Nta ‘Guma mu Rugo’ ariko ingamba zo kwirinda Covid-19 zongeye gukazwa

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2021 byongeye kuzamo ingamba zikaze zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, nyuma y’uko hari izari zatangiye koroshywa n’ubwo nta karere cyangwa agace runaka kasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Bimwe mu byemezo byongeye gukazwa ugereranyije n’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaherukaga, harimo kuba ingendo zongeye gusozwa ku isaha ya saa tatau z’ijoro (21h00), mu gihe ibikorwa byasubijwe ku gufunga saa mbiri (20h00).

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri kandi bivuga ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zongeye gusubira ku gutwara abantu kuri 50% by’imyanya yazo, mu gihe zari zashyiriweho gutwara 75%, zikaza no kuzuzuza gutwara abantu 100%.

Izindi mpinduka zigaragaza ko ingamba zakajijwe ni uko ibirori n’ubusabane bibera mu ngo bibujijwe, mu gihe ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero ryemerewe kwitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi bakabanza kumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ibikorwa bihuza abantu muri hoteli, mu busitani cyangwa ahandi kubera amakoraniro mu buryo bwa rusange na byo ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.

Abitabiriye icyo gikorwa kandi bagomba kuba bagaragaza icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 iminsi itatu mbere y’uko icyo gikorwa kiba, icyakora ibikorwa by’imikino y’amahirwe byo bizafungurwa mu byiciro nyuma y’uko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda izaba imaze kugenzura ko byujuje ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Insengero nazo zemerewe gukora kuko zujuje ibya ngombwa mu kwirinda Covid-19 zemerewe kwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

Resitora na Café na zo zizakomeza gukora ariko zitarengeje 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abazigana, kandi zikabakira bitarenze saa mbiri z’ijoro (20h00).

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri kandi bigaragaza ko siporo zikorerwa mu bigo zemerewe gukora ariko bitarenza 10% by’ubushobizi bwabyo bwo kwakira abantu, kwitabira ikiriyo bikaba bitagomba kurenza abantu 10%, mu gihe abagaragara mu gushyingura batagomba kurenga 30.

Abaturage barongera kwibutswa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gukaraba intoki neza, gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa. abatazabyubahiriza bakaba bazahanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hakwiriye kongerwa ibihano ku barenga ku mabwiriza kabisa
Abo bacaga 10k ko bishe amabwiriza bakayashyira nko kuri 30k

Eric mpumuro yanditse ku itariki ya: 13-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka