Nta muntu wabuza abantu gusenga, ahubwo basabwa gusengera ahantu hujuje ibisabwa n’amategeko - RGB
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasobanuye ko nta muntu wabuza abandi gusenga, ahubwo ko icyo basabwa ari gusengera ahantu hujuje ibisabwa n’amategeko ku bw’inyungu z’abaturage.
RGB yasobanuye impamvu ifunga insengero n’amatorero kandi mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemera ubwisazure mu gusenga n’uburenganzira bwo kwishyira hamwe.
RGB yagize iti: ”Nibyo itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemera ubwisanzure mu gusenga mu ngingo yaryo ya 37. Bityo rero, nta muntu wabuza abantu gusenga. Ahubwo basabwa gusengera ahantu hujuje ibisabwa n’amategeko, kuko ibyo amategeko asaba bigamije kubarinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Yunzemo igira iti: ”Hagaragaye ubwiyongere bw’insengero n’inzu zisengerwamo zikora mu buryo bushobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Hanagaragaye izamuka ry’abavugabutumwa bambura abantu amafaranga n‘imitungo babizeza ibitangaza, abandi bagamije kubacamo ibice, n’abashishikariza abayoboke babo imyitwarire mibi nko kudakingirwa n’izindi nyigisho zishingiye ku binyoma.”
RGB yavuzeko ingamba zifatwa zose zigamije kurengera umutekano w’abaturage. "Leta mu ngamba zo kurengera umutekano w’abaturage, yakoze igenzura ku rwego rw’Igihugu mu nzu zisengerwamo. Igenzura ryagaragaje ko nyinshi muri zo zidafite ibyangombwa bihagije, zidakurikiza amabwiriza n’amategeko y’imyubakire, umutekano, isuku n’ubugenzuzi bw’imari cyangwa izindi nyungu z’abazisengeramo. Izo nzu nyinshi zafunzwe kubera kutubahiriza ayo mategeko.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakomeje rusobanura aho ibikorwa by’igenzura bigeze, ruvugako Kugeza ubu, inzu zisengerwamo zirenga 14,000 ziri mu gihugu hose zimaze kugenzurwa. Muri zo, izisaga 8,000 (ni ukuvuga 70%) ubugenzuzi bwasanze zitujuje ibisabwa zirafungwa kandi igenzura riracyakomeje kugira ngo inzu zose zisengerwamo zihuzwe n’ibiteganywa n’amategeko.
Uru rwego rwasobanuye ko gufunga urusengero bidasobanuye gufunga insengero z’iryo torero rubarizwamo. RGB iti: ”Gufunga inzu isengerwamo (urusengero) ntibivuze ko itorero ryose urwo rusengero cyangwa insengero zibarizwamo ziba zifunze keretse iyo RGB yambuye umuryango icyemezo cy’ubuzimagatozi.”
RGB ivugako igihe umuntu yujuje ibisabwa ashobora kujurira mu nzego zibishinzwe, zikabisuzuma ubundi agahabwa igisubizo.
Abakora ivugabutumwa banyuze mu itangazamakuru nabo RGB hari ibyo ibasaba birimo no kwiyandikisha ariko kandi n’abayobozi b’ibitangazamakuru naha umwanya aba bavugabutumwa bakabanza kujya bashishoza ku nyigisho batanga.
RGB yasobanuye igira iti: "Bamwe mu bakora ivugabutumwa banyuze mu itangazamakuru babikora batanditse akenshi bagatanga n’inyigisho ziyobya abaturage. Aha birakwiye ko abayobozi b’ibitangazamakuru bajya bashishoza mu gutanga umwanya n’urubuga rw’izi nyigisho. Birumvikana ko rero nabo basabwa kubahiriza amategeko."
Itegeko rigenga imiryango ishingiye kumyemerere ryateganyije imyaka itanu kugira ngo abifuza kwiga iby’iyobokamana bige, icyo gihe cyarangiye muri Nzeri 2023. Abatararangiza amasomo basabwa kubikora vuba, bagakomeza imirimo isaba iyo mpamyabushobozi.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye uko mbona numva insengero zimaze kuzuza ibisabwa zafungurirwa abakristo bagasenga kuko dusigaye twibagirwa iminsi muribi bihe abanyeshuri bari mubiruhuko
Igihe kiri hafi ngo umuntu atungwe n,amazi yo mu iriba yifukuriye.Gusa kubaho ni ugusenga.Gusenga kwiza ni ugukukiranuka.Nge n,umutima wange nshimira Leta ko ireba kure.Nk,amateranira yo mu ngo Koko n,insengero zigihari byari Ibiki?Umntu wese ukora ibyo gukiranuka lmana iramwemera,Nukiranuka,ugasoma bibiriya,ukongeraho imirimo y,urukundo.lntego ituma ujya mu rusengero uzayigeraho.lcyacumi n,amaturo tubifashishe abakene,abarwayi n,indushyi.None c aho kwigisha abntu gukiranuka ngo bazabone lmana ( ubugingo bigisha ibyacumi) wareba amadini ukagirango ni competition Kd bakoresha bibiriya1N,lmana basenga ni1.Bazafate urugero kuri Pasteur Manirafasha Paskari,akoresha amaboko,abwiriza abntu iby,ubugingo,Kd akunda abakene.Imana izamuhe iherezo ryiza.
Nawe ndebera izi nzu bita ngo ni insengero !!!Benshi babona amadini nka butike.Ndetse n’imana bavuga ko bakorera,ubwayo ibita "abakozi b’inda zabo" nkuko Abaromo igice cya 16,umurongo wa 18 havuga.Nkuko Nyakubahwa president wacu yabivuze ejobundi arahiza abadepite,aya madini aba yiba abayoboke bayo. Bible isobanura neza yuko abakristu nyakuli bagomba gukorera imana ku buntu,badasaba amafaranga.Urugero,ba Pawulo birirwaga mu nzira babwiriza ku buntu,bakabifatanya no kuboha amahema bakayagurisha.Icyacumi amadini yitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko Imana itari yarabahaye amasambu.Bisome muli Kubara (Numbers),igice cya 18,umurongo wa 24.Aha ngaha umuntu yashima abayehova bose bajya mu nzira bakabwiriza,kenshi bari kumwe n’abana babo,kandi bakabwiriza ku buntu.Nta mafaranga basaba mu nsengero zabo.Narabyiboneye ubwange.
Njyewe rero si uko mbibona, iyo uvuga ngo ukuntu insengero zimeze nibaza niba abazisengeramo Bose bataba ahari inYuma yazo, dukwiye gutekereza neza imyubakire yo muri Kigali no mu yindi migi itandukanye n’iyahandi, twe kwirengagiza ko ubushobozi hose tutabunganya, requirements zikwiriye gutandukana, ikindi sinanga ko abantu bakorera ahantu heza ariko harebwe mu bushobozi bwabo.
Ku cyrekeranye n’ubujura buvugwa ndabyemera ko bihari ariko ntago byareka kubaho, ahari abantu ntago habura urunturuntu ibyo nawe urabizi, iterambere ryose ntago ribira ibyiza n’ibindi, abakora neza n’abakora nabi, reka ne kujya muri theological debate cyane ubishatse twaganira kuri iyo side (0786995527), ariko njyewe sinemeranya n’umwanzuro wafashwe 100%, kuko mbona barabikoze bagambiriye gukuraho ibyo byose biragenda neza bagaragaje ariko bakisanga bari kurengera cyane ukurikije itegeko nshinga.