Nta macakubiri, turakingiye - Urubyiruko ruri mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Urubyiruko ruri mu mahuriro y’ubwumwe n’ubwiyunge mu mashuri makuru akorera i Huye, ruvuga ko rukingiye, ko nta waruyobya ngo arushore mu bikorwa by’amacakubiri.

 Uru rubyiruko ruvuga ko rukingiye, ko nta waruyobya ngo arushore mu macakubiri
Uru rubyiruko ruvuga ko rukingiye, ko nta waruyobya ngo arushore mu macakubiri

Rwagaragaje iki cyizere mu biganiro birushishikariza kugira uruhare mu guhangana n’ibikomere n’ingengabitekerezo ya Jenoside hakoreshejwe ikoranabuhanga, rwagiriwe n’Itorero ADEPR, ku wa 21 Ukwakira 2023.

Ku kibazo cyo kumenya uko rwiyumva, n’uko rubona bagenzi babo bahagaze mu guhangana n’ingengabitekeeezo ya Jenoside, hari abavuga ko inyigisho bahawe mu bihe binyuranye zatumye bumva bakingiye 100%, abandi 99%, abandi na bo 99,5% ndetse na 98%.

Félicien Masengesho wiga ibijyanye no kubaka amahoro no gukemura amakimbirane muri PIASS yagize ati "Njyewe ndakingiye kuri 98%. Kabiri gasigaye, hari ibindi ngishakisha, nkeneye kumenya. Gusa mfite impungenge z’abatarize kuko twe dukingiye ku bw’amahugurwa twagiye duherwa ku ishuri. Abatiga sinakwizera ko bigishijwe bihagije."

Na ho ku kibazo cyo kumenya niba atagwa mu bishuko by’abafite amafaranga bashaka kuyobya urubyiruko, bakarufatirana mu bushomeri, yagize ati "Mbere yo gushukwa hari ubumenyi twahawe budufasha kwihangira imirimo. Amafaranga kandi si yo y’ingenzi, ahubwo Igihugu cyanjye kimeze neza kandi gitekanye."

Igisubizo cye cyenda gusa n’icya Dorcas Nkorerimana wiga iby’ikoranabuhanga muri IPRC-Huye, wagize ati "Kuba turi urubyiruko nta mikoro ntibivuga ko twashukishwa amafaranga. Ahari umutekano byose biraza. Ugomba gutekereza ngo ese aya mafaranga inyungu zayo ni izihe?"

Petero Muhirwa Katurebe na we wiga muri IPRC-Huye ati "Batubwiye ngo aho guhungana inka nyinshi wahungana inda nzima cyangwa amagara mazima. Ayo mafaranga, dufite umutekano natwe twayabona."

Ku bijyanye no kumenya icyo urubyiruko rutabashije kugera mu ishuri ruteganyirizwa, Eugène Rutagarama, umushumba wungirije w’itorero ADEPR, ari na ryo ririmo gufasha MINUBUMWE mu bukangurambaga ku bumwe n’ubudaheranwa mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru, avuga ko na rwo rutahejwe kuko bajya barwegera, ariko ko nanone abize ari ba ambasaderi ku batarize.

Ati "Umurobyi iyo aroba abanza gufata amafi manini. Abo batize ni barumuna, ni na babyara b’abangaba. Ubwiye aba avuze kabiri. Nanone ariko, mu biganiro dukora hirya no hino mu gihugu, mu bo duhura n’abatarize na bo barimo."

Urubyiruko ruvuga ko rukingiye ku macakubiri ku bw' inyigisho rwagiye ruhabwa
Urubyiruko ruvuga ko rukingiye ku macakubiri ku bw’ inyigisho rwagiye ruhabwa

Na ho ku bijyanye no guhangana n’abifashisha ikoranabuhanga, bagahitisha ubutumwa busebya Igihugu n’ubwashora Abanyarwanda mu macakubiri, uru rubyiruko rwatahanye intego yo kuzajya runyomoza abavuga ibitari byo.

Ngo ruzifashisha imvugo idahutaza cyangwa y’ibitutsi, kuko rwasanze "iyo usubije umuntu umutuka bimutera imbaraga zo gukomeza, nyamara wamusubizanya imvugo nziza umugaragariza ko ibyo yavuze atari byo, bigatuma acika intege ntiyongere."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka