Nta mugabo uzongera gutera inda ngo ayihakane

Mu Rwanda haje ikoranabuhanga ryo gupima uturemangingo (ADN), harebwa isano iri hagati y’abantu, rikazifashishwa cyane mu gukurikirana abatera inda bakazihakana.

Minisitiri w'ubutabera Jonhston Busingye araburira abagabo batera inda bakazihakana
Minisitiri w’ubutabera Jonhston Busingye araburira abagabo batera inda bakazihakana

Ibyo Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Jonhston Busingye yabigarutseho ubwo yari mu Karere ka Kirehe ku itariki ya 9/11/2017, aburira abagabo batera inda abana bakiri bato bakabihakana.

Minisitiri avuga ko u Rwanda rwatumije ibyo bikoresho kugira ngo rukemure icyo kibazo kigaragara mu bana b’abangavu baterwa inda n’abantu bakuru.

Yagarutse ku mibare itangwa n’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Kirehe bigaragaza ko abana 500 bakiri bato batewe inda n’abagabo bakuze nyuma bakanga kubafasha kurera abana babo.

Yagize ati “ ndababwiza ukuri ko abagabo bari hano bazi ko bateye abana babandi inda bakwiye kubafasha kubarera kuko akabo kashobotse”.

Minisitiri yavuze ko nibitangira gukora hazagenwa igiciro kubazaba bahuye n’icyo kibazo cyo guhakana umwana. Mu mwaka wa 2018 iyi serivisi izaba yatangiye gukora ku buryo uzahura n’ikibazo wese bazajya bamufasha.

Umwe mu bana watewe inda afite imyaka 16 utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko umugabo wamuteye inda atigeze umufasha ikintu na kimwe ariko asanga ubu buryo buje mu Rwanda bwo gupima abana bakareba ko bahuje utunyangingo na ba se bizabafasha cyane.

Ati “n’ubwo nta giciro batubwiye cy’amafaranga bisaba icyiza ni uko uwahakanye umwana ari we uzajya ayatanga”.

Icyo kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri munsi y’imyaka 18, kiragaragara mu turere dutandukanye, aho imibare igaragaza ko hari aho cyanafashe intera ndende nko mu Ntara y’Uburengerazuba aho mu mpera z’ukwezi kwa cyenda bagaragaje ko mu mezi atatu abana b’abakobwa 2233 batewe inda.

Mu Karere ka Rusizi naho bagaragaza ko mu mwaka wa 2016-2017 abana b’abakobwa 2138 batewe inda.

Zimwe mu ngaruka abana batewe inda bakiri bato bakunze guhura na zo harimo kudakomeza kwiga, abandi bagatangira inshingano zo kurera kandi nta bushobozi bafite ndetse bamwe hari abakurizamo kwanduriramo n’indwara z’ibyorezo birimo agakoko gatera sida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ni byiza kuko bizagabanya umubare wabana batagira base

Habanabakize Thomas yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

icyicyigo cyaziye igihe none gupima yaba arangahe ko harinabazifuza gupima kubushake

alistus yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

turabashimye cyane kbs kuko abana bariguhohoterwa cyane bitewe nabagabo baca inyuma abagore babo.

gisa parfine yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

nonese nibasanga ADN zidahuye ukekwa azahabwa indishyi??

Elvis yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

Mubigaragara iki cyaba ari igisubizo, ariko se ubwo bazajya basanga uwo ukekwaho gutera inda adahuje DNA n’umwana wavutse ayo mafaranga azajya yishyurwa nande?

Abakimaze yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

Ibibintu byogupima ADN nibyiza bije bikyenewe,ariko mwibukye ko atarabakobwa gusa barengana urujyero Hari nababyara bakuze bararengeje 18years kimwe nabo bakiri Bato ariko ntibamenye ababateye Amanda bakayajyereka kubatari banyirayo rero Ibi bizarenganura impande zombi. Next nanone mukwihyura,turasaba uzaboneka ko ariwe ubehya azajye ariwe wihyura kugirango hekugira ubangamirwa. Aha nibutsaga ko Hari nabarera abatarababo barababajyeretseho ndetse bigakurura amakimbirane ndetse ningo zigasenyuka, ibi nibyiza kuko bizagaragaza ukuri. Murakoze.

R. J. B yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

Ni byiza kuko hari benshi barenganaga bageretsweho inda zirari izabo. Ikindi kandi ari nacyo cy ingenzi abana baterwa inda bakiri bato ndetse ntibafashwe kurera abo bana birababaje by indengarugero. Rero bije byari bikenewe

Kalisa yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Nyakubahwa minisitiri icyemezo cyanyu nikiza kizaca kungeso kubagabo bihakana abana n’imanza zigabanuke.Dore imanza ziri munkiko kuva kera nizo,ugasanga umwana yabyaye umwana,uwo bamubyaranye nawe yishwe mu ntambara!? Ahasigaye nka se wabo cg nyina wabo baramuriye!?kandi kuberako kera abaturanyi babyaranaga ugasanga ntibahuje ba Se!icyo gihe bizagenda gute!?nukuzajya aho bashyinguye nko kunzibutso bagapima amagufa ye kugirango amazimwe ashira n’ubusambo niherezo.

Tesi yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka