Nta muntu ukwiye kubwira Abanyarwanda uko babaho - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu ko Abanyarwanda ari bo bonyine bafite umurongo bagomba guha igihugu cyabo.

Perezida Kagame yavuze ko uko ibintu byaba bimeze kose, nta muntu aho yava hose ku isi ukwiye kubwira Abanyarwanda uko babaho, ko uwo bakwemera gutega amatwi ari uwabaha igitekerezo bakakiganiraho.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024 ubwo yari yitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu yabereye muri Kigali Convention Centre, ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi b’Amadini n’Amatorero akorera mu Rwanda, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye aya masengesho, yabashimiye igikorwa cyo gutegura amasengesho, kuko ari n’umwanya mwiza wo kongera guhura no kuganira n’abantu batandukanye.

Ati “Reka ntangire nshimira aba bashyitsi bacu bavuye hirya no hino hanze y’Igihugu cyacu bakaba baje kwifatanya natwe muri aya masengesho. Ndashimira kandi namwe mwese muri hano, nshimira kandi n’abadutumiye. Ndizera ko mwese mwatangiye umwaka neza kandi uzakomeze ubabere muhire ndetse n’indi myaka yose iri imbere.”

Perezida Paul Kagame yagarutse ku nkuru y’umwe mu bakirisitu wasabye ko babonana, amuha umwanya baraganira, amubwira ko Imana yamumutumyeho, maze na we amusubiza ko ari byiza kumubwira ubutumwa Imana yamuhaye, ariko ko ashaka ko Imana yazajya iba ari yo imwihera ubutumwa bwayo itarinze guca mu bandi bantu.

Ati “Kera hari umuntu wantumyeho ko anshaka kandi amfitiye ubutumwa, ambwira ko ari ubutumwa bukomeye buturuka ahantu hakomeye, kandi ko uwamutumye yamubwiye ko agomba kungeraho akabunyihera. Nuko mushakira umwanya ndamutumira aza kundeba mu biro. Kera mu 1996 niba atari mu 1995 ahubwo. Duhuye mubaza ubutumwa n’uwamutumye, ambwira ko yatumwe n’Imana, ndamubwira nti ugira amahirwe, kuba uhura n’Imana ndetse ikagutuma.”

Perezida Kagame yavuze ko uwo muntu yamubwiye ibyo bakwiye gukora nk’abayobozi, amusubiza ko ibyo Imana yamutumye bihuye n’ibyo bakora muri icyo gihe yamuhaga ubwo butumwa.

Gusa Perezida Kagame yabwiye uwo muntu ko Imana na we yajya imwivugishiriza itabanje guca ku bandi kuko mu bo Imana yari ikwiriye gutuma na we arimo.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye aya masengesho ko ijambo ry’Imana no kwemera bifite aho bihurira n’ibindi bikorwa ndetse na Politiki.

Ati “Ariko kugira ngo byose bigende neza, abantu bagomba kumenya inshingano, bigahuzwa, ndetse nagira mvuge ko aho u Rwanda rwavuye ari mu bufatanye bw’ubuyobozi bwa Politiki ndetse n’amadini, byose byajya hamwe ni byo bivamo ko dushobora gutera imbere.

Ati “ Kuba twarateye intambwe ni byiza tukaba twarashoboye kugira aho tugera na byo ni ibyo kwishimira ariko turacyafite urugendo rurerure rwo gukora ndetse birasaba ubwo bufatanye bw’abantu bose”.

Perezida Kagame yagarutse no ku mpamvu ibihugu byo mu Majyepfo (Global South) bikennye mu gihe ibyo mu Majyaruguru (Global North) bikize, avuga ko atari ikibazo cyatewe n’Imana, ahubwo biterwa n’uburyo ibi bice byombi bikoresha ibyo Imana yabihaye.

Ati: "Mwibwira ko ari ikibazo cy’Imana se ari yo yagiteye? Ni twebwe. Imana yo yakoze ibyayo. Yaraduhaye, turangije ibyo yaduhaye tubipfusha ubusa."

Perezida Kagame yanavuze ku bijyanye n’amahoro, ko u Rwanda rufite umukoro wo kuyasigasira, kuko rwigeze kuyabura bikomeye. Perezida Kagame avuga ko amahoro akorerwa, uyakeneye akamenya kwitabara igihe atewe.

Ati: “Ubanza Abanyarwanda tuyakeneye kurusha abandi kuko twigeze no kuyabura cyane kandi kuyakorera ni uguhitamo neza, ni ugukomera, uguteye iwawe ukamenya kwitabara.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka