Nta muntu ukwiye kuza kutwigisha uburyo umutwaro w’ubukene uremera – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yahuye n’abavuga rikumvikana babarirwa muri 600 bo mu Ntara y’Amajyepfo. Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Huye, bikaba bibaye ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 25 Gashyantare 2019.

Perezida Kagame yasabye abayobozi gukoresha ubushobozi bahabwa bakikuraho umutwaro w'ubukene
Perezida Kagame yasabye abayobozi gukoresha ubushobozi bahabwa bakikuraho umutwaro w’ubukene

Perezida Kagame ari mu Karere ka Huye aho yitegura guhura n’abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri.

Perezida Kagame yabwiye abo bavuga rikumvikana (Opinion Leaders) ko bafite inshingano zo gukora byinshi kandi vuba bafatanyije kugira ngo bihute mu iterambere.

Yahereye ku ngengo y’imari ya miliyari 120 z’Amafaranga y’u Rwanda bagenerwa, ababwira ko ayo mafaranga ahagije kugira ngo bayakoreshe ibikwiye, kandi ko ayo mafaranga atagomba gushira ntacyo asize cy’iterambere gifatika, umwaka ugashira undi ugataha, bigahora bityo.

Ati “Tugomba kuba tugaragaza impinduka zaturutse kuri iyo ngengo y’imari.”

Perezida Kagame yabwiye abo biganjemo abayobozi ko bafite inshingano zo gukoresha ubushobozi bagenerwa bakarandura ikibazo cy’ubukene kigaragara hirya no hino mu gihugu.

Yabigereranyije n’umutwaro uremereye bikoreye, nyamara bahabwa igisubizo cy’uburyo bakwikuraho uwo mutwaro bakabyanga.

Ati “Nta muntu ukwiye kuza kutwigisha uburyo umutwaro w’ubukene uremera. Muri bantu ki mudashaka gukora igisabwa kugira ngo mwikureho uwo mutwaro?”

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko abantu baturuka mu bihugu bya kure ngo baze kwigisha Abanyarwanda uko bakwiye kurandura ubukene, imirire mibi, kwita ku mirire iboneye ikwiriye abana, ndetse no kwigisha Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bakurikiye impanuro za Perezida Kagame
Abayobozi mu nzego zitandukanye bakurikiye impanuro za Perezida Kagame

Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi bitabiriye ibyo biganiro ko bakwiye guhindura imyumvire, bitaba ibyo bakarushaho gusubira inyuma aho gutera imbere.

Ati “Niba mudahinduye imyumvire, tuzajya dutera intambwe imwe tujya imbere, dutere ebyiri dusubira inyuma. Ni yo mpamvu muhabwa ingengo y’imari yo gukoresha ariko ntitubone umusaruro.”

Yakomeje yibutsa abo bayobozi ko gukemura ikibazo cy’ubukene atari impuhwe bagirira abaturage, ababwira ko mu gihe abaturage batabayeho neza bigira ingaruka ku bantu bose n’abo bayobozi barimo.

Perezida Kagame ati “Iyo tuvuga kubaka igihugu, ntibivuze kubaka kubaka ibikorwa remezo bigaragarira amaso gusa, ahubwo bivuze kubaka ubushobozi bw’abaturage, no kubafasha kugira imibereho myiza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka