“Nta mahane abatuye habi bagomba guteza, imibare iteye ubwoba”, Ministiri w’Intebe

Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye abaturage kudateza amahane muri gahunda yo kwimuka bahunga ahantu habateza ibyago, kubera ko imibare y’abahitanywe n’ibiza ndetse n’imitungo yangiritse, ngo biteye ubwoba.

Ministiri w’intebe yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka mu kagari ka Rusheshe, mu muganda watangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa gatandatu tariki 08/06/2013, wo kubakira abatishoboye batuye aho bashobora kwibasirwa n’ibiza.

“Imibare iteye ubwoba, kuko kugeza ubu uhereye mu mwaka wa 2012 hamaze gupfa abarenga 133 mu gihugu hose, amazu ibihumbi icyenda yarasenyutse”, hatabariwemo abakomeretse bose, amatungo n’ibiribwa byangiritse”; nk’uko Ministiri w’Intebe yamenyesheje abaturage b’i Masaka, ko Guvernoma itagomba kubyihanganira.

Umuyobozi wa Guvernoma yamenyesheje ko bitarenze ukwezi kwa cyenda k’uyu mwaka wa 2013 abaturage 3,822 batuye hafi y’ibishanga no ku misozi ahantu hahanamye bagomba kuba bahavuye nta mahane bateje; abakene nibo barimo kubakirwa, abifashije bakazahabwa bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi, naho abakire bagasabwa kwimuka nta kintu na kimwe basabye.

Abaturage baganirijwe na Ministiri w'Intebe.
Abaturage baganirijwe na Ministiri w’Intebe.

Paul Jules Ndamage, umuyobozi w’akarere ka Kicukiro kakorewemo umuganda wo kubakira abatishoboye bazavanwa ahameze nabi, yavuze ko nta baturage batuye ahahanamye muri ako karere bagaragaye, ariko ko hari imiryango igera kuri 320 ituye mu mibande no hafi y’ibishanga, aho ngo byagaragaye ko imiryango 32 ari yo yonyine ikeneye kubakirwa.

Abo nibo batangiye kubakirwa aho muri Rusheshe Ministiri w’Intebe yatangirijemo umuganda, ugomba kuzageza mu kwezi kwa cyenda amazu yose yagenewe abatishoboye batuye habi mu ihugu hose, yarangije kubakwa.

Umudugudu w’Umubano uri mu kagari ka Rusheshe, ahazimurirwa abatuye nabi mu karere ka Kicukiro batishoboye, ngo ni uw’icyitegererezo nk’uko Umuyobozi w’akarere agaragaza ko uzaba ugizwe n’amazu 630, n’ibyangombwa by’ingenzi birimo Polisi yo kurinda abaturage, amashuri, ivuriro, amashanyarazi, imodoka za taxi, isoko n’ibindi.

Uretse abaturage bahasanzwe, uwo mudugudu utuwe n’abantu bari mu byiciro bitandukanye Leta yitwararika cyane, barimo abarokotse Jenoside batishoboye, abasirikare bamugariye ku rugamba, abasigajwe inyuma n’amateka, ndetse n’abatishoboye barimo kubakirwa kugirango bahunge ibiza.

Simon Kamuzinzi

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka