Nta mutware utagirwa n’abo atwara – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga nta mutware wabaho ngo yuzuze inshingano ze adafatanyije n’abo atwara.

Perezida Kagame asanga nta mutware utagirwa n'abo atwara
Perezida Kagame asanga nta mutware utagirwa n’abo atwara

Ibyo Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 25 y’umuryango Unity Club Intwararumuri, aho yawushimiye ku ruhare rwawo mu bumwe bw’Abanyarwanda bugaragara uyu munsi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutagera ku iterambere n’umutekano hatabayeho ubumwe n’ubufatanye hagati y’abayobozi n’abo bayobora.

Yagize ati “Ntabwo rero twagera ku iterambere, ntabwo twagera ku mutekano wacu uhagije tudakomeje bwa bumwe. Na ho politiki ya ‘jyewe’, jyewe natekereje ntya, bigomba kumera gutya…Ni byiza, wenda uko utekereza ni bizima. Ariko wibyirundaho ngo bibe ibyawe ku giti cyawe”.

Yongeyeho ati “Wowe ni wowe kubera undi, uri wowe kubera ko n’undi ari undi. Nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara, ntabwo bibaho. Umutware, uba umutware mwiza wabigizwe n’abo utwara kubera uko bakwibonamo, uko babona ufatanya na bo gukemura ibibazo byabo.

Perezida Kagame kandi yashimiye abari n’abategarugori bari muri Unity Club ndetse n’imiryango yabo, kubera igitekerezo cyabo kijyanye n’Ubumwe bw’igihugu.

Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame

Ati “Ndashimira abari n’abategarugori babaye igitekerezo, baba igikorwa kijyanye n’Ubumwe bw’igihugu cyacu, birangwa na Unity Club, ndabashimira cyane. Abagabo ntabwo nabirengagije, iyo uvuze umugore uba uvuze umugabo, iyo uvuze umugabo uba uvuze umugore, ni magirirane rero”.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya Unity Club, byahuriranye n’ihuriro rya 14 ry’uwo muryango, insanganyamatsiko ijyanye n’iyo sabukuru ikaba igira iti “Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo-ngenga cyo kubaho kwacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka