihemberwa n’abatabihemberwa bakaba barabyiyemeje.

Avuga ko umuturage serivise akeneye akwiye kuyibona neza, hakavanwaho ikintu cyagiye kigaragara mu nzego z’ibanze aho umuturage aza ashaka icyangombwa agategereza ejo cyangwa ejobundi.

Yabasabye kujya kwa muganga, ahatangirwa serivisi z’ubutaka n’ahandi hatangirwa serivisi kureba uko zitangwa, cyane ko serivise nziza ari zo zituma abaturage bakora ibikorwa byabo bigamije kubateza imbere.

Avuga ko mu gihe ibibazo by’abaturage cyane ibijyanye n’ibirarane bitarakemuka bigomba gufatirwa umwanya bigakemurwa bikarangira vuba.

Minisitiri Gatabazi avuga ko nta muyobozi ukwiye kuryama ngo asinzire mu gihe umuturage afite ikibazo.

Ati “Ntabwo ushobora kuba umuyobozi ngo usinzire mu gihe ibibazo by’abaturage bitakemuwe, hari ibibazo by’ibirarane bitarakemuka”.

Akomeza agira ati “Twumvikanye na ba Guverineri n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ko bumvikana na ba meya ibibazo by’ibirarane bitakemutse bakabifatira umwanya bakabikemura babifatira ukwezi cyangwa abiri. Abaturage nibatanyurwa babarangire ahandi bajya bikemuke none dutangire n’ibishyashya”.

Avuga ko gutega amatwi abaturage, kumva ibibazo byabo no kubikemura ari ikintu gikomeye kuko bica akarengane.

Minisitiri Gatabazi ariko avuga ko n’ubwo ubuyobozi bufite inshingano zo kwegereza abaturage ibikorwaremezo n’irindi terambere, ariko na bo bafite inshingano zo kubifata neza no kubigira ibyabo ndetse bagakora ibishoboka bikazamura imibereho yabo.

Avuga ko mu gihe Leta ishishikajwe no kuzamura imibereho y’abaturage, abayobozi bakwiye kubumvisha na bo ko bafite inshingano zo kugira uruhare mu bibakorerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Natwe tudafite aho tuba twavamye mubishanga turabasaba batwibuke ubuzima buratugoye ntidufite aho kuba

Hakizuwera j de Dieu yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Ndumva minister hari byinshi agiye gujindura, icyo muzamudusabira nuko yarebana ubushishozi bino byiciro bishya by’ ubudehe kuko byabayemo amakosa menshi mbere yuko bitangira kubahirizwa

bakauza yanditse ku itariki ya: 8-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka