Nta muntu wemerewe gushyira amashanyarazi mu nyubako atabiherewe uburenganzira na RURA

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko imirimo yerekeranye no gushyira amashanyarazi (installation) mu nyubako zose, zaba izo guturamo, iz’ubucuruzi, inganda n’izihuriramo abantu benshi, igomba gukorwa na sosiyete cyangwa abantu bafite impushya zibemerera gukora iyo mirimo zitangwa na RURA.

RURA ivuga ko ibi bigamije gukumira inkongi n’izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w’amashanyarazi.

Itangazo rya RURA rimenyesha by’umwihariko abantu bose bafite, bari kubaka cyangwa bateganya kubaka inyubako zo guturamo mu Mujyi wa Kigali, ko guhera tariki ya 01 Werurwe 2021, nta muntu uzemererwa guhabwa amashanyarazi na REG/EUCL atabanje kugaragaza icyemezo cyerekana ko imirimo yo gushyira amashanyarazi (installation) mu nyubako ye, yakozwe cyangwa izakorwa n’umuntu ufite uruhushya rumwemerera gukora iyo mirimo rutangwa na RURA.

Urutonde rw’abemerewe gukora iyo mirimo ruboneka ku rubuga rwa Interineti rwa RURA ari rwo www.rura.rw

Abashyira amashanyarazi mu nyubako bazajya babanza kugaragaza icyemezo kibemerera gukora ako kazi gitangwa na RURA
Abashyira amashanyarazi mu nyubako bazajya babanza kugaragaza icyemezo kibemerera gukora ako kazi gitangwa na RURA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibatubwire icyotwakora kugirango badushyire kurutonde kuko batanze itangazo gusa

Alias yanditse ku itariki ya: 21-03-2023  →  Musubize

Murakoze kubwizo ngamba mwashyizeho bizatima abize amashanyarazi babaona akazi gusa ikibazo ngize ESE abashaka kuujya kuri uryo rutonde bazabinyuza k
Muzihe nzira??? murakoze.

Niyonzima eric yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

RURA nimwe mutuma ubuzima burushaho kugorana!!!
Ntacyo muzakora ngo mukumire izo mpanuka kuko turi muminsi yimperuka
Ahubwo ziraje ziyongere maze mumware.

Uzaribara yanditse ku itariki ya: 16-01-2021  →  Musubize

Abategetsi bagarutse baragenda basunika abayobozi gahoro gahoro.
Murakaza neza bategetsi

John yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka